Abdallah Akishuli, wari Umushinjacyaha Mukuru mu ngirwa Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro, yitandukanyije na yo nk’uko ubutumwa yacishije ku rukuta rwe rwa facebook buvuga.
Icyitwa Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro yashinzwe kuwa 20 Gashyantare 2017 ishingirwa mu gihugu cy’u Bufaransa maze Padiri Nahimana Thomas aba ari we ugirwa perezida, naho Abdallah Akishuri agirwa Minisitiri w’Intebe.
Kuwa 31 Nyakanga 2017, habayeho kuvugurura iyi ngirwa guverinoma, maze Abdallah Akishuli wari uyibereye Minisitiri w’Intebe agirwa Umushinjacyaha Mukuru, uwitwa Immaculee Kansiime aba ari we umusimbura kuri uwo mwanya.
Nk’uko itangazo yashyize ahagaragara mu masaha makeya ashize rifite umutwe ugira uti: “Gusezera mu Bikorwa bya guverinoma ikorera mu buhungiro”, rivuga, Abdallah Akishuli yagize ati: “Ba nyakubahwa mwese, nyuma yo gufata igihe gihagije cyo kubitekerezaho neza nifuje kubamenyesha icyemezo nafashe cyo gusezera ku mirimo nari nshinzwe y’umushinjacyaha mukuru ndetse no mu bikorwa byose bya guverinoma y’abaturage ikorera mu buhungiro.”
Abdallah Akishuli akaba asezeye ku mwanya yari amazeho amezi atageze kuri atanu, akaba avuye ku myanya ibiri ikomeye muri iyi guverinoma yo mu buhungiro itaramara umwaka ishinzwe.
Ingirwa guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro ni baringa
Ku ikubitiro, ingirwa Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu Buhungiro igishingwa yahise yamaganwa na bamwe mu bantu bari bayishyizwemo nyamara batabivuganye na Padiri Nahimana ariwe nyirayo.
Ni muri urwo rwego nyuma y’amasaha makeya imaze gushingwa, ishyaka PDP-Imanzi rya Deo Mushayidi ryahise rifata iya mbere ryamagana kuba uyu muyobozi waryo yinjijwe muri iyi guverinoma batabivuganye, aho mu itangazo iri shyaka ryashyize ahagaragara kuwa 20 Gashyantare 2017, ryahise ritangaza ko PDP-Imanzi n’umuyobozi waryo Mushayidi, ntaho bahuriye na guverinoma ikorera mu buhungiro.
Usibye PDP-Imanzi, ishyaka FDU-Inkingi rya Victoire Ingabire naryo ryahise ryamagana iyi guverinoma kubera ko uyu muyobozi waryo ufungiye mu Rwanda nawe amazina ye yagaragayemo batabimenyeshejwe.