Abaturage bo mu tugari twa Hangabashi na Gahungeri mu murenge wa Gitambi muri Rusizi bari mu byishimo byo kuba batazongera kuvoma amazi mabi yo mu bishanga.
Aba baturage batangaza ibi nyuma y’iminsi mike bagejejweho umuyoboro w’amazi meza bubakiwe n’Ingabo z’u Rwanda (RDF) zikorera muri Brigade ya 408 ikorera mu turere twa Rusizi na Nyamasheke.
Uwo muyoboro w’amazi ureshya n’ibilometero 15, watangiye kubakwa muri Kanama 2016. Watwaye miliyoni 6RWf.
Abo baturage babarirwa mu bihumbi 5000 bari bamaze imyaka myinshi bavoma amazi mabi akabatera indwara zituruka ku mwanda; nkuko umwe muri bo witwa Hategekimana Bernard abisobanura.
Agira ati “Turashimira cyane Ingabo z’Igihugu. Twari tumaze imyaka tuvoma ibinamba byo mu Njyambwe, tumeze nabi. Ku kigo nderabuzima bari bamaze kutwinuba hano kubera inzoka duhora turwara kubera ibi bishanga twanywaga ariko ubu ntawe ugitaka inzoka.”
Lit Col Rutaremara Christophe, uyobora batayo ya 61 avuga ko mu bikorwa ingabo ziri kwitaho ari uguteza abaturage imbere kugira ngo bagire imibereho myiza.
Agira ati “Ikintu dufatanyije n’abaturage muri iyi minsi ni ibikorwa by’iterambere. Muri iri terambere nibwo twashoboye kubakira aba baturage umuyoboro w’amazi. Twese turabizi ko iyo udafite amazi nta buzima. Kugeza ubu twabahaye n’amavomo arindwi murabona ko batangiye guca.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Harerimana Frederic ahamagarira abo baturage gufata neza umuyoboro bagejejweho kugira ngo ayo mazi ahindure ubuzima bwabo.
Agira ati “Ntituzongere kuva umuturage wagiye kuvoma amazi mabi y’ibishanga.”