Akanama gashinzwe gutegura amatora y’abiyamamariza kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, kemeje ko Nzamwita Vincent Degaule azongera kwiyamamariza uyu mwanya.
Uyu muyobozi warusanzwe kuri uyu mwanya, azahatana na Rwemalika Felicitée mu matora ateganyijwe ku wa 29 Ukuboza 2017.
Rurangirwa Louis wahoze ari umusifuzi nawe yifuzaga guhatanira uyu mwanya, ariko akanama gategura amatora ntikamwemereye kuba umwe mu bakandida kubera bimwe mu byangombwa atatanze.
Kalisa Adolphe Camarade ukuriye aka kanama yagize ati” Nzamwita Vincent De Gaule na Rwemalika Felicitée nibo twasanze bujuje ibisabwa tubemerera kwiyamamaza. Rurangirwa Louis Ntiyabyujuje kuko hari ibyo yasabwaga atabashije kuzana.”.
Rurangirwa Louis ngo umuryango aturukamo w’abasifuzi RAF ntiwamuhaye ibaruwa imwemerera kwiyamamaza, kandi ngo umwirondoro we nawo ntiyawutanze, ndetse na fotokopi y’indangamuntu cyangwa pasiporo nabyo ntabyo yazanye.
Bimwe mu byasabwaga mu gutanga kandidatire harimo kuba uwiyamamaza ari Umunyarwanda, kuba yarakiniye ikipe y’igihugu cyangwa yarayitoje. Agomba kuba kandi afite imyaka 28 ariko atarengeje imyaka 70.
Hiyongeraho kuba uwiyamamaza ari inyangamugayo, afite nibura amashuri atandatu yisumbuye, avuga nibura indimi ebyiri zemewe mu Rwanda, atarafunzwe amezi atandatu kandi atarigeze ahagarikwa na FERWAFA, CAF cyangwa FIFA.
Uwiyamamariza kuyobora FERWAFA kandi agomba kuba nibura yaragaragaye mu nzego z’umupira w’amaguru mu gihe cy’imyaka ibiri, mu myaka itanu ishize no kuba agamije inyungu z’umupira w’amaguru.
Aya matora agiye kuba nyuma y’uko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) muri kamena 2017 ryari ryahagaritse amatora ya FERWAFA, rigasaba ko hagira ibihindurwa mu mitegurire y’amatora yari agiye kuba.