Ku mugoroba wo kuri uyu wa 14 Ugushyingo, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwirukanye ku kazi uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umujyi, Didier Sagashya .
Umuvugizi w’Umugi wa Kigali, Bruno Rangira yavuze ko yirukanwe kubera amakosa mu kazi yagaragaweho.
Amakuru aravuga ko Inama Njyanama y’Umujyi yateranye kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Ugushyingo 2017, niyo yanzuye ko Eng. Didier Sagashya wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umujyi wa Kigali, ahagarikwa ku mirimo ye kubera imyitwarire mibi yagiye imuranga akihanangirizwa ariko ntiyisubireho.
Mu myitwarire mibi ashinjwa, harimo gusuzugura inzego z’ubuyobozi bakoranaga ndetse no kuba yaraciye amadosiye y’Umujyi wa Kigali ajyanye n’imyubakire nk’uko byatangajwe na Athanase Rutabingwa, Perezida wa Njyanama y’Umujyi wa Kigali.
“Ati : Eng. Didier Sagashya yategetse abakozi yayoboraga kujya mu biro by’undi mukozi w’Umujyi wa Kigali atabizi, bagaca impapuro zijyanye n’iby’imyubakire mu mujyi wa Kigali. Nyuma yo yaje kubyemera anabivuganaho na Meya w’Umujyi, amusaba ko ahana abo bakozi ariko amara ibyumweru bibiri ntacyo abikozeho, abajijwe avuga ko aho kubahana azemera akegura ku mirimo ye, ibintu Rutabingwa avuga ko ari amakosa adashobora kwihanganirwa “.
Eng Didier Sagashya wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imyubakire (RHA) kuva muri Kanama 2015, hagati muri Gashyantare uyu mwaka nibwo yatsindiye kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umujyi wa Kigali asimbuye Matabaro Jean Marie wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umujyi wa Kigali kuva muri 2010, akaza kwandika ibaruwa isezera kuwa 6 Gashyantare 2017.