• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Ethiopie yitegura gukina n’Amavubi yageze mu Rwanda, Rayon Sports ikomeje gutegura imikino ya gishuti mpuzamahanga irimo iyo izakina na URA FC na Singida

Ethiopie yitegura gukina n’Amavubi yageze mu Rwanda, Rayon Sports ikomeje gutegura imikino ya gishuti mpuzamahanga irimo iyo izakina na URA FC na Singida

Ubwanditsi 01 Sep 2022 Amakuru, IMIKINO

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki 1 Nzeri 2022, nibwo ikipe y’igihugu ya Ethiopie yageze mu Rwanda aho ije gukina umukino wo kwishyura n’Amavubi wo gushaka itike yo gukina imikino ya nyuma ya CHAN2023.

Uyu mukino ije gukina uteganyijwe kuzabera kuri Sitade ya Huye yo mu ntara y’amajyepfo ukaba uzakinwa ku wa gatandatu tariki ya 3 Nzeri 2022 guhera ku isaha ya saa cyenda z’umugoroba, mu mikino ubanza wabere muri Tanzania amakipe yombi yari yanganyije 0-0.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yo imaze iminsi ikorera imyitozo kuri iyi sitade bazakiniraho kuko kuva igarutse mu Rwanda yahise yerekeza mu majyepfo kugirango irusheho kumenyera ikibuga bazakiriraho uyu mukino.

Kuri uyu wa gatatu kandi, nibwo Minisitiri wa Siporo Madame Munyangaju Aurore Mimosa ari kumwe na Minisitiri w’ibikorwaremezo Dr Ernest Nsabimana basuye iyi sitade iherereye mu karere ka Huye ngo harebwe aho imirimo yo kuyivugurura igeze ndetse no kureba uko yiteguye kwakira imikino mpuzamahanga nyuma y’amezi asaga ane imirimo yo kuyitaho itangiye.

Mugitondo cyo kuri uyu wa kane, nibwo ikipe ya Uganda Revenue Authority yageze mu Rwanda aho ije gukina umukino wa gishuti n’ikipe ya Rayon Sports mu rwego rwo kurushaho gukomeza kwitegura imikino ya shampiyona iteganyijwe mu cyumweru gitaha.

Nyuma yaho Rayon Sports yakiniye na Vipers igatsinzwa kimwe ku busa, irateganya undi mukino bagomba gukina URA FC ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu, tariki iya 2 Nzero 2022 , ni umukino uzakinwa guhera ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ukazabera kuri Sitade ya Kigali iNyamirambo.

Si uyu mukino gusa utegerejwe kuko ku cyumweru, Gikundiro izasubira mu Kibuga ikina n’ikipe ya Singida Big Stars yo mur Tanzania akaba ari nawo mukino wa nyuma mpuzamahanga bazaba bakinnye mbere yo gusubukura shampiyona k’umunsi wayo wa kabiri bakina na PoLice FC.

Ibi bibaye nyuma yaho kandi ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki 31 Kanama 2021, iyi kipe yambara umweru n’ubururu yakinnye na Mukura VS yo mu ntara y’amajyepfo, muri uyu mukino wa gishuti ikipe ya Rayon Sports yatsinze Mukura 2-1.

2022-09-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ubufatanye burakenewe mu gutanga amakuru nyayo ku buzima bw’imyororokere

Ubufatanye burakenewe mu gutanga amakuru nyayo ku buzima bw’imyororokere

Ubwanditsi 02 May 2024
Hagati yikipe ya Gicumbi FC, Heroes FC, Amagaju FC na Etoile de l’Est harara hamenyekanye amakipe abiri azakina ikiciro cya mbere 2021-2022

Hagati yikipe ya Gicumbi FC, Heroes FC, Amagaju FC na Etoile de l’Est harara hamenyekanye amakipe abiri azakina ikiciro cya mbere 2021-2022

Ubwanditsi 12 Oct 2021
Intambara iratutumba hagati ya Perezida Ndayishimiye na Minisitiri w’intebe Bunyoni

Intambara iratutumba hagati ya Perezida Ndayishimiye na Minisitiri w’intebe Bunyoni

Ubwanditsi 16 Dec 2020
Ibihugu bizakina 1/2 cya CHAN 2016 byose byamenyekanye

Ibihugu bizakina 1/2 cya CHAN 2016 byose byamenyekanye

Ubwanditsi 02 Feb 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibitaro bya Gisilikare Kanombe byasangiye Noheli n’Abana babirwariyemo
Mu Mahanga

Ibitaro bya Gisilikare Kanombe byasangiye Noheli n’Abana babirwariyemo

Ubwanditsi 22 Dec 2016
Hagiye gukorwa iperereza ku bwumvikane buke hagati y’u Rwanda n’u Burundi
Mu Rwanda

Hagiye gukorwa iperereza ku bwumvikane buke hagati y’u Rwanda n’u Burundi

Ubwanditsi 16 Jan 2016
OFID yagurije u Rwanda miliyari 17 Frw zo kugeza amazi ku baturage
UBUKUNGU

OFID yagurije u Rwanda miliyari 17 Frw zo kugeza amazi ku baturage

Ubwanditsi 12 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru