Abasirikare benshi kandi bafite intwaro zikomeye bagaragaye ku rukiko rukuru rwa gisirikare i Kampala muri Uganda, ubwo rwari rugiye kuburanisha abashinjwa ishimutwa ry’umunyarwanda Joel Mutabazi.
Ubu burinzi budasanzwe bwagaragaye Kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Ugushyingo 2017, ubwo abopolisi 9 hamwe n’ umunyarwanda Rutagungirwa bagezwaga imbere y’ abacamanza ku cyaha bashinjwa Leta ya Uganda yita icyo gushimuta Joel Mutabazi wahoze afite ipeti rya Liyetona mu ngabo z’u Rwanda anarinda Paul Kagame.
Aba bakekwaho gushimuta Mutabazi bagomba kwiregura ku birego baregwa gukorera umunyamahanga binyuranyije n’ ingingo ya 242.
Ikinyamakuru chimpreports gitangaza ko nyuma yo kwiregura, ngo aba bantu 9 bose bafite uburenganzira bwo gutanga ibirego byabo muri uru rukiko rwa gisirikare ariko mu gihe babonye ko barengana.
Icyiciro cya mbere cy’ abakekwaho gushimuta Lt. Joel Mutabazi ni Joel Aguma; SSP Nixon Agasirwe, Sgt Abel Tumukunde, ASP James Magada et Faisal Katende.
Icyiro cya kabiri cy’ abaregwa kigizwe na Benon Atwebembeire, Amon Kwarisiima , umunyarwanda René Rutagungira n’ umunyekongo Bahati Mugenga.
Muri ibi byaha abapolisi bakuru baregwa harimo kuba bari batunze intwaro n’ ibisasu byo mu bwoko bwa grenades bitazwi kandi mu buryo butemewe, basanganwe ubwo bafatirwaga mu Karere ka Mpigi ku itariki 25 Ukwakira 2017.
Iyi ngingo yo gutunga intwaro za gisirikare mu buryo butemewe ni kimwe mu byo uru rukiko rwa gisirikare rugenderaho ruvuga ko aba bantu 9 bashimuse Lt.Mutabazi bazifashishije.
Ubwo bageraga mu rukiko bwa mbere ku itariki 27 Ukwakira 2017, aba bakekwaho gushimuta umunyamahanga, Joel Mutabazi, abunganizi babo mu by’ amategeko, Evans Ochieng na Caleb Alaka basabye ko uru rukiko rwareka kugendera ku bushake bwa Leta ahubwo bugakurikiza amategeko.
Aba bunganira aba bakekwaho gushimuta Joel Mutabazi bananenze uburyo abakiriya babo bafunzwe banamenyesha urukiko ko bakorerwa iyicarubozo.
N’ubwo bimeze bitya, amakuru aturuka muri bamwe mu bayobozi bakuru ba Uganda avuga ko perezida Museveni aherutse kwakira ibaruwa y’Umuryango Mpuzamahanga imusaba kugira icyo akora ku ihohotera bamwe mu bakuru b’igipolisi cya Uganda bakorera impunzi z’Abanyarwanda.
Ibi ngo bikaba biha isura mbi perezida Museveni ubusanzwe ufatwa nk’impirimbanyi y’uburenganzira bw’impunzi.