Mu majyaruguru ya Uganda hatahuwe indi nkambi nshya ikorerwamo imyitozo ya gisilikare n’abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda, k’ubufatanye n’abagize leta ya Uganda.
Aya makuru Rushyashya yahawe n’umwe mu bakorera urwego rw’ubutasi aho muri Uganda, agaragaza ko mu mezi make ashize habonetse amakuru ko Maj. (Rtd) Habib Mudathir na Capt (Rtd) Sibo Charles, batorotse inkambi ya Rhino muri Arua, isanzwe igenzurwa na UNHCR, bajya mu mutwe mushya w’ingabo ukorera hafi aho bivugwa ko uko gutoroka bagufashijwemo n’abantu bo muri CMI banabafashije kwinjira muri RNC.
Uyu mugambi wo gutoza abasilikare benshi, uyobowe na Gen. Maj. BEM Habyarimana, wabaye minisitiri w’ingabo hagati 2000-2003 nyuma aza gutoroka igihugu bivugwa ko afite ubufasha bw’umujenerali w’umufaransa Jean-Claude Lafourcade, wayoboye Zone Turquoise ari nawe washyizeho bariyeri mu majyepfo y’Uburengerazuba bw’u Rwanda mu rwego rwo gukingira ikibaba no gufasha abasilikare bakoze Jenoside guhungira mu cyitwaga Zaire. Uyu mu Jenerali niwe uherutse guhura n’abayobozi ba Uganda. Iyo nama yari igamije kurebera hamwe na Uganda , Ubufaransa na Congo, uko hakoherezwa bataillons ishatu z’Ingabo za Uganda mu burasirazuba bwa Congo nkuko bigaragara mu nkuru yacu twabagejejeho mu minsi ishize.
Itohoza rya Rushyashya ryabonye ko abo bombi ubu bashinzwe gutangiza inkambi nshya ikorerwamo imyitozo ya gisilikare hafi y’umupaka Uganda ihuriraho na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Sudani y’Epfo. Iyo nkambi nshya y’imyitozo ikorana n’indi ikorera i Minebwe muri Kivu y’Amajyepfo muri RDC.
Uyu mugambi kandi urimo n’inzego z’ubutasi z’Ubufaransa na Uganda biri inyuma y’ibi bikorwa byose byagisilikare by’abarwanya leta y’u Rwanda.
Amakuru yizewe ava mu nzego z’ubutasi za Uganda avuga ko abo basirikare babiri Habib na Sibo, bagerageje kenshi, kwiyegereza bamwe mu bahoze mu gisirikare mu cy’u Rwanda (RDF) ngo babasange mu nkambi yo muri Uganda, bikaba ibyubusa.
Uwitwa Kayumba Rugema, inkoramutima ya Kayumba Nyamwasa niwe uri gufasha muri ibi bikorwa. Uyu Rugema umaze iminsi mu manama ya RNC mu Bubiligi ni nawe muhuzabikorwa mushya wa RNC –Uganda ariko akaba asanzwe aba muri Danemark, ibi bireberwa cyane mu magambo agenda yandika kuri Facebook. Urugero ni aho kuwa Gatandatu tariki 18 Ugushyingo, yanditse kuri Facebook ati “Abicanyi benshi b’Abanyarwanda bari muri Kampala. Bagenzi banjye b’impunzi murabe menge. Umugambi wabo ni ugusiga Kampala amaraso yanyu.”
Twabonye kandi amakuru ko Rugema akorana n’inzego z’ubutasi bwa gisirikare, CMI, ibikorwa byabo bigakurikiranwa na Minisitiri w’Umutekano, Lt. Gen Henry Tumukunde we ugeza amakuru by’ako kanya kuri Perezida Museveni n’Umuvandimwe we Gen. Salim Saleh.