Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Abinjira n’Abasohoka, cyatangaje uburyo bushya bwo kwinjira mu gihugu. Mu mpinduka zihita zitangira gushyirwa mu bikorwa nkuko bigaragara muri iri tangazo, Abanyarwanda baba mu mahanga bafite ubwenegihugu bubiri, bakaba bemerewe kwinjira mu gihugu berekanye indangamuntu zabo bakabona viza yo kwinjira nta kiguzi.
Iki cyemezo cyakiranwe ibyishimo n’abanyarwanda baba mu mahanga bakunze gusaba ko bakurirwaho ibyo kuriha Viza igihe bashaka kwinjira mu Rwanda.
Ubuyobozi bukuru bw’Abinjira n’abasohoka mu gihugu, bwatanagaje kandi ko guhera muri 2018, abagenzi baturutse mu bihugu byose byo ku isi, bazajya bahabwa viza y’iminsi 30 bageze aho binjirira mu Rwanda batagombye kubanza kuyisaba nkuko byari bisanzwe ku bihugu bimwe na bimwe.
Ubu buryo bushya bwo kwinjira mu gihugu bukaba buje bwiyongera kubwari busanzwe bwo korohereza abifuza gusura u Rwanda.