Serges Barutwanayo, wahoze ari Umuyobozi wa komini Kirundo mu gihugu cy’u Burundi yishwe atewe ibyuma byinshi mu mugongo no mu mutima. Yishwe mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 28 Ugushyingo 2017 ubwo yari atashye iwe aho yatezwe n’abantu bivugwa ko ari Imbonerakure za Nkurunziza.
Uyu wishwe akaba yari umurwanashyaka wa UPRONA ishami riyoborwa na Charles NDITIJE, akaba yari asanzwe ari umunyamabanga wungirije w’iri shyaka aho. Charles Nditije -UPRONA,ari mu buhungiro mu gihugu cy’Ububiligi niwe wari Perezida wa CNARED,ariko ejo yasimbujwe na Jean Minani FRODEBU Nyakuri.
Amakuru atangwa n’Igipolisi cy’u Burundi avuga ko Barutwanayo yatezwe n’abantu babiri ubwo yatahaga ndetse bakaba baramuteye ibyuma byinshi nk’uko bigaragara ku murambo we akaba yaraguye mu nzira ajyanywe mu bitaro mu Ntara ya Kirundo.
Ibinyamakuru bitandukanye byandikira mu Burundi bivuga ko umuntu umwe ariwe umaze gutabwa muri yombi bya nyirarureshwa kuko uyu ari umugambi wa Leta wo guhitana abatavuga rumwe nayo bose , uyu ukekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Barutwanayo, bikavugwa ko aba mu mutwe w’ Imbonerakure.
Serges Barutwanayo, wabaye Umuyobozi wa Komini Kirundo kuva mu mwaka w’1994 kugeza mu 2003.