Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8/12/2017, kaminuza yigenga ya Kigali [ ULK ] yatanze impamyabumenyi ku mugaragaro ku banyeshuri bagera ku 1038, barangije muri iyo kaminuza mu cyiciro cya gatatu (Master’s Degree) ndetse n’icyiciro cya kabiri aricyo cya (Bacheror’s Degree), mu mashami atandukanye ariyo Amategeko, Ikoranabuhanga, Icungamutungo, Iterambere mpuzamahanga n’andi.
Ni umuhango wabereye kuri stade ya ULK iherereye ku Gisozi, ukaba witabiriwe n’abantu benshi batandukanye barimo abanyeshuri bari baje guhabwa impamyabumenyi zabo, abayobozi batandukanye ndetse n’ababyeyi bari baje baherekeje abahawe impamyabumenyi.
Abanyeshuri 147 bahawe impamyabumenyi z’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mugihe abagera kuri 891 bahawe impamyabumenyi z’icyiciro cya kabiri cya kaminuza.
Nkuko byagarutsweho n’Umuyobozi wa ULK Dr Sekibibi Ezekiel, yavuze ko kaminuza ya ULK imaze kugaragaza ubushobozi ku isoko ry’umurimo aho yavuze ko ubu ari iya mbere muri kaminuza zigenga zo mu Rwanda ikaba iya kabiri mu Rwanda nyuma ya Kaminuza y’u Rwanda.
Yagaragaje ko mu banyeshuri bahawe impamyabumenyi mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza abakobwa aribo benshi bari kuri 61.3% mu gihe abahungu ari 38.7%, naho mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza abahungu akaba aribo benshi kuri 64.6% mu gihe abakobwa ari 36.4%.
Yashoje avuga ko bitewe n’ibyo kaminuza ya ULK igeza ku banyarwanda ndetse n’isi muri rusange uyu mwaka bakiriye abanyeshuri benshi baturutse mu bihugu bitandukanye byo hanze birimo Congo, U Burundi, Tanzania, Uganda, Nigeria ndetse na Canada.
Prof. Dr. Rwigamba Balinda washinze Kaminuza ya ULK yavuze ko bishimira ibimaze kugerwaho na ULK avuga ko abikesha Imana yamufashije gushing kaminuza ya ULK ndetse n’ubuyobozi bwiza bw’Igihugu.
Ati” Nshimiye Imana mbere yo yabashije kumfasha gushinga Kaminuza ya ULK, nshimiye kandi ubuyobozi bwiza bw’Igihugu cyacu burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku iterambere rigaragara hose u Rwanda rumaze kugeraho, umutekano kuko bidahari iri terambere ntitwarigeraho.”
Yanashimiye kandi Ingabo z’Igihugu ndetse na Police ku bwitange bagaragaza ngo igihugu kirusheho gutera imbere, anashimira Minisiteri y’Uburezi n’Umujyi wa Kigali ku mikoranire n’ubufatanye bagirana mu rwego rwo guteza imbere uburezi.
Yashoje atanga impanuro ku banyeshuri bahawe impamyabumenyi, aho yababwiye ko ubumenyi bavanye kuri kaminuza bagomba kubuhuza n’amahame y’indangagaciro z’ubuzima kuko ariwo musingi w’ubuzima bwiza, abasaba kumenya inshingano zabo ku isi birinda gushaka kubona ibiturutse mu nzira mbi bityo bagakorana umurava bakaba inyangamugayo muri byose kandi bakarangwa n’urukundo no kubaha Imana kuko aribyo bizabageza kubyo bifuza.
Yakanguriye abatarabona akazi kwihangira imirimo bibumbira mu matsinda ndetse bakanagana ibigo bitandukanye bifasha mu guhanga imirimo kugira ngo bibafashe ndetse binabagire inama.
Ni ku nshuro ya 14 kaminuza ya ULK itanze impamyabumenyi z’icyiciro cya kabiri cya kaminuza, bikaba ku nshuro ya 4 hatanzwe impamyabumenyi z’icyiciro cya gatatu cya kaminuza.
Muri rusange kaminuza ya ULK imaze gutanga impamyabumenyi 30993 mu mashami atandukanye aboneka muri iyo kaminuza.
Norbert Nyuzahayo