Abasirikare bakuru babiri mu Ngabo za Uganda, barimo Minisitiri w’Umutekano, Lt Gen Henry Tumukunde na Brig Gen Abel Kandiho ukuriye Urwego rw’Ubutasi mu Gisirikare, bashyizwe mu majwi kuba ku isonga ry’abakoreye iyicarubozo ry’inkazi, Umunyarwanda René Rutagungira.
Kuri uyu wa Gatanu Ukuboza 2017, Urubanza ku ifungurwa ry’agateganyo rya René Rutagungira rwabyaye amagorane mu Rukiko rwa Gisirikare rwa Makindye, nyuma y’uko umwunganizi we yanze gukura mu kirego bimwe mu byo yari yatanze bihishura uko abayobozi bo mu nzego nkuru z’umutekano bateguye ishimutwa rye n’iyicarubozo.
Umunyarwanda Rutagungira yashimutiwe muri Uganda n’inzego zaho z’umutekano, ajyanwa rwihishwa mu Kigo cya Gisirikare cya Mbuya aho yamaze amezi akorerwa iyicarubozo mbere yo kugezwa mu rukiko.
Kuri uyu wa Kabiri, Umwunganizi wa Rutagungira, witwa Aron Kizza, yagaragaje mu buryo bweruye uko umukiliya we yakorewe iyicarubozo na Minisitiri w’Umutekano, Lt Gen. Henry Tumukunde n’Umuyobozi w’Urwego rw’Ubutasi (CMI), Brig Gen Abel Kandiho, kugira ngo yemere ko yafatanyije n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi, IGP Gen Kale Kayihura, gushimuta no kunyereza Abanyarwanda baba muri Uganda.
Mu buryo busa no gukingira ikibaba Tumukunde na Kandiho, Urukiko rwasabye Umunyamategeko Kizza ko yakura mu kirego ibijyanye n’iyicarubozo ryakorewe umukiliya we, undi arabyanga.
Nyuma yo kubyanga, Kizza yahase ibibazo inteko iburanisha agira ati “Ni nde wababwiye ko ntafite uburenganzira bwo kuvuga ku iyicarubozo no gufungwa binyuranyije n’amategeko byakorewe umukiliya wanjye mu gihe bijyanye n’uburenzira bwe?”
Kizza yakomeje abaza umucamanza ati “Ni nde wababwiye ko hari amazina akomeye kuri njye ku buryo ntayavuga? Niba umukiliya wanjye ambwiye ko Brig Kankiriho na Gen Tumukunde, bamukoreye iyicarubozo bakanamufunga amezi mu buryo bunyuranyije n’amategeko muri Gereza ya Gisirikare ya Mbuya, kugira ngo ashyire mu majwi IGP na Perezida Paul Kagame.”
Mu gushimangira icyemezo cye, Kizza yarahiriye imbere y’abacamanza ko adateze kureka kuvuga ku bagiriye nabi umukiliya we maze abwira urukiko ati “Ndabarahiriye, ndabavugaho kuko amategeko arabyemera, kandi mfite inshingano zo kuvuga ukuri.”
Yakomeje avuga ko igihe kizagera, abantu basanzwe bakareka kurengana bazira ibikorwa byakozwe n’abandi cyangwa se akarengane k’abantu bakomeye.
Virungapost yanditse ko uku kutumvikana kwatumye urubanza rusubikwa kuko urukiko rwari rumaze kunanirwa kubuza Kizza kongera kuvuga ibijyanye n’iyicarubozo ryakozwe na Gen Tumukunde na Brig Kandiho.
Ku itariki ya 7 Kanama ahagana saa munani z’ijoro nibwo umushoramari René Rutagungira wasezerewe mu Ngabo z’u Rwanda afite ipeti rya Sergeant yashimuswe ubwo yari mu kabari ka Bahamas gaherereye i Mengo asangira n’inshuti ze.
Rutagungira yahise atwarwa mu modoka ya Toyota Premio ifite pulake UAT 694T ndetse bivugwa ko mu bamushimuse barimo Capt. Agaba David ukora mu Rwego rwa Gisirikare rushinzwe Iperereza (Chieftaincy of Military Intelligence-CMI) muri Uganda.
Umugore we Hyacinthe Dusengeyezu yahise agera aho umugabo we yashimutiwe ndetse abimenyesha Polisi yo muri Uganda. Nyuma yo kutamuha ubufasha yitabaje Ambasade y’u Rwanda i Kampala yagerageje gushaka amakuru ku ishimutwa rya Rutagungira byatumye yandikira Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Uganda.
Rutagungira yakorewe iyicarubozo hifashishijwe imashini
Rutagungira yakorewe iyicarubozo hifashishijwe imashini zitandukanye. Umwe mu bamubonye yavuze ko yamugaye cyane ku buryo atashoboraga no gufata ikintu mu ntoki ngo agikomeze.
Yagize ati “Bakoreshaga imashini yamucugusaga bikomeye hamwe ububabare yabwumviraga mu misokoro. Ni uburyo bukoreshwa na CMI kugira ngo bitagaragarira amaso ko yakorewe iyicarubozo ku mubiri. Yabonye agahenge umunsi agezwa mu rukiko.”
“Igihe cyose yari akimaze aba ahantu atashoboraga kubona umuntu ndetse ibyo yakorerwaga byose yabaga apfutse mu maso. Yaryaga rimwe mu cyumweru ndetse ntiyacaga inzara cyangwa ngo yiyogosheshe. Yageze aho yemera ibyo ashinjwa byose kugira ngo arebe ko bwacya kabiri.”
Gen Tumukunde na Abel mu mikorere ibangamiye u Rwanda
Amakuru avuga ko Gen Henry Tumukunde, Minisitiri w’Umutekano, afitanye umubano na Kayumba Nyamwasa wahamijwe ibyaha ndetse akamburwa impeta za gisirikare ariko ubu akaba aba muri Afurika y’Epfo mu buhungiro.
Ikindi kandi ngo Nyamwasa rimwe na rimwe ajya muri Uganda aho afitanye imikoranire n’abarwanyi ba FDLR.
Bivugwa ko Brig Gen Abel Kanduho ukuriye iperereza mu Ngabo za Uganda na Tumukunde ari abantu bitambika imikorere ya Guverinoma y’u Rwanda.
Uru rubanza rubaye mu gihe umubano w’u Rwanda na Uganda ukomeje kuzamo agatotsi nyuma yaho iki gihugu cy’igituranyi gishyizwe mu majwi ku gufata Abanyarwanda bakajya gufungwa mu buryo budasobanutse.
Kugeza ubu, hari umubare w’Abanyarwanda bafungiye muri gereza zitandukanye zo muri Uganda aho abenshi ari abari basanzwe bakora ibikorwa by’ubucuruzi byambukiranya imipaka umunsi ku wundi.