Perezida Paul Kagame yababajwe n’urupfu rwa Prof. Calestous Juma, umunya-Kenya wigishaga muri Kaminuza ya Havard, ndetse akaba yari azwiho guharanira iterambere ry’uburezi n’uburumbuke bwa Afurika.
Prof. Calestous yitabye Imana ku itariki ya 15 Ukuboza 2017 afite imyaka 64, mu bitaro biherereye i Boston muri Massachusetts aho yari arimo kuvurirwa.
Abinyujije kuri Twitter, Perezida Kagame yagize ati” Mbabajwe no kumva inkuru y’urupfu rwa Prof Calestous Juma. Tubuze umunyabwenge wari wariyemeje guteza imbere guhanga udushya, uburezi n’uburumbuke bwa Afurika. Nihanganishije umuryango n’inshuti ze. Akomeze aruhukire mu mahoro.”
Prof. yaherukaga kuza ku rutonde rw’abantu 100 bubatse izina muri Afurika, urutonde rushyirwaho abantu bamenyekanye kubera ibikorwa by’indashyigikirwa bakoze rwanagaragayeho Perezida Kagame.
Si ubwa mbere kandi yari aje ku rutonde rw’abantu b’ibihangange kuko kuva mu 2012-2014 yagiye aza ku rutonde rw’Abanyafurika 100 bavuga bakumvwa.
Umunyamategeko wa Juma, Peter Wanyama, yabwiye Nation ko yari amaze igihe arwaye, ku buryo atanabashije kujya gushyingura nyina na we watabarutse mu minsi ishize.
Ati” Prof Juma yari amaze imyaka ibiri atameze neza,none uyu munsi twakiriye inkuru ibabaje ijyanye n’urupfu rwe. Andi makuru arambuye muzayagezwaho n’umuryango we […]. Yari yarambwiye ko ari gutegura kuza mu gihugu mu ntangiriro z’umwaka utaha ku bw’ibyago ariko ibi ntibizashoboka.”
Mu bandi babajwe n’urupfu rwe harimo Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta wagaragaje ko babuze umuhanga kandi wakundaga igihugu, aho yahamije ko yari umugwaneza waranzwe no kwitangira ibikorwa bigamije imibereho myiza y’abandi.
Uyu mugabo witabazwaga n’abakeneye inararibonye mu bijyanye n’ubumenyi, ikoranabuhanga no guhanga udushya hagamijwe iterambere rirambye haba mu bihugu byateye imbere n’ibikiri mu nzira y’amajyambere, yari azwiho gukoresha imbuga nkoranyambaga cyane, nyinshi mu nyandiko ze yazinyuzaga kuri Twitter.
Prof. Juma wavukiye mu gace ka Budalang’I, yabaye umwalimu w’amasomo ya Siyansi hagati ya 1974-1978, ndetse n’umunyamakuru ukora inkuru z’ibidukikije ku kinyamakuru Daily Nation kuva mu 1978 kugeza 1979.
Yakoze indi mirimo itandukanye, aho yayoboye Ikigo gishinzwe guteza imbere ikoranabuhanga muri Kenya, akaba apfuye yigishaga isomo rirebana n’iterambere mpuzamahanga muri Harvard Kennedy School (HKS).