• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ingabo za Afurika y’Epfo Zavanye Ipfunwe muri Congo mu Gikorwa cya SAMIDRC   |   12 May 2025

  • Amakipe ya Police WVC na APR VC yegukanye igikombe cya shampiyona y’u Rwanda muri Volleyball 2024-2025   |   12 May 2025

  • Bayaherewe mu Rwambariro, Rayon Sports yakiriye amafaranga nyuma yo gushimangira umwanya wa mbere   |   09 May 2025

  • Gukura no Kubaho kwanjye byose bishingiye ku cyerekezo cya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame – Knowless   |   08 May 2025

  • Ntacyasaza Turahirwa Moses cyatuma Urumogi Rumushora mu Kiguri cy’Urwango   |   06 May 2025

  • Eric Bagiruwusa yashinze YouTube Channel ishinzwe ubuvugizi mu gushishikariza gusubirishamo imanza z’abajenosideri n’abarwanya ubutegetsi   |   05 May 2025

You are at :Home»UBUKERARUGENDO»Tembera urwimisozi 1000. [Rwanda]- Mu mafoto 60 aboneka gake, tujyane gusura umuryango w’ingagi wa Sabyinyo

Tembera urwimisozi 1000. [Rwanda]- Mu mafoto 60 aboneka gake, tujyane gusura umuryango w’ingagi wa Sabyinyo

Editorial 27 Nov 2017 UBUKERARUGENDO

 Ikigo cy’igihugu gishinzwe kwihutisha iterambere (RDB) cyongeye guha amahirwe Abanyarwanda yo gusura ibyiza by’u Rwanda, kuri iyi nshuro abarenga 50 biganjemo abatsinze ikimeze nka Tombola yahaye amahirwe abavutse ku itariki 04 Nyakanga.

Ingagi yo mu muryango wa Sabyinyo yitwa "Big Ben" bakunze kwita "Gahara" ngo niyo ngagi yonyine ku isi ifite uruhara, mu ngagi zo mu birunga.

Ingagi yo mu muryango wa Sabyinyo yitwa “Big Ben” bakunze kwita “Gahara” ngo niyo ngagi yonyine ku isi ifite uruhara, mu ngagi zo mu birunga.

Muri iyi Tembera u Rwanda yatangiye kuwa gatandatu, igikorwa nyamukuru cyari ugusura ingagi byakozwe ku cyumweru.

Itsinda ry’abantu 8 barimo n’umunyamakuru ryasuye umuryango wa Sabyinyo uba munsi y’umusozi wa Sabyinyo n’uwa Gahinga, ni munsi y’ikirunga cya Sabyinyo.

Ni umuryango urimo ingagi 17, ziyobowe na ingagi yitwa “Guhonda” kugeza ubu bavuga ko ariyo ikuze cyane ku isi bakeka ko ifite imyaka 46 cyangwa 47, bakeka kuko ngo ubwo batangiraga kumenyereza uyu muryango mu 1987 basanze yo yaramaze guhindura ibara mu mugongo kandi ubundi ngo biba ku myaka 12. Ubusanzwe ingagi ngo zimara imyaka iri hagati ya 35 na 45.

Muri uyu muryango wa Sabyinyo habarizwamo abagore batandatu (6), bose ubwo bakaba ari aba Guhonda nubwo abahungu bayo bayifasha mu gutera akabariro kuko itakibashije.

Kugira ngo usure ingangi bigusaba kubyuka kare, saa moya z’igitondo ukaba uri mu kinigi, ahatanirwa gahunda ndetse n’amatsinda yo gusura ingagi, kuko utakwishora mu ishyamba uri wenyine, kandi mugomba kugenda mu itsinda ry’abantu 8 gusa, ngo kubera gahunda zo kurinda ubusugire bw’ingagi.

Twahagurutse mu kinigi 08h40 n’imodoka, tubanza kunyuraho tugura amazi n’utundi two kurya tuza gukenerwa mu nzira.

Saa 09h25 nibwo twari tugeze ahitwa kwa Ndabateze, ari naho twagombaga gusiga imodoka tugatangira inzira y’amaguru.

Aha ubanza kuzamuka mu mirima y’abaturage nk’iminota 10, ubara ko winjiye ishyamba rya Parike y’ibirunga ugeze ku ruzitiro rwayo, twe twinjiriye mu ishyamba ahitwa ‘Akago’, aha twahamaze iminota nk’itanu batubwira amabwiriza agenga ishyamba, ubundi 09h50 dutangira guterera ishyamba.

Nka saa 10h55 twari dutangiye gusuura ingagi twasanze aho bita ‘Cyakigarama’ mu musozi hejuru, hafi saa sita twari dusoje kuzisuura kuko bimara isaha imwe.

Twahingukiye kuri Gihishamwotsi, igikomangoma cy'uyu muryango kizasimbura Se ugeze muzabukuru napfa.

Twahingukiye kuri Gihishamwotsi, igikomangoma cy’uyu muryango kizasimbura Se ugeze muzabukuru napfa.

Ishyamba twarisohotsemo 13h00, twongera gusubira mu modoka yatuzanye, hafi 13h45 twari tugeze mu kinigi aho twahagurutse.

Gusa, kuba twarakoresheje amasaha tanu harimo isaha imwe gusa abakerarugendo bagomba kumarana n’ingagi, ntibivuze ko aricyo gihe fatizo uzakoresha buri uko usuye ingagi gishobora kwiyongera bitewe n’aho muzisanze.

Hari imiryango y’ingagi iba hafi hari n’iba kure, aho ushobora guhaguruka mu kinigi saa mbiri z’igitondo ukahagaruka saa kumi cyangwa saa kumi n’imwe.

Gusa, urugendo rwose wakora ntabwo rukurambira kubera imiterere y’ishyamba ry’ibirunga ndetse n’ikirere cyuzuye amafu n’amahumbezi.

Ikindi gitangaje muri uyu muryango, harimo ingagi yitwa “Big Ben” bakunze kwita “Gahara” ifite uruhara nyamara igifite imyaka hafi 12 gusa, abazishinzwe bavuga ko ku isi ariyo ngagi yo mu birunga yonyine ifite uruhara.

Mu nararibonye twabwiwe ko idasanzwe kandi ibonwa na bake, twabonye ingagi zikora imibonano mpuzambitsina inshuro eshatu imbere yacu zitagiye kwihisha.

Guca muri iri shyamba nabyo bifite indi nararibonye biguha cyane cyane ku bantu baba igihe kinini mu mijyi.

Guca muri iri shyamba nabyo bifite indi nararibonye biguha cyane cyane ku bantu baba igihe kinini mu mijyi.

Inararibonye nahakuye

Ingagi ni ibikoko ubushakashatsi bwagaragaje ko ku kigero cya 98% bifitanye isano n’abantu, kandi n’iyo uzisuye hari imyitwarire uzisangana ijya gusa n’iy’abantu n’ubwo hari n’iyo zitandukanyije n’abantu cyane.

Ingagi zamenyerejwe zizi kwakira abantu, iyo zibabonye ziza hafi aho mushobora kuzibona, mukazifotora, ndetse mukaniforeza hafi yazo, ni hafi yazo ntabwo ari iruhande rwazo kuko utemerewe kuzegera hagati yawe n’ingagi hatarimo metero zirindwi kubera amabwiriza yo kuzibungabunga ndetse no gucunga umutekano w’ababa bazisuye.

Umu-guide witwa Ferdinand wadufashije kuzigeraho yambwiye ko ingagi imwe ikubye inshuro 10 imbaraga z’umusore w’inkorokoro wiyumva, ndetse ngo n’agato k’imyaka nk’umunani ntimwajya mu mirya.

Nubwo ubushakashatsi bwagaragaza ko ingagi zifitanye isano n’abantu hari ibintu zihari bitagaragara ku bantu cyane nko kubababarira bya nyabyo, kuko ikosa rikozwe n’umwana w’ingagi iyo itayihaniyeho ihita ibyibagirwa ntabwo ibika inzika ngo ize kuyihana nyuma aho iyifatiye.

Aha, uyu musore w'ingagi amaze gukora imibonano n'umwe mu bagore ba Se aha arimo gusaba imbabazi Se wari urimo aturuka mu bihuru aza kumuhana (zivugana mu majwi yazo).

Aha, uyu musore w’ingagi amaze gukora imibonano n’umwe mu bagore ba Se aha arimo gusaba imbabazi Se wari urimo aturuka mu bihuru aza kumuhana (zivugana mu majwi yazo).

Ikindi cyantunguye ni uko ingagi y’igisore igeze mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina gishobora kuyikorana n’abagore ba Se, ndetse hari n’ibyo niboneye n’amaso yanjye.

Gusa, kubera imvugo yihariye igisore gikoresha gitereta ishuro eshatu nazibonye zibikora Se, akaba ari nawe muyobozi w’umuryango yagiye abyumva ari kure agahita aza yiruka kugira ngo ahane igihugu cye kiri kumurongorera umugore.

Ubusa nzwe ngo ingagi zigira amajwi atandukanye agera kuri 50 zikoresha kandi abashinzwe kuzikurikirana muri Parike baba bazi icyo ayo majwi asobanuye.

Ubu bumenyi bw’amajwi yazo ni nayo afasha aba-guide kuyobora abakerarugendo ku ngagi kuko iyo zitishimiye abantu babimenya, iyo zirakaye bakabimenya, zaba ziri gukanga abazisuye kugira ngo zirebe uko ikiremwa muntu kitwara imbere yazo bakabimenya, ndetse n’iyo zihaye ikaze abazisuye barabimenya bakamenya uko babwira abakerarugendo uko bitwara.

Areruya Joseph uherutse kweguka "Tour du Rwanda 2017" twarajyanye, yatubwiye ko byari inzozi ze gusura ingagi.

Areruya Joseph uherutse kweguka “Tour du Rwanda 2017” twarajyanye, yatubwiye ko byari inzozi ze gusura ingagi.

Umunyamideri Kate Bashabe ni ubwa mbere yari agiye gusura ingagi, yari anezerewe bigaragara ku maso.

Umunyamideri Kate Bashabe ni ubwa mbere yari agiye gusura ingagi, yari anezerewe bigaragara ku maso.

Aba mu Kinigi haba hari abanyamahanga baturutse imihanda yose.

Aba mu Kinigi haba hari abanyamahanga baturutse imihanda yose.

Urugendo rwo gusura ingagi twarutangiriye mu modoka yari igiye kutwegereza imisozi.

Urugendo rwo gusura ingagi twarutangiriye mu modoka yari igiye kutwegereza imisozi.

Aho bita kwa "Ndabateze" twahagaze, uhasanga abagabo bahoze bahiga muri Parike y'ibirunga ubu bakora akazi ko gutwara no gutwaza abakerarugendo.

Aho bita kwa “Ndabateze” twahagaze, uhasanga abagabo bahoze bahiga muri Parike y’ibirunga ubu bakora akazi ko gutwara no gutwaza abakerarugendo.

Tukinjira mu ishyamba umu-guide watuyoboye witwa Ferdinand Ndamiyabo yahise ahura n'umwe mu barinda Parike wari waje kutwakira kugira ngo anaducungire umutekano kuko iri shyamba rinabamo inzovu n'izindi nyamanswa.

Tukinjira mu ishyamba umu-guide watuyoboye witwa Ferdinand Ndamiyabo yahise ahura n’umwe mu barinda Parike wari waje kutwakira kugira ngo anaducungire umutekano kuko iri shyamba rinabamo imbogo n’izindi nyamanswa.

Iri ni ishyamba rihoramo ubukonje n'imvura bituma rihora ari inzitane.

Iri ni ishyamba rihoramo ubukonje n’imvura bituma rihora ari inzitane.

Umwe mubari bandi imbere, ati "nkurikira".

Umwe mubari bandi imbere, ati “nkurikira utayoba ukabura”.

Iri shyamba kandi ribamo ibyatsi by'ubwoko butandukanye, ahenshi ntiwahabura "Igisura" kiryana cyane iyo ugikozeho.

Iri shyamba kandi ribamo ibyatsi by’ubwoko butandukanye, ahenshi ntiwahabura “Igisura” kiryana cyane iyo ugikozeho.

Imbere mu ishyamba uba ugomba kuhafatira ifoto y'urwibutso.

Imbere mu ishyamba uba ugomba kuhafatira ifoto y’urwibutso.

Mu nzira twanyuzemo harimo ikibaya gisa n'icyahozemo amazi.

Mu nzira twanyuzemo harimo ikibaya gisa n’icyahozemo amazi.

Nyuma yo kwifotoreza muri kiriya kibaya, urugendo rurakomeje.

Nyuma yo kwifotoreza muri kiriya kibaya, urugendo rurakomeje.

Tugeze aha, byabaye ngombwa ko duhagarara, abakozi ba Parike babanza kubaza bagenzi babo ku byombo inzira twanyuramo kugira ngo tugere aho umuryango wa Sabyinyo uri.

Tugeze aha, byabaye ngombwa ko duhagarara, abakozi ba Parike babanza kubaza bagenzi babo ku byombo inzira twanyuramo kugira ngo tugere aho umuryango wa Sabyinyo uri.

Imisozi myiza imbere yacu.

Imisozi myiza imbere yacu.

Hari aho mugera kubera ishyamba ukagira ngo burije, ariko umutekano uba ariwose.

Hari aho mugera kubera ishyamba ukagira ngo burije, ariko umutekano uba ariwose.

Tugeze mu musozi hejuru aho bita "Cyakigarama" ari naho ingagi twazisanze, twahasanze abandi bakozi ba Parike babiri.

Tugeze mu musozi hejuru aho bita “Cyakigarama” ari naho ingagi twazisanze, twahasanze abandi bakozi ba Parike babiri.

Providence Mukakarangwa, umwe mubo twajyanye nawe yanejejwe no kubona ingagi bwa mbere.

Providence Mukakarangwa, umwe mubo twajyanye nawe yanejejwe no kubona ingagi bwa mbere.

Ingagi nto usanga ziba zikina cyane.

Ingagi nto usanga ziba zikina cyane.

Uretse gukubagana, ziranakina cyane.

Uretse gukubagana, ziranakina cyane.

Gihishamwotsi, igikomangoma cy'umuryango twayihingukiyeho bwa mbere iri gufungura.

Gihishamwotsi, igikomangoma cy’umuryango twayihingukiyeho bwa mbere iri gufungura.

Ngo ingagi zishobora kurya ibilo birenga 20 by'imyatsi.

Ngo ingagi zishobora kurya ibilo birenga 20 by’imyatsi.

Mu masaha ya saa tanu twazigezeho zari zihuze zirya.

Mu masaha ya saa tanu twazigezeho zari zihuze zirya.

Gihishamwotsi yakomeje kwishakira ibyo kurya.

Gihishamwotsi yakomeje kwishakira ibyo kurya.

Aho ibonye ibyayiryohera niho yicara.

Aho ibonye ibyayiryohera niho yicara.

Kubera umugongo wazo usa gutya, bazita "Silverback", umugongo w'ingagi z'ingabo muri rusange ukaba uhinduka utya zigejeje imyaka 12.

Kubera umugongo wazo usa gutya, bazita “Silverback”, umugongo w’ingagi z’ingabo muri rusange ukaba uhinduka utya zigejeje imyaka 12.

Ku ruhande, utwana two mu muryango two tuba dukina.

Ku ruhande, utwana two mu muryango two tuba dukina.

Izi ngagi zipima ibiro birenga 300 iyo ikunyuzeho byanze bikunze ugira ubwoba.

Izi ngagi zipima ibiro birenga 300 iyo ikunyuzeho byanze bikunze ugira ubwoba.

Aho inyuze nawe ugomba gushaka uko uhasesera cyangwa bakagucira inzira hafi yaho yanyuze, aha umunyamakuru wa Kigali Today (ufite camera) aragerageza gushaka aho yazifatira amashusho neza.

Aho inyuze nawe ugomba gushaka uko uhasesera cyangwa bakagucira inzira hafi yaho yanyuze, aha umunyamakuru wa Kigali Today (ufite camera) aragerageza gushaka aho yazifatira amashusho neza.

Zifite ijisho rikanganye.

Zifite ijisho rikanganye.

Ku kireba ikigenda n'ingano yacyo biri mu binezeza abakerarugendo.

Ku kireba ikigenda n’ingano yacyo biri mu binezeza abakerarugendo.

Iyi itubonye isa n'idutera umugongo niyo muyobozi w'umuryango, yitwa Guhonda bikekwa ko yaba ifite imyaka 46 cyangwa 47.

Iyi itubonye isa n’idutera umugongo niyo muyobozi w’umuryango, yitwa Guhonda bikekwa ko yaba ifite imyaka 46 cyangwa 47.

Nubwo ari nini zibasha no kurira.

Nubwo ari nini zibasha no kurira.

Aka, abo twari kumwe bakise akanebwe kuko ko kadashabutse cyane.

Aka, abo twari kumwe bakise akanebwe kuko ko kadashabutse cyane.

Iyi yitwa "Big Ben", ku myaka 12 irengaho gato ifite uruhara. Iki ni ikintu kidasanzwe kuko ubusanzwe n'izishaje cyane zitagira uruhara.

Iyi yitwa “Big Ben”, ku myaka 12 irengaho gato ifite uruhara. Iki ni ikintu kidasanzwe kuko ubusanzwe n’izishaje cyane zitagira uruhara.

Ngo niyo yonyine izwiho uruhara mu ngagi zo mu birunga zose.

Ngo niyo yonyine izwiho uruhara mu ngagi zo mu birunga zose.

Gahara iti "reka mbabise nigendere ndabona mumfotora cyane", ntitwongeye kuyobona hafi aho.

Gahara iti “reka mbabise nigendere ndabona mumfotora cyane”, ntitwongeye kuyobona hafi aho.

Ingagi kandi zizi kwita kubana bazo, ngo zibitaho mu gihe byibura cy'imyaka ine, dore ko ku myaka 8 iz'ingore ziba zishobora kubyara.

Ingagi kandi zizi kwita kubana bazo, ngo zibitaho mu gihe byibura cy’imyaka ine, dore ko ku myaka 8 iz’ingore ziba zishobora kubyara.

Mu gihe zihindura inzira, Gihishamwotsi irayobora ariko umuyobozi mukuru aba ari Se Guhonda (iri inyuma).

Mu gihe zihindura inzira, Gihishamwotsi irayobora ariko umuyobozi mukuru aba ari Se Guhonda (iri inyuma).

Urutambwe rwa Gihishamwotsi.

Urutambwe rwa Gihishamwotsi.

Umukuru w'umuryango Guhonda niyo izigenda inyuma nk'umuyobozi.

Umukuru w’umuryango Guhonda niyo izigenda inyuma nk’umuyobozi.

Ingore ntizihindura amabara, ndetse n'ingabo zikiri ntoya zitarageza imyaka 12.

Ingore ntizihindura amabara, ndetse n’ingabo zikiri ntoya zitarageza imyaka 12.

Ingore n'igituza cyayo kirabigaragaza ko ariyo.

Ingore n’igituza cyayo kirabigaragaza ko ariyo.

Uyu mubyeyi ufite akana gato yitwa Karema.

Uyu mubyeyi ufite akana gato yitwa Karema.

Karema ifite akana bayita karema, yaciwe akaboko n'imitego y'abahigi. Yaje muri uyu muryango mu 2011.

Karema ifite akana bayita karema, yaciwe akaboko n’imitego y’abahigi. Yaje muri uyu muryango mu 2011.

Zita ku bana bazo cyane.

Zita ku bana bazo cyane.

Karema yacitse ikiganza yose ariko ntibura kwita ku mwana wayo.

Karema yacitse ikiganza yose ariko ntibura kwita ku mwana wayo.

Karema itwara akana kayo ku nda kimwe n'izindi mbyeyi.

Karema itwara akana kayo ku nda kimwe n’izindi mbyeyi.

Kimwe mu bisore by'umuryango bidatinze cyari gitangiye gukorera imibonano mpuzabitsina imbere yacu.

Kimwe mu bisore by’umuryango bidatinze cyari gitangiye gukorera imibonano mpuzabitsina imbere yacu.

Guhonda yarabyumvise ihita iza gukangara umuhungu wayo, ndetse n'ubwo itakibasha gukora imibonano kuko ishaje ugerageza kutababaza umugore wayo.

Guhonda yarabyumvise ihita iza gukangara umuhungu wayo, ndetse n’ubwo itakibasha gukora imibonano kuko ishaje ugerageza kutababaza umugore wayo.

Nubwo ishaje iti "reka ngerageze".

Nubwo ishaje iti “reka ngerageze”.

Igihungu cyayo cyagarutse kureba niba Se aribubibashe, kivuye mu bwihisho aho cyari cyahungiye Se ngo atagihana.

Igihungu cyayo cyagarutse kureba niba Se aribubibashe, kivuye mu bwihisho aho cyari cyahungiye Se ngo atagihana.

Nticyashizwe nyuma y'iminota mike cyongeye kurongora wa mugore wa Se.

Nticyashizwe nyuma y’iminota mike cyongeye kurongora wa mugore wa Se.

Se yarabyumvise nanone iza yiruka ije guhana igihugu cyayo kiriruka, ariko noneho ntiyagira icyo imarira umugore wayo.

Se yarabyumvise nanone iza yiruka ije guhana igihugu cyayo kiriruka, ariko noneho ntiyagira icyo imarira umugore wayo.

Aha iri mu gihugu ikurikiranye umuhungu wayo ngo imuhane atazongera kuyica inyuma. Mu bisanzwe ingagi y'ingabo iyo igeze mu gihe ikeneye abagore kandi idashobora kwambura Se abe kandi ikaba idashaka guhora 'yiba' Se, ngo ijya gushinga umuryango wayo.

Aha iri mu gihugu ikurikiranye umuhungu wayo ngo imuhane atazongera kuyica inyuma. Mu bisanzwe ingagi y’ingabo iyo igeze mu gihe ikeneye abagore kandi idashobora kwambura Se abe kandi ikaba idashaka guhora ‘yiba’ Se, ngo ijya gushinga umuryango wayo.

Igihungu aho cyari kiri kireba Se agisanga cyasabye imbabazi Se irakibabarira. Ndetse cyahise kihata umwanda tutamenye niba byaratewe n'ubwoba.

Igihungu aho cyari kiri kireba Se agisanga cyasabye imbabazi Se irakibabarira. Ndetse cyahise kihata umwanda tutamenye niba byaratewe n’ubwoba.

Isaha yacu yo gusura irangiye turimo dutaha, cya gihugu cyongeye guca inyuma Se ku nshuro ya gatatu tureba. Aha ho ntitwabashije kureba icyakurikiye twari dutangiye gutaha.

Isaha yacu yo gusura irangiye turimo dutaha, cya gihugu cyongeye guca inyuma Se ku nshuro ya gatatu tureba. Aha ho ntitwabashije kureba icyakurikiye twari dutangiye gutaha.

Amafoto: Umuseke

2017-11-27
Editorial

IZINDI NKURU

Ibyihariye ku ndege ya Embraer E190-E2 ifite ishusho nk’iy’ifi ya ‘Shark’

Ibyihariye ku ndege ya Embraer E190-E2 ifite ishusho nk’iy’ifi ya ‘Shark’

Editorial 03 Dec 2018
Pariki y’Igihugu y’Ibirunga yagabanyije ibiciro byo gusura Ingagi

Pariki y’Igihugu y’Ibirunga yagabanyije ibiciro byo gusura Ingagi

Editorial 28 Sep 2018
Rutahizamu Kylian Mbappe  yasezeye Paris St Germain yitegura kwerekeza muri Real Madrid

Rutahizamu Kylian Mbappe yasezeye Paris St Germain yitegura kwerekeza muri Real Madrid

Editorial 10 May 2024
RwandAir yatangije  ingendo enye mu cyumweru zigana Cape Town

RwandAir yatangije ingendo enye mu cyumweru zigana Cape Town

Editorial 16 May 2018

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024
Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

18 Jun 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru