• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»Perezida Kagame yambitswe umudali w’icyubahiro na Perezida wa Burkina Faso

Perezida Kagame yambitswe umudali w’icyubahiro na Perezida wa Burkina Faso

Ubwanditsi 03 Mar 2019 POLITIKI

Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa Mali, Ibrahim Boubacar Keïta bambitswe imidali y’icyubahiro na Perezida wa Burkina Faso, Roch Marc Christian Kaboré, igihugu barimo aho bitabiriye iserukiramuco nyafurika rya sinema, FESPACO.

Perezida Kagame yageze i Ouagadougou kuri uyu wa Gatanu mu ruzinduko rw’amasaha 48, yitabiriye isozwa rya FESPACO, iserukiramuco u Rwanda rwitabiriye nk’umutumirwa w’icyubahiro.

Perezida Kaboré yashimye uruzinduko rwa Kagame, mu butumwa yanyujije kuri Twitter ati “ruduteye ishema kandi rushimangira urwego rukomeye rw’umubano hagati ya Burkina Faso n’u Rwanda.”

Yakomeje ati “Muvandimwe Paul Kagame, tunejejwe no kuba wabibashije. Wakoze gusura igihugu cyacu cyiza. Wisange mu rugo i Ouagadougou.”

Mu izina ry’abaturage ba Burkina Faso, Perezida Paul Kagame na Ibrahim Boubacar Keïta, bambitswe umudali w’icyubahiro uzwi nka ‘Grand Croix de l’Ordre de l’Etalon.’

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye isangira ryatangiwemo iyi midali, Perezida Kagame yashimiye Kaboré, avuga ko uyu mudali awutuye abanyarwanda barimo kuzirikana urugendo rw’imyaka 25 yo kwiyubaka no kubaka igihugu, anawushingira ku bucuti burangwa hagati y’abaturage ba Burkina Faso n’u Rwanda.

Yagaragaje ko u Rwanda na Burkina Faso bifite byinshi bihuriyeho uhereye ku kudaheranwa n’ibibazo abaturage b’ibihugu byombi baciyemo n’uburyo biyemeje guharanira agaciro ka Afurika binyuze mu guteza imbere ibihugu n’umugabane.

Kagame yanashimiye Burkina Faso kuba yaratumiye u Rwanda nk’umushyitsi w’icyubahiro muri Fespaco, mu gihe iri serukiramuco ryizihiza imyaka 50 rimaze ritegurwa.

Yakomeje ati “Ndabyumva ko abanyarwanda bashobora kuba barikubye kabiri muri Ouagadougou mu cyumweru gishize mu kwifatanya n’abavandimwe baturutse mu bindi bihugu bya Afurika mu bikorwa bitandukanye bya Fespaco. Turi hano mu gusangira, kwiga no gufatanya n’abahanga muri sinema ku mugabane wacu. Nta hantu haba heza ho gusangirira ibyiza by’imico nyafurika nko muri FESPACO na hano muri Ouagadougou.”

Yagaragaje ko binyuze muri sinema, Afurika ifite imbaraga zo kuyobora imitekerereze y’Isi no kugaragaza ahari imbaraga cyangwa intege nke kandi bigahabwa agaciro bikwiye.

Yakomeje ati “Ntabwo dukwiye kunanirwa kubyaza umusaruro aya mahirwe. Mu gukorera hamwe, tuzakomeza gushyigikira uruganda rw’ubuhanzi, mu gukora ibihangano bifatika kandi bisobanuye byinshi mu bugeni, binahange imirimo myiza n’uburumbuke ku mugabane wacu.”

Perezida Kagame yavuze ko ibyo bizagirwamo uruhare na Perezida Ibrahim Boubacar Keïta, ufasha Afurika Yunze Ubumwe mu gukurikiranira hafi ibijyanye n’umuco n’umurage.

Perezida Kagame yanashimiye Kabore na Keïta, ko igihe ijwi ryabo ryari rikenewe mu gutoranya Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF, bagize uruhare mu gushyigikira Louise Mushikiwabo, bikagaragaza ko Afurika ishyize hamwe ntacyo itageraho.

Yavuze ko hakenewe ko ubucuti hagati y’u Rwanda, Mali na Burkina Faso burenga abayobozi bukagera ku baturage babyo ndetse bugakwira umugabane wose.

FESPACO isozwa kuri uyu wa 2 Werurwe 2019, ni rimwe mu maserukiramuco ya sinema akomeye muri Afurika. Riba rimwe mu myaka ibiri, kuri iyi nshuro rikaba ryaratangiye tariki 23 Gashyantare 2019.

Muri iri serukiramuco u Rwanda rwagaragaje filime eshatu, Icyasha ya Clementine Dusabejambo nka filime ngufi; Mercy of the Jungle ya Joel Karekezi nka filime ndende n’Inanga, Keepers of the Tradition ya Jean-Claude Uwiringiyimana nka filime mbarankuru.

U Rwanda kandi rwaserukiwe n’Itorero ry’Igihugu Urukerereza, runitabira imurika ry’ibikorwa bya sinema, ubukerarugendo n’ishoramari. Muri iryo murika habayemo kwerekana filime zitandukanye n’ibiganiro mpaka ku iterambere rya sinema mu Rwanda.

Src : IGIHE

 

2019-03-03
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

Ubwanditsi 18 Jun 2024
Komisiyo y’Amatora yakiriye kandidatire ya Dr Frank Habineza

Komisiyo y’Amatora yakiriye kandidatire ya Dr Frank Habineza

Ubwanditsi 12 Jun 2017
Jean-Luc Habyarimana mu migambi yo guhuza imitwe irwanya u Rwanda akoreshejwe na Tshisekedi

Jean-Luc Habyarimana mu migambi yo guhuza imitwe irwanya u Rwanda akoreshejwe na Tshisekedi

RUSHYASHYA 09 Mar 2026
Abagiraneza si bo bazahangana n’abajya mu byo gushimuta inyamaswa – Kagame

Abagiraneza si bo bazahangana n’abajya mu byo gushimuta inyamaswa – Kagame

Ubwanditsi 01 Nov 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umuhanzi Diamond arashinjwa ubusambanyi imihanda yose, Miss Burundi 2012 nawe yavuze ko yamuteye  inda y’Impanga aramutererana
Mu Rwanda

Umuhanzi Diamond arashinjwa ubusambanyi imihanda yose, Miss Burundi 2012 nawe yavuze ko yamuteye inda y’Impanga aramutererana

Ubwanditsi 24 Sep 2017
Uganda: Umuhungu Wa Perezida Museveni Yasuye Gen Kale Kayihura Muri Kasho
ITOHOZA

Uganda: Umuhungu Wa Perezida Museveni Yasuye Gen Kale Kayihura Muri Kasho

Ubwanditsi 26 Jul 2018
Ibyihebe byo muri RNC byiyemereye ko ntacyo byageraho, ubwabyo bikibaswe n’umwiryane.
Amakuru

Ibyihebe byo muri RNC byiyemereye ko ntacyo byageraho, ubwabyo bikibaswe n’umwiryane.

Ubwanditsi 25 Sep 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru