• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Zimbabwe: Perezida Mugabe aracyafunze, abaturage bategereje igikurikiraho batuje

Zimbabwe: Perezida Mugabe aracyafunze, abaturage bategereje igikurikiraho batuje

Ubwanditsi 15 Nov 2017 Mu Mahanga

Abanya-Zimbabwe bategereje igikurikiraho nyuma y’umunsi umwe igisirikare cyambuye ubutegetsi Perezida Robert Mugabe wari umaze imyaka 37 ayoboye icyo gihugu.

Kuva ejo hashize, Mugabe aracyafungiwe iwe mu rugo mu Murwa Mukuru, Harare, ariko hari amakuru avuga ko umugore we Grace yahungiye muri Namibia.

Mmu cyumweru gishize Mugabe yirukanye Visi-Perezida, Emmerson Mnangagwa nawe uri ahantu hataramenyekana nubwo hari abavuga ko yavuye mu buhungiro akaza kuba ari we uyoboye Zimbabwe muri iyi minsi.

Kurwanira ubutegetsi hagati ya Mnangagwa na Grace Mugabe byatumye ishyaka rya Zanu-PF ricikamo ibice mu mezi ashize. Mnangagwa ni umwe mu bari mu rugamba rwo kubohora icyo gihugu, ndetse afitanye ubucuti bwihariye n’abakomeye mu gisirikare.

BBC ivuga ko abari bashyigikiye Mugabe bafite ubwoba kuko batangiye gusaba imbabazi zo kuba barazinenze ubwo zari zigifata ubutegetsi.

Umuryango w’Ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo, SADAC, ugiye gukora inama y’igitaraganya muri Botswana kuri uyu wa Kane, wige ku kigiye gukorwa muri icyo gihugu gifite ubukungu bumeze nabi muri iki gihe.

Umuyobozi w’Abarwanya leta ya Mugabe, Tendai Biti, we yavuze ko bifuza inzibacyuho.
Ati “Birihutirwa ko dusubira muri Demokarasi ariko dukeneye igihe cy’inzibacyuho, nizeye ko ibiganiro bigiye kubaho hagati y’igisirikare n’abaturage ba Zimbabwe ndetse n’imiryango nka SADC na AU.”

Umunyamakuru wa Reuters uri i Harare avuga ko nta muturage n’umwe wari wishimira ibyabaye ku mugaragaro kuko bakiri mu rujijo, ariko amaduka yafunguwe, abantu bajya ku mirimo, bakiriye kuba Robert Mugabe afungiye iwe kandi nta wagiye kumutabara. Nta n’imvururu zirumvikana mu kandi gace ako ari ko kose k’icyo gihugu.

Abasirikare baracyashaka kumvisha amahanga ko batakoze kudeta ahubwo ko bashaka kuvugurura ibintu gusa, ariko kugira ngo babigereho birabasaba ko na Mugabe ubwe abibafashamo.

Icyo abakurikiraniye hafi ibibera muri Zimbabwe bibaza cyane, ni uburyo igisirikare kiza kumvisha Mugabe gusohora itangazo iryo ari ryose akemera ibyabaye mu minsi ibiri ishize.

Ibi ariko nabyo bitera kwibaza icyo yabyungukiramo, niba ari ukujya mu kiruhuko cy’izabukuru mu mahoro cyangwa umutekano w’abo mu muryango we.

Nubwo Gen. Maj Sibusiso yavugiye kuri Televiziyo y’Igihugu ko igisirikare nikirangiza guta muri yombi agatsiko kabangamije igihugu kizasubiza ubutegetsi Guverinoma ya Mugabe, Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, AU, wo watangaje ko icyabaye kimeze neza neza nka ‘kudeta”.

Perezida wa Afurika y’Epfo, Jacob Zuma yohereje intumwa zihariye zigizwe n’abaminisitiri babiri bakomeye ngo baganire na Mugabe ndetse n’abayobozi bakuru b’ingabo.

Ighugu cya Rhodesia kikimara kwigobotora ubukoloni bw’u Bwongereza mu 1980 cyiswe Zimbabwe; Mugabe ahita ayiyobora ari Minisitiri w’Intebe, aza kuba Perezida mu 1987.

Kuva icyo gihe yakomeje gutorerwa izindi manda mu buryo butavuzweho rumwe ndetse yaniteguraga kongera kwiyamamaza nubwo ku myaka 93 ubuzima bwe busa nk’uburi mu marembera.

2017-11-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

# Umwiherero :  ‘Niba ushobora guhaguruka ukavuga ko ari wowe kamara ‘, uri gusenya ikiduhuriza hamwe- Kagame [ VIDEO ]

# Umwiherero : ‘Niba ushobora guhaguruka ukavuga ko ari wowe kamara ‘, uri gusenya ikiduhuriza hamwe- Kagame [ VIDEO ]

Ubwanditsi 01 Mar 2017
U Bufaransa : Urukiko rurumva ubujurire ku rubanza rwa Padiri Wenceslas Munyeshyaka

U Bufaransa : Urukiko rurumva ubujurire ku rubanza rwa Padiri Wenceslas Munyeshyaka

Ubwanditsi 08 Nov 2017
Tumenye Rwalinda Pierre-Céléstin, umwe mu bakirindagirira mu ngengabitekerezo ya Jenoside no mu myigaragambyo itagira epfo na ruguru!

Tumenye Rwalinda Pierre-Céléstin, umwe mu bakirindagirira mu ngengabitekerezo ya Jenoside no mu myigaragambyo itagira epfo na ruguru!

Ubwanditsi 19 May 2021
Abadepite bo muri Guinée bashimye Serivisi za Isange One Stop Center

Abadepite bo muri Guinée bashimye Serivisi za Isange One Stop Center

Ubwanditsi 16 Nov 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mushimiyimana, umugore wiyubakiye imiturirwa irimo n’ufite amagorofa arindwi, aravuga imyato ubuyobozi bwiza
Mu Rwanda

Mushimiyimana, umugore wiyubakiye imiturirwa irimo n’ufite amagorofa arindwi, aravuga imyato ubuyobozi bwiza

Ubwanditsi 08 Mar 2018
Minisitiri Sezibera avuga ko abarwanyi ba FDLR, badashobora kuzana amahoro mu Burundi
POLITIKI

Minisitiri Sezibera avuga ko abarwanyi ba FDLR, badashobora kuzana amahoro mu Burundi

Ubwanditsi 02 May 2019
Ikanzu ya Meghan yaguzwe miliyoni zirenga 230! Indabo zo mu Rwanda ku gatimba ke…
HIRYA NO HINO

Ikanzu ya Meghan yaguzwe miliyoni zirenga 230! Indabo zo mu Rwanda ku gatimba ke…

Ubwanditsi 20 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru