Uhohotera umugore n’umukobwa wese yikosore, natikosora azabisobanura imbere y’amategeko: Perezida wa SenaIbi Perezida w’Inteko ishinga amategeko umutwe wa Sena Bernard Makuza yabivuze kuri uyu wa gatanu tariki ya 25 Ugushyingo 2017, ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bw’iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa bwateguwe na Minisiteri y’uburinganire n’umuryango ifatanyije na UN WOMEN.
Ubu bukangurambaga bufite insanganyamatsiko igira iti:”Rwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa: Wirihishira”.
Iki gikorwa kikaba cyabanjirijwe n’urugendo rugamije kwamagana ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa rwatangiriye ku nteko ishinga amategeko y’u Rwanda rusorezwa kuri Sitade Amahoro i Remera.
Perezida w’Inteko ishinga amategeko umutwe wa Sena Bernard Makuza wari umushyitsi mukuru mu gutangiza ubu bukangurambaga, yavuze ati: “ Uhohotera umugore n’umukobwa ndetse n’undi muntu wese yikosore, natikosora azabisobanura kuko turi igihugu kigendera ku mategeko, kandi ntawe uri hejuru yayo”.
Yakomeje avuga ko nubwo igipimo cy’ihohoterwa ari gito mu Rwanda ugereranyije no mu bindi bihugu rigihari, abanyarwanda bagomba kurihagurukira bakarirwanya kuko ryica umuryango, rikibasira n’iterambere ry’igihugu.
Yavuze ati:”Guhoza ku nkeke, guhezwa no gutesha agaciro ndetse no gukubita bivamo urupfu, bifite ingaruka ku babikorerwa ku muryango wabo no ku gihugu muri rusange, kandi gukemura ihohoterwa bigomba kureberwa mu buryo bwagutse bushingiye ku burenganzira bw’ibanze bw’umunyarwanda butangwa n’itegeko nshinga twihangiye rivuga ko umuntu ari umunyagitinyiro n’indahubanganywa, afite uburenganzira ku kudahubanganywa ku mubiri no mu mutwe.”
Yasoje avuga ko yizeye ko ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa rizacika aho yagize ati: Ubushake bwa Politiki bwa Leta y’u Rwanda mu kurwanya ihohoterwa tugomba kubwubakiraho kandi inzego zibishinzwe zifite ibyangombwa byose bikenewe mu guhangana naryo. Twirinde kubuhishira rero, dore ko hari n’intambwe ishimishije yatewe n’inzego zibishinzwe cyane cyane Polisi y’u Rwanda n’inzego z’ubutabera, kandi bakomeze bavugutire umuti iki kibazo.”
Minisitiri w’uburinganire n’umuryango Nyirasafari Esperance, yavuze ko yizera ko abanyarwanda nibakomeza guhuza imbaraga, ihohoterwa rizacika burundu, anasaba urubyiruko kubigiramo uruhare.
Yavuze ati:”Turasaba urubyiruko rwacu ko rwakurana umutima wubaha ikiremwa muntu bakarwanya ihohoterwa kandi bakarigaragaza aho ribaye hose, ndetse ikoranabuhanga dufite mwirinde ko ribajyana mu ihohoterwa n’icuruzwa ry’abantu muri rusange.”
Yavuze ko ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa ari ikibazo kibangamiye umutekano mu muryango, ikaba ari nayo mpanvu habaho ubukangurambaga nk’ubu kugirango buri wese abyibutswe arirwanye.
Yavuze ko mu byakozwe ngo harwanywe ihohoterwa hariko kubaka ibigo bya Isange One Stop Centers zimaze kuba 44 mu gihugu, asaba ko uwakorewe ihohoterwa yazigana, kandi ko hubatswe laboratwari izajya ipima ibizamini hakerekanwa amasano hagati y’abantu (DNA).
Ubu bukangurambanga bwanabereye mu mirenge no mu turere twose tw’u Rwanda.
Uhagarariye amashami y’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda (One-UN) Fode Ndiaye wari uri muri uyu muhango, yavuze ati:”Iyo mbonye ibyiza u Rwanda ruri kugeraho, bigaragaza ko ruyobowe neza, binasobanura ko ahazaza h’abana, abagore n’abakobwa nho ari heza.”
Yashimye ingamba u Rwanda rwashyizeho mu gukumira no kurwanya ihohoterwa zirimo Ikigo Isange One Stop Center kuko ari icyitegererezo ku Isi.
Gutangiza ubu bukangurambaga byanaranzwe n’ubuhamya bwatanwe n’umuryango wabanaga mu makimbirane ariko ubu ukaba ubanye neza kubera ubukangurambaga bahawe, wanitabiriwe kandi n’abanyacyubahiro batandukanye barimo aba Minisitiri, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda n’imiryango mpuzamahanga.
Biteganyijwe ko muri iyi minsi 16 y’ubu bukangurambaga abaturage bazahabwa ibiganiro bibakangurira kwirinda ihohoterwa, ibiganiro ku maradiyo na Televiziyo, guca imanza zifite aho zihuriye n’ihohoterwa n’ibindi.