• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwabonye inguzanyo ya miliyari 280 Frw yo kuzamura ibikorwaremezo   |   26 Aug 2026

  • Volleyball: Mu mikino y’igikombe cy’Afurika mu Bagore iri kubera muri Kenya, U Rwanda rwandagaje Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC)   |   26 Aug 2026

  • APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya   |   25 Aug 2026

  • Sebarundi yabaye Semuhanuka arota atumaho abashatse guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza Pierre   |   24 Aug 2026

  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

 
You are at :Home»IMIKINO»Bidasubirwaho, u Rwanda rwabonye tike ya CHAN 2018

Bidasubirwaho, u Rwanda rwabonye tike ya CHAN 2018

Ubwanditsi 13 Nov 2017 IMIKINO

Amahirwe ya kabiri u Rwanda rwabonye yo gushaka itike yo kuzitabira imikino ya CHAN 2018 izabera muri Maroc, rwayakoresheje neza rusezerera Ethiopia ku bitego bitatu kuri bibiri mu mikino yombi.

Kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri iki Cyumweru, Amavubi yakiniraga imbere y’abafana bayo yanganyije na Ethiopia ubusa ku busa ariko yari yabonye amahirwe menshi yo gutsinda ariko ntibyayahira.

Umutoza Antoine Hey utari ufite Visi kapiteni Djihad Bizimana wahagaritswe kubera amakarita y’imihondo, yari yahaye umwanya Niyonzima Olivier wa Rayon Sports naho rutahizamu wa APR FC, Nshuti Innocent utarigaragaje mu mukino ubanza asimburwa na Mico Justin wa Police FC.

Mico yari yitezweho gushakira Amavubi igitego cyo mu rugo afatanyije ku busatirizi na Biramahire Abeddy basanzwe bakinana ariko ntibyabahiriye kuko nko ku munota wa 30 yakabaye yafunguye amazamu ku ishoti rikomeye yateye umunyezamu Jemal Tasew akoraho ujya hanze.

Mbere yo kujya kuruhuka, Mico yongeye kugerageza irindi shoti asa n’utunguye umunyezamu ariko ba myugariro be babyitwaramo neza. Igice cya mbere cyarangiye umunyezamu w’Amavubi nta kazi kanini abonye kuko Ethiopia nubwo yahererekanyaga neza hagati mu kibuga ariko ikabashaka kugera kuri Bakame.

Mu gice cya kabiri iyi kipe yari imaze kubona ko amahirwe yo kubona itike ya CHAN 2018 ariho ayica mu myanya y’intoki, yahinduye imikinire noneho igahererekanya ariko ishaka no kugera ku izamu ry’Amavubi ndetse ku munota wa 48 Getaneh Kebede yashatse gucika Niyonzima Olivier Sefu amugusha hasi batanga coup franc itagize icyo ibyara.

Ibi byatumye Umutoza w’Amavubi akora impinduka ku munota wa 53 yinjiza Muhadjiri Hakizimana asimbuye Manishimwe Djabel, wari wakinnye neza ariko imbaraga zatangiye kumushirana.

Muhadjili wanatsinze igitego mu mukino ubanza wabereye muri Ethiopia mu cyumweru gishize, yinjiye ashimisha abafana mu macenga ye yihariye no gutanga imipira atarebayo nubwo nta gitego cyabyaye ariko abafana babyishimiraga ahanini kuko u Rwanda ari narwo rwari rufite impamba rwizigamiye.

Iyi mpamba y’ibitego 3-2 byabonetse mu mukino ubanza ni nayo yafashije Antoine Hey n’ikipe ayoboye guhesha igihugu cyose ibyishimo byo kongera kwitabira irushanwa ry’igikombe cya Afurika cy’abakinama imbere mu bihugu byabo, CHAN 2018 kizabera muri Maroc.

Iri rushanwa riheruka u Rwanda rwari rwaryitabiriye ariko rutabonye itike ahubwo nk’igihugu cyakiriye kuko ryabereye i Kigali, rwaviriyemo muri ¼ rusezerewe na Congo Kinshasa ari nayo yaje kwegukana igikombe.

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi

Amavubi

Nimero 1 Ndayishimiye Eric

5 Kayumba Soter

17 Manzi Thierry

15 Usengimana Faustin

20 Rutanga Eric

14 Iradukunda Eric

21. Niyonzima Olivier

6 Mukunzi Yannick

2 Manishimwe Djabel

7 Biramahire Abeddy

12 Mico Justin

Ethiopa

12 Jemal Tasew (G)

9 Getaneh Kebede (C)

19 Dawa Hotessa

15 Aschalew Tamene

5 Saladhin Bargicho

17 Henok Adugna

16 Mulualem Mesfen

3 Mesud Mohammed

8 Samson Tilahun

13 Abubeker Sani

2017-11-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Champions League: Tottenham yasezerewe, RB Leipzig na Atalanta zibimburira izindi muri ¼

Champions League: Tottenham yasezerewe, RB Leipzig na Atalanta zibimburira izindi muri ¼

Ubwanditsi 11 Mar 2020
Habura umunsi umwe, ikipe ya Gasabo United yikuye mu irushanwa ryo guhatanira gukina ikiciro cya mbere umwaka w’imikino wa 2021-2022

Habura umunsi umwe, ikipe ya Gasabo United yikuye mu irushanwa ryo guhatanira gukina ikiciro cya mbere umwaka w’imikino wa 2021-2022

Ubwanditsi 17 Sep 2021
CHAN:Ikipe izegukana igikombe izahabwa akayabo izahembwa miliyoni 560 FRW

CHAN:Ikipe izegukana igikombe izahabwa akayabo izahembwa miliyoni 560 FRW

Ubwanditsi 02 Jan 2016
AS Kigali yagumye ku mwanya wa mbere, APR FC yujuje imikino 13 idatsindwa – Ibyaranze umunsi wa 16 wa PNL

AS Kigali yagumye ku mwanya wa mbere, APR FC yujuje imikino 13 idatsindwa – Ibyaranze umunsi wa 16 wa PNL

Ubwanditsi 23 Jan 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda : Impunzi nk’igicumbi cyo gukuramo abajya mu mitwe y’iterabwoba
INKURU NYAMUKURU

Uganda : Impunzi nk’igicumbi cyo gukuramo abajya mu mitwe y’iterabwoba

Ubwanditsi 28 Jun 2019
Umuvugizi w’Umwami Kigeli, Benzinge  yahungiye mu Bwongereza, menya impamvu zabyo
ITOHOZA

Umuvugizi w’Umwami Kigeli, Benzinge yahungiye mu Bwongereza, menya impamvu zabyo

Ubwanditsi 13 Nov 2016
Suede :  Indiri y’abantu barwanya Leta y’u Rwanda.
HIRYA NO HINO

Suede :  Indiri y’abantu barwanya Leta y’u Rwanda.

Ubwanditsi 09 Aug 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru