Amahirwe ya kabiri u Rwanda rwabonye yo gushaka itike yo kuzitabira imikino ya CHAN 2018 izabera muri Maroc, rwayakoresheje neza rusezerera Ethiopia ku bitego bitatu kuri bibiri mu mikino yombi.
Kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri iki Cyumweru, Amavubi yakiniraga imbere y’abafana bayo yanganyije na Ethiopia ubusa ku busa ariko yari yabonye amahirwe menshi yo gutsinda ariko ntibyayahira.
Umutoza Antoine Hey utari ufite Visi kapiteni Djihad Bizimana wahagaritswe kubera amakarita y’imihondo, yari yahaye umwanya Niyonzima Olivier wa Rayon Sports naho rutahizamu wa APR FC, Nshuti Innocent utarigaragaje mu mukino ubanza asimburwa na Mico Justin wa Police FC.
Mico yari yitezweho gushakira Amavubi igitego cyo mu rugo afatanyije ku busatirizi na Biramahire Abeddy basanzwe bakinana ariko ntibyabahiriye kuko nko ku munota wa 30 yakabaye yafunguye amazamu ku ishoti rikomeye yateye umunyezamu Jemal Tasew akoraho ujya hanze.
Mbere yo kujya kuruhuka, Mico yongeye kugerageza irindi shoti asa n’utunguye umunyezamu ariko ba myugariro be babyitwaramo neza. Igice cya mbere cyarangiye umunyezamu w’Amavubi nta kazi kanini abonye kuko Ethiopia nubwo yahererekanyaga neza hagati mu kibuga ariko ikabashaka kugera kuri Bakame.
Mu gice cya kabiri iyi kipe yari imaze kubona ko amahirwe yo kubona itike ya CHAN 2018 ariho ayica mu myanya y’intoki, yahinduye imikinire noneho igahererekanya ariko ishaka no kugera ku izamu ry’Amavubi ndetse ku munota wa 48 Getaneh Kebede yashatse gucika Niyonzima Olivier Sefu amugusha hasi batanga coup franc itagize icyo ibyara.
Ibi byatumye Umutoza w’Amavubi akora impinduka ku munota wa 53 yinjiza Muhadjiri Hakizimana asimbuye Manishimwe Djabel, wari wakinnye neza ariko imbaraga zatangiye kumushirana.
Muhadjili wanatsinze igitego mu mukino ubanza wabereye muri Ethiopia mu cyumweru gishize, yinjiye ashimisha abafana mu macenga ye yihariye no gutanga imipira atarebayo nubwo nta gitego cyabyaye ariko abafana babyishimiraga ahanini kuko u Rwanda ari narwo rwari rufite impamba rwizigamiye.
Iyi mpamba y’ibitego 3-2 byabonetse mu mukino ubanza ni nayo yafashije Antoine Hey n’ikipe ayoboye guhesha igihugu cyose ibyishimo byo kongera kwitabira irushanwa ry’igikombe cya Afurika cy’abakinama imbere mu bihugu byabo, CHAN 2018 kizabera muri Maroc.
Iri rushanwa riheruka u Rwanda rwari rwaryitabiriye ariko rutabonye itike ahubwo nk’igihugu cyakiriye kuko ryabereye i Kigali, rwaviriyemo muri ¼ rusezerewe na Congo Kinshasa ari nayo yaje kwegukana igikombe.
Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi
Amavubi
Nimero 1 Ndayishimiye Eric
5 Kayumba Soter
17 Manzi Thierry
15 Usengimana Faustin
20 Rutanga Eric
14 Iradukunda Eric
21. Niyonzima Olivier
6 Mukunzi Yannick
2 Manishimwe Djabel
7 Biramahire Abeddy
12 Mico Justin
Ethiopa
12 Jemal Tasew (G)
9 Getaneh Kebede (C)
19 Dawa Hotessa
15 Aschalew Tamene
5 Saladhin Bargicho
17 Henok Adugna
16 Mulualem Mesfen
3 Mesud Mohammed
8 Samson Tilahun
13 Abubeker Sani