Mu gihe Abarundi bari biteze ko bashobora kubona agahenge gaturutse mu biganiro by’ amahoro biri kubera i Arusha muri Tanzania, abahagarariye Leta y’ u Burundi bashimangiye ko badashobora gusaranganya ubutegetsi na opozisiyo.
Leta yanze ibyo gusaranganya ubutegetsi mu gihe abahuza muri iki kibazo bifuzaga ko hashyirwaho Guverinoma y’ ubumwe yahurirwamo n’ impande zombi.
Umwe mu bahagarariye Leta y’u Burundi muri ibi biganiro, Jacques Bigirimana yamaze gutangaza ko Guverinoma y’ u Burundi yiteguye kuva muri ibi biganiro mu gihe cyose hajemo igitekerezo cyo gushinga Guverinoma izabahuza n’ abatavuga rumwe na yo.
Bigirimana yavuze ko mu Burundi habayeho amatora yubahirije amategeko, ni ukuvuga ko Guverinoma iriho yatowe n’ abaturage, aba mwita opozisiyo ntitubemera kuko benshi muri bo ni abagambanyi bashatse guhirika Leta y’u Burundi, ubu aho bari mu mahanga birirwa basebya leta, imigambi yabo akaba ntaho yageza igihugu.
Abanyapolitiki bari mu ishyirahamwe ry’abarwanya Leta CNARED bari mu buhungiro hirya no hino mu mahanga basanga ibi biganiro by’ i Arusha ari ikinamico yuzuye kuko ifata Leta ya Nkurunziza nk’ ingoma ya cyami.
Benshi mu bagize CNARED bari abayobozi mu nzego zo hejuru za Leta y’ u Burundi ndetse bari no mu ishyaka CNDD-FDD “Bagumyabanga” ya Perezida Pierre Nkurunziza, baje guhunga igihugu nyuma y’ umwuka mubi wa politiki waranzwe n’ ubwicanyi bukomeye bwabaye ubwo Nkurunziza yiyamamazaga agatorerwa kuyobora iguhugu manda ya 3 nyamara Atari abyemerewe n’Itegekonshinga.
Abasesengura ibibazo bya politiki mu Burundi, babona ko ibibazo bishobora kurushaho kuba bibi mu gihe kiri imbere dore ko ishyaka riri ku butegetsi ryatangiye na gahunda yo kuvugurura itegeko nshinga kugirango Perezida Nkurunziza azongere yiyamamarize indi manda ya kane.