Christine Muhoza Mbabazi wigeze kuba umukunzi wa AIGP Andrew Kaweesi, wari umuvugizi w’Igipolisi cya Uganda wishwe mu ntangiriro z’uyu mwaka, ngo ashobora kwirukanwa mu nzu yatekerezaga ko leta yamuguriye.
Uyu Mbabazi yabonanye na perezida Museveni muri uyu mwaka bagira icyo bavugana ku byabanjirije iyicwa rya Kaweesi muri Werurwe 2017, aho byavugwaga ko uyu mukobwa hari amakuru yari abifiteho.
Icyo gihe nk’uko bitangazwa n’abegereye Mbabazi, ngo perezida Museveni akaba yaranategetse ko bamugurira inzu yo kubamo, aho bivugwa ko urwego rushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu (ISO) rwishyuye miliyoni 20 z’amashilingi kuri konti ya nyiri iiyo nzu hagasigara miliyoni 280 bigaragara ko zitishyuwe.
Uyu Mbabazi wari wabanje gufungirwa na ISO muri Lodge iri ahitwa Kabuusu, yaje kwimurirwa muri iyo nzu yari azi ko yaguriwe ahitwa Lungujja, mu nkengero za Kampala.
Nyamara ariko, nyuma igipolisi cyaje kuhamusanga gishaka kumutwara biburizwamo na ISO ari nabwo nk’uko twabibagejejeho mu nkuru zabanje kuri uyu Mbabazi, perezida Museveni yahise yohereza itsinda ry’abasirikare bashinzwe kumurinda ngo bajye kurinda Mbabazi wabaga muri urwo rugo kuva muri Nzeri.
Kuri ubu rero k’uko iyi nkuru dukesha Chimpreports ivuga, abafitanye isano na Mbabazi baravuga ko nyiri iyi nzu abamo ashaka amafaranga bamusigayemo bitaba ibyo Mbabazi agasohorwamo.
Aba bene wabo bakaba bavuga ko Mbabazi ubu afite impungenge z’ahazaza he dore ko ngo amaze amezi menshi asa nk’ufunzwe ntacyo yikorera ndetse ngo akaba ashobora no kubura iyi nzu perezida yamuhaye.
Uyu Mbabazi bizwi ko yari mu rukundo na AIGP Kaweesi nubwo uyu yari afite umugore, yigeze kubwira iki kinyamakuru ko mbere y’uko yicwa, Andrew Kaweesi yari afite ubwoba bw’ubuzima bwe ndetse yifuzaga ko bamusengera nk’uko yajyaga abimubwira.
Kuba yaramaze imyaka myinshi ari umukunzi wa Kaweesi rero niho leta ya Uganda ishingira ivuga ko ashobora kuba abitse amakuru akenewe yatanga umucyo ku mayobera y’urupfu rwa Kaweesi kugeza ubu hataramenyekana mu by’ukuri abamwishe ubwo bamurasaga agiye ku kazi bakamwicana n’umushoferi we n’uwari ushinzwe kumurinda.