Umwaka wa 2017 urabura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo ugere ku musozo, mu Isi y’imyidagaduro yo mu Rwanda habayemo byinshi bitandukanye aho bamwe bawurangije bicinya icyara ku byo bagezeho, abandi mu gahinda k’ibibi byabayeho.
Kuva muri Mutarama 2017, kugera mu Kuboza 2017 hari benshi mu byamamare bateye intambwe ishimishije, abahanzi bakoze indirimbo zigakundwa, abakoze ibitaramo bikitabirwa n’ibindi. Gusa ntitwakwirengagiza ko hari abahuye n’ibizazane bitandukanye muri uyu mwaka, cyane cyane abagejejwe mu gihome bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye.
Muri uru rutonde turagezaho ibyamamare mu ngeri zitandukanye, byagiye bihura n’ibizazane bitandukanye muri uyu mwaka wa 2017.
Senderi Internation Hit
Uyu mugabo usanzwe azwiho kuba umunyadukoryo dutandukanye. Uyu mwaka wa 2017 ntiwamuhiriye na gato kuko ibikorwa bye muzika byasubiye inyuma ku buryo bugarara. Byatangiye yangirwa guhatana mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super azizwa ko arengeje imyaka 35.
Senderi yahise agenda arazimira ntiyongera gusohora indirimbo, amaze iminsi atangaje ko ubukene bumereye nabi ku buryo yabuze n’ayo gukoresha indirimbo. Imodoka ye yamaze igihe iparitse ku muhanda mu gace ka Kimisagara akavuga ko nabwo yabuze amafaranga yo kuyikoresha nyuma y’impanuka ikomeye yakoze.
Miss Sandra Teta
Uyu mukobwa wabaye igisonga cya kabiri cya Nyampinga w’Icyahoze ari Ishuri ry’Ubukungu n’Amabanki (SFB), ni umushabitsi mu bijyanye no gutegura ibitaramo bitandukanye. Uyu mwaka ntiwamubereye mwiza kuko yatawe muri yombi muri Werurwe 2017 akurikiranyweho icyaha cyo gutanga sheki itazigamiwe.
Sandra Teta wamaze amezi atatu muri gereza yaje kuburana akatirwa igifungo cy’amezi atandatu asubitswe ahita arekurwa.
Karekezi Olivier
Uyu mugabo arazwi cyane kuko yakiniye ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru igihe kinini. Kuri ubu ni umutoza w’ikipe ya Rayon Sports. Yatangiye umwaka neza ariko bigeze mu Ugushyingo 2017 yatawe muri yombi akekwaho icyaha cyo kugambanira ikipe y’igihugu ngo itsindwe.
Karekezi yaje kurekurwa nyuma y’ibyumweru 2 hamaze kuboneka ko nta bimenyetso bigize icyaha akurikiranyweho bigaragara.
Urban Boys
Iri tsinda kuri ubu rigizwe n’abasore babiri ariko mbere bahoze ari batatu rirazwi cyane mu Rwanda no mu Karere. Rimaze imyaka 10 ririmba indirimbo zitandukanye zakunzwe n’abanyarwanda benshi.
Uyu mwaka wabaye mubi cyane kuri ryo kuko ni bwo umwe mu bari barigize ari we Safi yitandukanyije na ryo, ku mpamvu yasobanuye ko nta ntumbero ryari rifite. Uku gutandukana Kwababaje abakunzi baryo ndetse bamwe bakeka ko ryaba rigiye guhinduka amateka n’ubwo bakomeje gukora ariko nabwo intege zikiri zazindi za mbere.
Itsinda rya TBB
Itsinda rya TBB ni rimwe mu matsinda yigaragaje cyane mu mwaka wa 2016 ndetse bitabiriye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya 6.
Uyu mwaka wa 2017 usize iri tsinda ribaye amateka kuko ubu bose bamaze gutandukana buri umwe akaba akora ku giti cye.
P FLA
Hakizimana Murerwa Amani nawe ari mu byamamare bitahiriwe n’umwaka wa 2017 dore ko yawutangiriye mu buroko aho yazize gukoresha ikiyobyabwenge cyizwi nka Mugo.
Yarekuwe muri uku kwezi k’ukuboza 2017 ubwo yari amaze kurangiza igihano yakatiwe.
Gisa cy’Inganzo.
Uyu ni umusore uri mu bahanzi bo mu Rwanda bafite ijwi rihogoza benshi, ariko yaje kwishora mu biyobyabwenge bituma umuziki we usubira inyuma.
Kuri ubu uyu musore ari muri gereza ya Gasabo aho azira icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, nawe akaba atabura mu babihiwe na 2017.