Umuhungu w’umunyemari Ayabatwa Tribert Rujugiro witwa Richard Rujugiro arindwa ku buryo bukomeye by’umwihariko iyo yasuye uruganda rw’itabi rwa se ruherereye ahitwa Arua.
Nk’uko ikinyamakuru The Standard dukesha iyi nkuru kibitangaza, ngo uyu muhungu wa Rujugiro ndetse na mubyara wa se witwa Claude Ndatinya, ngo barindiwe umutekano aho bari muri Hoteli y’umuturirwa iherereye mu Majayaruguru ya Uganda.
Abatuye muri uyu mujyi muto wa Arua batangarije iki kinyamakuru ko batangazwa n’uburyo umutekano uba wakajijjwe ku buryo bukomeye mu gihe Richard Rujugiro na Claude Ndatinya baba bagiye muri aka gace.
Iki kinyamakuru cyongeraho ko Rujugiro wigeze gufungirwa muri Afurika y’Epfo no mu Bwongereza ashinjwa kunyereza imisoro, ko afitanye umubano wa hafi n’abayobozi bakuru b’igihugu cya Uganda, barimo murumuna wa Perezida Museveni, Caleb Akandwanaho uzwi ku izina rya Gen.Salem Saleh ndetse akaba akunze kwakirwa nk’umushyitisi w’imena igihe cyose ari muri Uganda.
The Standard kandi yagarutse ku cyo yise ‘ibintu bizwi’ ko umunyemari Ayabatwa Tribert Rujugiro ari we utera inkunga mu buryo bw’amikoro ihuriro rirwanya Leta y’u Rwanda ryitwa Rwanda National Congress (RNC), rishinjwa ibikorwa by’iterabwoba birimo gutera za gerenade zakomerekeje abana n’abagore mu mujyi wa Kigali.
Richard Rujugiro ni umwe mu bana bisa nk’aho bizerwa na se cyane dore ko yagiye amuhagarira ahantu hakomeye harimo nko mu rukiko rwa London (Soma Landani) ubwo hakemurwaga ikibazo cyari hagati ye na Afurika y’Epfo cyijyanye n’inyerezwa ry’imisoro, aho yishyuye amafaranga asaga miliyoni 57 z’Amanyarwanda kugira ngo arekurwe kuko yari afungishijwe ijisho.
Ibi birashoboka ko iyi yaba ariyo mpamvu uyu muhungu wa Rujugiro, Richard Rujugiro arindwa cyane kuko bigararagara ko ari umwizerwa wa se bityo na leta ya Uganda ikaba ikora igishoboka cyose kugira ngo irinde umwana w’uyu munyemari usigaye ari umwe mu bashorayo imari bakomeye nyuma yaho ahunze u Rwanda mu mwaka wa 2009.