Kuva ku mugorobo wo kuwa 12 Ugushyingo 2017, Perezida Paul Kagame ari i Dakar muri Senegal aho yitabiriye inama iri kuba ku nshuro ya kane y’ihuriro mpuzamahanga rya Dakar ryiga ku bibazo by’amahoro n’umutekano.
Ibiro bya Perezida Kagame (Village Urugwiro) bibinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, byatangaje ko yakiriwe na mugenzi we wa Senegal Macky Sall.
Ihuriro mpuzamahanga rya Dakar ryiga ku bibazo by’amahoro n’umutekano (Dakar International Forum on Peace and Security) Perezida Kagame yitabiriye, rifite insanganyamatsiko ivuga ku bibazo bibangamiye umutekano wa Afurika n’uko ibihugu byafatikanya mu kubishakira umuti.
Iriya nama yitabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye bagera muri 400 baturuka muri Afurika no mu bindi bice by’Isi.
Abayitabiriye bafite ubunararibonye muri politike mpuzamahanga, mu miyoborere y’igisirikare, harimo kandi abarimu mu ma kaminuza yo muri Afurika yunze Ubumwe (AU), impuguke zo mu Muryango wunze Ubumwe w’Ibihugu by’Iburari(EU), impuguke zo mu Muryango w’Abibumbye(UN) hamwe n’abagize sosieyere sivile.
Urubuga rwa murandasi rw’abategura ihuriro mpuzamahanga rya Dakar ryiga ku bibazo by’amahoro n’umutekano rutangaza ko iri huriro ryatangiye mu mpera z’umwaka wa 2014, kuva icyo gihe iri huriro riba buri mwaka; iry’uyu mwaka rikaba ritangira kuri uyu wa Mbere rikazasozwa ku wa Kabiri tariki ya 14 Ugushyingo 2017.
Uretse Perezida Kagame, Ibrahim Boubacar Keïta wa Mali twandika iyi nkuru nawe yari yamaze kugera i Dakar aho yitabiriye iriya nama.