• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

  • Umushoramari akaba n’umuyobozi wa FERWAFA, Shema Fabrice, Urukiko rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo   |   02 Sep 2026

  • Ibitego, uduhigo, amarira… Ibihe bidasanzwe byagize Lionel Messi igihangange ku Isi   |   01 Sep 2026

  • Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi   |   31 Aug 2026

  • Wazalendo yafashe abasirikare babiri b’Abarundi i Baraka, bajyanwa i Kinshasa: Ubwumvikane buke hagati ya FARDC n’ingabo z’u Burundi bwaturutse he?   |   31 Aug 2026

  • Police FC yasezereye Rayon Sports igera ku mukino wa nyuma wa Super Cup 2026 isanzeyo Kiyovu SC yo yasezereye Mukura VS   |   28 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Ethiopie yitegura gukina n’Amavubi yageze mu Rwanda, Rayon Sports ikomeje gutegura imikino ya gishuti mpuzamahanga irimo iyo izakina na URA FC na Singida

Ethiopie yitegura gukina n’Amavubi yageze mu Rwanda, Rayon Sports ikomeje gutegura imikino ya gishuti mpuzamahanga irimo iyo izakina na URA FC na Singida

Ubwanditsi 01 Sep 2022 Amakuru, IMIKINO

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki 1 Nzeri 2022, nibwo ikipe y’igihugu ya Ethiopie yageze mu Rwanda aho ije gukina umukino wo kwishyura n’Amavubi wo gushaka itike yo gukina imikino ya nyuma ya CHAN2023.

Uyu mukino ije gukina uteganyijwe kuzabera kuri Sitade ya Huye yo mu ntara y’amajyepfo ukaba uzakinwa ku wa gatandatu tariki ya 3 Nzeri 2022 guhera ku isaha ya saa cyenda z’umugoroba, mu mikino ubanza wabere muri Tanzania amakipe yombi yari yanganyije 0-0.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yo imaze iminsi ikorera imyitozo kuri iyi sitade bazakiniraho kuko kuva igarutse mu Rwanda yahise yerekeza mu majyepfo kugirango irusheho kumenyera ikibuga bazakiriraho uyu mukino.

Kuri uyu wa gatatu kandi, nibwo Minisitiri wa Siporo Madame Munyangaju Aurore Mimosa ari kumwe na Minisitiri w’ibikorwaremezo Dr Ernest Nsabimana basuye iyi sitade iherereye mu karere ka Huye ngo harebwe aho imirimo yo kuyivugurura igeze ndetse no kureba uko yiteguye kwakira imikino mpuzamahanga nyuma y’amezi asaga ane imirimo yo kuyitaho itangiye.

Mugitondo cyo kuri uyu wa kane, nibwo ikipe ya Uganda Revenue Authority yageze mu Rwanda aho ije gukina umukino wa gishuti n’ikipe ya Rayon Sports mu rwego rwo kurushaho gukomeza kwitegura imikino ya shampiyona iteganyijwe mu cyumweru gitaha.

Nyuma yaho Rayon Sports yakiniye na Vipers igatsinzwa kimwe ku busa, irateganya undi mukino bagomba gukina URA FC ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu, tariki iya 2 Nzero 2022 , ni umukino uzakinwa guhera ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ukazabera kuri Sitade ya Kigali iNyamirambo.

Si uyu mukino gusa utegerejwe kuko ku cyumweru, Gikundiro izasubira mu Kibuga ikina n’ikipe ya Singida Big Stars yo mur Tanzania akaba ari nawo mukino wa nyuma mpuzamahanga bazaba bakinnye mbere yo gusubukura shampiyona k’umunsi wayo wa kabiri bakina na PoLice FC.

Ibi bibaye nyuma yaho kandi ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki 31 Kanama 2021, iyi kipe yambara umweru n’ubururu yakinnye na Mukura VS yo mu ntara y’amajyepfo, muri uyu mukino wa gishuti ikipe ya Rayon Sports yatsinze Mukura 2-1.

2022-09-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umutindi ku mutima aba arogoye ijambo rya Perezida Kagame mu Kwibuka, ati “Muribuka ibiki harya?”

Umutindi ku mutima aba arogoye ijambo rya Perezida Kagame mu Kwibuka, ati “Muribuka ibiki harya?”

RUSHYASHYA 11 Apr 2026
APR FC yatangaje umunya-Maroc Taleb Abderrahim nk’umutoza wayo mu gihe cy’Imyaka 2 iri imbere ishobora kongerwa

APR FC yatangaje umunya-Maroc Taleb Abderrahim nk’umutoza wayo mu gihe cy’Imyaka 2 iri imbere ishobora kongerwa

Ubwanditsi 17 Jun 2025
Nsabimana Aimable yagize imvune ishobora gutuma atitabira imikino y’Amavubi

Nsabimana Aimable yagize imvune ishobora gutuma atitabira imikino y’Amavubi

Ubwanditsi 29 Sep 2024
APR FC na Rayon Sports zageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2026, zizahatanira miliyoni 12 z’Amafaranga y’u Rwanda

APR FC na Rayon Sports zageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2026, zizahatanira miliyoni 12 z’Amafaranga y’u Rwanda

RUSHYASHYA 14 May 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Bugesera-Rweru hizihirijwe Umunsi Mpuzamahanga w’Agakingirizo, hibutswa akamaro ko kwirinda no gukumira Virusi itera SIDA
Amakuru

Bugesera-Rweru hizihirijwe Umunsi Mpuzamahanga w’Agakingirizo, hibutswa akamaro ko kwirinda no gukumira Virusi itera SIDA

RUSHYASHYA 13 Jan 2026
Abarenga ibihumbi 8 bo mu bihugu 34 bagiye guhurira muri ‘Kigali International Peace Marathon’ ya 2024
Uncategorized

Abarenga ibihumbi 8 bo mu bihugu 34 bagiye guhurira muri ‘Kigali International Peace Marathon’ ya 2024

Ubwanditsi 07 Jun 2024
Kantengwa Angélique wayoboraga RSSB agizwe umwere ari mu Buhinde kwivuza
Mu Mahanga

Kantengwa Angélique wayoboraga RSSB agizwe umwere ari mu Buhinde kwivuza

Ubwanditsi 09 Aug 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru