• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

 
You are at :Home»UBUKUNGU»Imyanzuro y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 15 yashyizwe mu bikorwa kuri 80%

Imyanzuro y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 15 yashyizwe mu bikorwa kuri 80%

Ubwanditsi 13 Dec 2018 UBUKUNGU

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yatangaje ko 80 % by’imyanzuro umunani y’inama y’Umushyikirano yabaye mu Ukuboza 2017, yashyizwe mu bikorwa uko byari byasabwe.

Kuri uyu wa Kane ubwo hatangizwaga inama y’Umushyikirano ya 16, Dr Ngirente yavuze ko umwanzuro umwe ari wo utarabashije gushyirwa mu bikorwa.

Yagize ati “Iyo myanzuro yagabanyijwe ibikorwa 56, muri byo 44 bingana na 80 % byashyizwe mu bikorwa nk’uko byari biteganyijwe. Ibikorwa 10 bingana na 18.2 % bigeze ku kigero kiri hagati ya 50 na 80 %. Igikorwa kimwe kingana na 1.8 % cyagendanaga no kuvugurura amashuri y’ubumenyi ngiro cyahuye n’imbogamizi nticyagerwaho ku gihe cyagenwe, ariko ubu imbogamizi zakuweho.”

Ku mwanzuro ujyanye n’uburezi, hashyizweho ibyumba 286 bikoresha ikoranabuhanga mu kwigisha (smart classrooms) mu mashuri 168 ndetse binashyirwaho umurongo wa internet yihuta.

Hubatswe ibyumba by’amashuri 922 n’ubwiherero bw’abana bugera ku 1341. Abarimu 62616 bahuguwe bijyanye n’imfashanyigisho nshya ishingiye ku bumenyi n’ubushobozi bw’umunyeshuri.

Hahuguwe kandi abarimu bahugura abandi 4417 mu myigishirize y’indimi. Hahuguwe abarimu 727 mu nzego zitandukaye z’imyuga.

Minisitiri w’Intebe yanavuze ko hakozwe isuzuma ry’ibikenewe kugira ngo ingengabihe y’amashuri abanza n’ayisumbuye izahuzwe n’umwaka w’amashuri makuru na za kaminuza.

Abana bagera ku bihumbi 55 533 bari barataye amashuri umwaka ushize bayasubijwemo.

Mu bijyanye n’ubuzima, abaganga 409 bakomeje amasomo yabo mu rwego rwo kongera umubare w’abaganga b’inzobere. Hateguwe kandi gahunda yo kujya kuvurira abaturage aho batuye, aho abaturage 145 000 bavuwe.

Mu buzima kandi hatangijwe gahunda yo gusana ibitaro bitanu harimo ibitaro bya Byumba, Gatonde, Gatunda, Munini na Nyabikenke.

Ku mwanzuro wo kurwanya icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, havuguruwe igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ibihano by’ibyo byaha birakazwa.

Abana 4123 bahoze ari inzererezi baragorowe batozwa imyuga n’ubumenyi ngiro mu byiciro bitandukanye.

Mu bijyanye no kurwanya imirire mibi, hashyizwe imbaraga muri gahunda y’imbonezamikurire y’abana bato hakorwa ubukangurambaga.

Abana 74 248 n’ababyeyi 13111 bo mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe bahawe indyo zikungahaye ku ntungamubiri kugira ngo bagire ubuzima bwiza.

Mu bukungu, ingo 138 390 zahawe amashanyarazi binyuze ku murongo mugari. Ingo zisaga ibihumbi 61 zagejejweho amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

Mu koroshya ishoramari, havuguruwe ibiciro by’amashanyarazi.

Ku mwanzuro wo kuzamura umuco wo kuzigama, hateguwe gahunda ihamye y’ubwizigame bw’igihe kirekire. Ku ikubitiro abasaga ibihumbi 30 bamaze kwiyandikisha, bamaze no kwizigamira agera kuri miliyoni 17.

Mu muco, handitswe igitabo ku ndangagaciro z’umuco nyarwanda. Amashuri 18 mpuzamahanga akorera mu Rwanda kandi nayo yemeye gushyira isomo ry’Ikinyarwanda mu nyigisho zabyo.

Urubyiruko rusaga ibihumbi 55 rwanyuze mu rugerero ndetse abanyeshuri ibihumbi 52 basoje amashuri yisumbuye bakoze ibikorwa bitandukanye birimo kubakira abatishoboye inzu, ubwiherero, ibigega byo gufata amazi n’ibindi.

2018-12-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Radisson Blu yabaye iya mbere mu Rwanda yahawe igihembo cya hoteli itekanye

Radisson Blu yabaye iya mbere mu Rwanda yahawe igihembo cya hoteli itekanye

Ubwanditsi 07 Aug 2019
BNR ibitse amafaranga miliyoni 500 Frw yabuze ba nyirayo

BNR ibitse amafaranga miliyoni 500 Frw yabuze ba nyirayo

Ubwanditsi 26 Nov 2018
Davos : Perezida Kagame yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga k’Ubukungu

Davos : Perezida Kagame yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga k’Ubukungu

Ubwanditsi 17 Jan 2017
Minisitiri Hakuziyaremye yahize kugabanya icyuho mu byo u Rwanda rutumiza n’ibyo rwohereza mu mahanga

Minisitiri Hakuziyaremye yahize kugabanya icyuho mu byo u Rwanda rutumiza n’ibyo rwohereza mu mahanga

Ubwanditsi 23 Oct 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umubonano wa Gen. Mujyambere na Kayumba Nyamwasa muri Afrika y’Epfo usize FDLR icitsemo ibice bibiri
Mu Rwanda

Umubonano wa Gen. Mujyambere na Kayumba Nyamwasa muri Afrika y’Epfo usize FDLR icitsemo ibice bibiri

Ubwanditsi 07 Jun 2016
ESI yiyemeje kurwanya ibiyobyabwenge
Mu Mahanga

ESI yiyemeje kurwanya ibiyobyabwenge

Ubwanditsi 15 Feb 2016
Umugore wa Safi yasubiye muri Canada aho ni ubuhoro ! [ VIDEO ]
Mu Rwanda

Umugore wa Safi yasubiye muri Canada aho ni ubuhoro ! [ VIDEO ]

Ubwanditsi 19 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru