• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

You are at :Home»SHOWBIZ»Safi avuga ko Humble na Nizzo ari bo bashatse gusezera muri Urban Boyz mbere ye

Safi avuga ko Humble na Nizzo ari bo bashatse gusezera muri Urban Boyz mbere ye

Ubwanditsi 29 Nov 2017 SHOWBIZ

Niyibikora Safi wamaze kwerekanwa ku mugaragaro muri Label nshya y’umuziki igiye kujya imufasha nk’umuhanzi uririmba ku giti ke, yahishuye ko bagenzi be bahoranye muri Urban Boys (Nizzo na Humble Jizzo) ari bo bashatse gusezera mbere muri Urban Boys ariko bakaza kwisubira ku munota wa nyuma.

Safi avuga ko abo bahoze baririmbana muri Urban Boys ari bo bashatse gusezera mbere bakaza kubihindura

Safi avuga ko abo bahoze baririmbana muri Urban Boys ari bo bashatse gusezera mbere bakaza kubihindura

Safi avuga ko mu kiganiro Humble Jizzo na Nizzo baherutse kugirana n’Itangazamakuru cyari kigamije gusezera muri Urban Boys bakayimusigira kuko bombi (Humble na Nizzo) bari baramaze kunanirwa ndetse batakivugana.

Avuga ko ubwo Humble Jizzo yashyiraga hanze itangazo ritumira Abanyamakuru, yari afite umugambi wo gutangaza ko itsinda ryabo risenyutse burundu.

Avuga ko Humble yatangaje ko bazaganira n’Itangazamakuru atabizi agahita amuhamagara abimubazaho.

Ngo Humble yahise amubwira ko yashyize hanze ririya tangazo ashaka gutumira Abanyamakuru kugira ngo babamenyeshe ko bagiye guhagarika Urban Boys kuko ngo yaramaze kurambwira bitewe nuko muri iyo minsi bose uko ari batatu nta numwe wavugaganaga n’undi.

Safi avuga ko nta kindi yari kurenzaho ariko ko yamubwiye ko adafite gahunda yo guhagarika umuziki.

Ati “Icyo gihe nahise mubwira ko njye nkikora umuziki kandi ntazawuvamo vuba, namubwiye ko niba bashaka gusezera bazabikore bo ubwabo njye ntarimo.”

Ngo ni bwo yahise afata umwanzuro abasezera mbere kuko yari azi neza ko na bo bagiye gusezera.

Safi avuga ko yatunguwe n’ibyatangajwe muri kiriya kiganiro, kuko byaje bihabanye n’ibyo yari yiteze kuko yari azi ko ari iherezo rya Urban Boys ariko akumva bagenzi be biyemeje gusenyera umugozi umwe.

Safi Madiba watangaje ko ashaka gukora umuziki mpuzamahanga, aherutse gushyira hanze indirimbo ‘Got it’ yakoranye na Meddy usigaye wibera muri Leta Zunze Ubumzwe za America.

Ubu Urban Boys ya babiri yamaze gushyira hanze indirimbo yabo ya mbere yitwa ‘Mfumbata’ yakozwe na Producer witwa Iyzo.

Indirimbo yabo yiganjemo amagambo y’urukundo bakunze kuririmba kuva kera bakiri kumwe ari batatu.

Iyi ndirimbo ifatwa nk’intambwe ya mbere y’urugendo rwa Urban Boys ya babiri, yashyizwe hanze mu ntangiro z’iki cyumweru.

Humble Jizzo yabwiye Umunyamakuru ko ibihangano bafatanyije na mugenzi wabo bidateze kwibagirana

Ati “Iyi ndirimbo itangije urugendo rwa Urban Boys ya babiri ku mugaragaro, ariko bitavuze ko ibikorwa byaturanze mu myaka 10 bigiye kwibagirana nabyo birahari ntaho bizajya.”

Urban Boys isigaye ari iya babiri bashyize hanze n'indirimbo

Urban Boys isigaye ari iya babiri bashyize hanze n’indirimbo

2017-11-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

“Nshingukaho,winshingaho” indirimbo nshya ya Ama-G The Black na Neg G The General

“Nshingukaho,winshingaho” indirimbo nshya ya Ama-G The Black na Neg G The General

Ubwanditsi 14 May 2018
Knowless Butera yavuze kuri Album yise Inzora yitegura gushyira hanze yateguye atwitwe ubuheta.

Knowless Butera yavuze kuri Album yise Inzora yitegura gushyira hanze yateguye atwitwe ubuheta.

Ubwanditsi 12 Jun 2021
Rick Hilton arasaba imbabazi Judith n’umuryango we nyuma yo kumwandagaza mu ruhame no gushyira hanze ubwambure bwe

Rick Hilton arasaba imbabazi Judith n’umuryango we nyuma yo kumwandagaza mu ruhame no gushyira hanze ubwambure bwe

Ubwanditsi 18 Oct 2017
Nyuma yo gushyira hanze indirimbo “Thank You”, The Ben yasubiye muri Amerika

Nyuma yo gushyira hanze indirimbo “Thank You”, The Ben yasubiye muri Amerika

Ubwanditsi 24 Oct 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abamotari ba Burera basabwe gukomeza ubufatanye mu kurwanya ibyaha
Mu Mahanga

Abamotari ba Burera basabwe gukomeza ubufatanye mu kurwanya ibyaha

Ubwanditsi 03 May 2016
Ubushinwa : Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’aba ambasaderi b’ibihugu bya Afurika
POLITIKI

Ubushinwa : Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’aba ambasaderi b’ibihugu bya Afurika

Ubwanditsi 18 Mar 2017
APR FC na Kiyovu SC zabonye intsinzi y’umunsi wa 20 zikomeza kugaragaza inyota yo kwegukana igikombe cya shampiyona y’u Rwanda
Amakuru

APR FC na Kiyovu SC zabonye intsinzi y’umunsi wa 20 zikomeza kugaragaza inyota yo kwegukana igikombe cya shampiyona y’u Rwanda

Ubwanditsi 06 Mar 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru