• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»SHOWBIZ»Dore Urutonde rw’ Ibyamamare Nyarwanda Byabihiwe Cyane n’ Umwaka wa 2017

Dore Urutonde rw’ Ibyamamare Nyarwanda Byabihiwe Cyane n’ Umwaka wa 2017

Ubwanditsi 17 Dec 2017 SHOWBIZ

Umwaka wa 2017 urabura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo ugere ku musozo, mu Isi y’imyidagaduro yo mu Rwanda habayemo byinshi bitandukanye aho bamwe bawurangije bicinya icyara ku byo bagezeho, abandi mu gahinda k’ibibi byabayeho.

Kuva muri Mutarama 2017, kugera mu Kuboza 2017 hari benshi mu byamamare bateye intambwe ishimishije, abahanzi bakoze indirimbo zigakundwa,  abakoze  ibitaramo bikitabirwa n’ibindi. Gusa ntitwakwirengagiza ko hari abahuye n’ibizazane bitandukanye muri uyu mwaka, cyane cyane abagejejwe mu gihome bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye.

Muri uru rutonde turagezaho ibyamamare mu ngeri zitandukanye, byagiye bihura n’ibizazane bitandukanye muri uyu mwaka wa 2017.

Senderi Internation Hit

Uyu mugabo usanzwe azwiho kuba umunyadukoryo dutandukanye. Uyu mwaka wa 2017 ntiwamuhiriye na gato kuko ibikorwa bye muzika byasubiye inyuma ku buryo bugarara.  Byatangiye yangirwa guhatana mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super azizwa ko arengeje imyaka 35.

Senderi yahise agenda arazimira ntiyongera gusohora indirimbo, amaze iminsi atangaje ko ubukene bumereye nabi ku buryo yabuze n’ayo gukoresha indirimbo. Imodoka ye yamaze igihe iparitse ku muhanda mu gace ka Kimisagara akavuga ko nabwo yabuze amafaranga yo kuyikoresha nyuma y’impanuka ikomeye yakoze.

Miss Sandra Teta

Uyu mukobwa wabaye igisonga cya kabiri cya Nyampinga w’Icyahoze ari Ishuri ry’Ubukungu n’Amabanki (SFB), ni umushabitsi mu bijyanye no gutegura ibitaramo bitandukanye. Uyu mwaka ntiwamubereye mwiza kuko yatawe muri yombi muri Werurwe 2017 akurikiranyweho icyaha cyo gutanga sheki itazigamiwe.

Sandra Teta wamaze amezi atatu muri gereza yaje kuburana akatirwa igifungo cy’amezi atandatu asubitswe ahita arekurwa.

Karekezi  Olivier

Uyu mugabo arazwi cyane kuko yakiniye ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru igihe kinini. Kuri ubu ni umutoza w’ikipe ya Rayon Sports.  Yatangiye umwaka neza ariko bigeze mu Ugushyingo 2017 yatawe muri yombi akekwaho icyaha cyo kugambanira ikipe y’igihugu ngo itsindwe.

Karekezi yaje kurekurwa nyuma y’ibyumweru 2 hamaze kuboneka ko nta bimenyetso bigize icyaha akurikiranyweho bigaragara.

Urban Boys

Iri tsinda kuri ubu rigizwe n’abasore babiri ariko mbere bahoze ari batatu rirazwi cyane mu Rwanda no mu Karere. Rimaze imyaka 10 ririmba indirimbo zitandukanye zakunzwe n’abanyarwanda benshi.

Uyu mwaka wabaye mubi cyane kuri ryo kuko ni bwo umwe mu bari barigize ari we Safi yitandukanyije na ryo, ku mpamvu yasobanuye ko nta ntumbero ryari rifite. Uku gutandukana Kwababaje abakunzi baryo ndetse  bamwe bakeka  ko  ryaba rigiye guhinduka amateka n’ubwo bakomeje gukora ariko nabwo intege zikiri zazindi za mbere.

Itsinda rya TBB

Itsinda rya TBB ni rimwe mu matsinda yigaragaje cyane mu mwaka wa 2016 ndetse bitabiriye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya 6.

Uyu mwaka wa 2017 usize iri tsinda ribaye amateka kuko ubu bose bamaze gutandukana buri umwe akaba akora ku giti cye.

P FLA

Hakizimana Murerwa Amani nawe ari mu byamamare bitahiriwe n’umwaka wa 2017 dore ko yawutangiriye mu buroko aho yazize gukoresha ikiyobyabwenge cyizwi nka Mugo.

Yarekuwe muri uku kwezi k’ukuboza 2017 ubwo yari amaze kurangiza igihano yakatiwe.

Gisa cy’Inganzo.

Uyu ni umusore uri mu bahanzi bo mu Rwanda bafite ijwi rihogoza benshi, ariko yaje kwishora mu biyobyabwenge bituma umuziki we usubira inyuma.

Kuri ubu uyu musore ari muri gereza ya Gasabo aho azira icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, nawe akaba atabura mu babihiwe na 2017.

2017-12-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Nakundaniye n’umugabo kuri Facebook antera inda nzi ko tuzabana, nasanze afite umugore n’abana 3- NKORE IKI?

Nakundaniye n’umugabo kuri Facebook antera inda nzi ko tuzabana, nasanze afite umugore n’abana 3- NKORE IKI?

Ubwanditsi 23 Jan 2018
Umuhanzi Bonhomme yatanze ubutumwa bwo guhangana n’ibikorwa byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye muri Mata 1994.

Umuhanzi Bonhomme yatanze ubutumwa bwo guhangana n’ibikorwa byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye muri Mata 1994.

Ubwanditsi 15 Apr 2021
Ben Kayiranga yahishuye uko yasabwe kureka kuririmba injyana gakondo, akabwirwa kuririmba indirimbo zijya gusa n’izabafaransa ngo nizo zicuruza

Ben Kayiranga yahishuye uko yasabwe kureka kuririmba injyana gakondo, akabwirwa kuririmba indirimbo zijya gusa n’izabafaransa ngo nizo zicuruza

Ubwanditsi 03 Mar 2021
Nyuma yaho umuhanzikazi Queen Cha asezereye muri The Mane, Marina nawe yanditse ibaruwa isezera muri iyo nzu ifasha abahanzi iyoborwa na Bad Rama.

Nyuma yaho umuhanzikazi Queen Cha asezereye muri The Mane, Marina nawe yanditse ibaruwa isezera muri iyo nzu ifasha abahanzi iyoborwa na Bad Rama.

Ubwanditsi 28 Apr 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kigali:BAVUGAYABO yarashwe azira kurwanya inzego z’umutekano
Mu Rwanda

Kigali:BAVUGAYABO yarashwe azira kurwanya inzego z’umutekano

Ubwanditsi 14 Jan 2019
Umugore wa Ishimwe Moses Rutare yasobanuye iyicarubozo ryakorewe umugabo we muri Uganda
ITOHOZA

Umugore wa Ishimwe Moses Rutare yasobanuye iyicarubozo ryakorewe umugabo we muri Uganda

Ubwanditsi 12 Mar 2019
Kuri Tshisekedi amahoro ni amagambo gusa atagira ibikorwa
Amakuru

Kuri Tshisekedi amahoro ni amagambo gusa atagira ibikorwa

Ubwanditsi 10 Oct 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru