Abasirikare bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Centrafrique (MINUSCA) barinubira kuba Leta ikata 60% y’amafaranga bagenerwa na Loni nk’agahimbazamusyi.
Leta y’u Burundi ikaba yatangiye gukata aya mafaranga nubundi mu gihe Leta y’u Burundi ibafitiye umwenda w’amezi arindwi batarishyurwa.
Ubusanzwe Loni igenera buri musirikare amadolari 1350 USD hanyuma bari basanzwe bakatwa amadolari 522 USD nukuvuga ko amafaranga yageraga kuri konti zabo ari amadolari 828.
Muri iyi gahunda nshya bazajya bakatwa amadolari 688 bakazajya basigarana amafaranga agree ku madolari 660USD.
Ibi bikaba bigeye hushyirwa mu bikorwa mu bige basanzwe bafitiwe umwenda w’amezi arindwi batarishyurwa, byiyongera ku giciro gito cy’ivunjisha bahabwa na banki nkuru.
Banki nkuru y’igihugu ibavunjira kuri 1700 mu gihe ku isoko ryivunjisha idolari rigeze kuri 2700. Muri rusange umusirikare uri mu butubwa bwo kubungabunga amahoro mrui Centrafrique, ahomba amafaranga arenga miliyoni 2,500,000 FBU buri kwezi.
Mu gihe aba basirikare binubira aka karengane n’igihombo, hari amakuru avuga ko aya mafaranga akatwa ariyo Leta ikomeje kwifashisha mu bikorwa byo gukoresha imyitozo Imbonerakure ndetse no kuzigurira ibikoresho.