• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Uganda: Dr Sam Ruvuma yatawe muri yombi akekwaho uruhare mu gucyura ku ngufu impunzi z’Abanyarwanda

Uganda: Dr Sam Ruvuma yatawe muri yombi akekwaho uruhare mu gucyura ku ngufu impunzi z’Abanyarwanda

Ubwanditsi 19 Dec 2017 ITOHOZA

Dr Sam Ruvuma, ufite umuvandimwe w’umukoloneli mu ngabo za Uganda(UPDF) kuri iki Cyumweru gishize nawe yiyongereye ku bantu bamaze gutabwa muri yombi bashinjwa uruhare mu gucyura ku ngufu impunzi z’Abanyarwanda kuri ubu bakurikiranwe n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwa Makindye.

Hari kuwa 17 Ukuboza ahagana saa yine z’amanywa ubwo Dr Sam Ruvuma, yerekezaga ku rusengero rwa gikirisitu asanzwe asengeramo ruri mu mujyi wa Mbarara mu burengerazuba bwa Uganda ariko nyuma y’iminota mikeya ahita atabwa muri yombi.

Iyi nkuru dukesha urubuga rwa Chimpreports iravuga ko uyu Dr Ruvuma, usanzwe anigisha muri Kaminuza y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga ya Mbarara, akimara kwicara mu rusengero yagiye kumva akumva umuyobozi mu itorero amukomanga mu mugongo amubwira ko hanze hari abantu bifuza kumuvugisha.

Uyu muganga wabwigiye muri Kaminuza y’u Rwanda I Butare, yahise asohoka ajya kubonana n’abo bantu bari bamutegereje bahita bamwinjiza ku ngufu mu modoka yahise imujyana ahantu hatazwi bituma abari aho basigara bumiwe.

Biravugwa ko umukozi wa CIID wamenyekanye nka Alex gusa, ari we wagize uruhare runini mu itabwa muri yombi rya Ruvuma. Mu kugerageza gushaka amakuru arambuye ku gipolisi, iki kinyamakuru kikaba kivuga ko ntacyo byatanze kuko umuvugizi wacyo, Emilian Kayima yavuze ko ntacyo abiziho.

Amakuru aturuka mu nzego zo hejuru agera kuri iki kinyamakuru ariko, aravuga ko Dr Ruvuma ashobora gushinjwa gucuruza abantu nyuma y’itabwa muri yombi ry’impunzi z’Abanyarwanda 40 bafashwe bashaka kwinjira mu Burundi banyuze muri Tanzania. Aba kimwe mu binyamakuru byo muri Uganda kikaba cyaratangaje ko aria bantu bari bagiye mu myitozo ya gisirikare ya RNC muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ariko ku rundi ruhande bikavugwa ko ari abakirisitu bari bagiye mu ivugabutumwa.

Biravugwa rero ko bamwe mu bagize iri torero Ruvuma asengeramo bagize uruhare muri uru rugendo rwaje kwitambikwa n’igipolisi.

Izi mpunzi z’Abanyarwanda zavugaga ko zigiye mu ivugabutumwa mu Burundi, zari zinjiye  muri Tanzania mbere yo gukurikiranwa n’igipolisi cya Uganda zikagarurwa mu Karere ka Isingiro muri Uganda.

Umuvugizi w’igipolisi, Emilian Kayima yavuze ko izi mpunzi zagenderaga ku byangombwa by’ibihimbano bituma hakemamgwa icyo zari zigendeereye.

Abayobozi kuri ubu baravuga ko itabwa muri yombi rya Dr Ruvuma ryatunguye benshi mu nzego z’umutekano kuko uyu ari umuvandimwe wa Lt Col. Gideon Katinda, umujyanama w’umucamanza mu Rukiko rwa Gisirikare, ari narwo kuri ubu ruri kuburanisha abantu barimo umunyarwanda n’abapolisi ba Uganda bashinjwa kujujubya no gucyura ku ngufu impunzi z’Abanyarwanda ziri muri Uganda.

Iyi nkuru irakomeza ivuga ko Dr Ruvuma w’imyaka 42 yigeze gukora mu Rwanda igihe gito nyuma yo gusoza amasomo ye mbere yo gusubira muri Uganda. Biranavugwa ko ariko Dr Ruvuma yari yabanje kurega avuga ko hari abantu bari kumujujubya nawe.

Benshi mu bapolisi uru rubuga rwifuje ko bagira icyo bavuga kuri ibi bintu, ariko bagaragaza kutirekura. Umuyobozi wa station ya polisi ya Mbarara, John Bosco Mutabazi nawe akaba yatangaje ko nta makuru afite kuri ibi bintu.

Yahise yohereza iki kinyamakuru ku muvugizi w’igipolisi gikuru cya Mbarara, Samson Kasasira nawe yanga kwitaba telephone.

Abandi bantu bose iki kinyamakuru cyagerageje gusaba amakuru banze kugira icyo bavuga ahubwo buri umwe akajya acyohereza ku wundi watanga amakuru ariko ntabyo ntihagire icyo bitanga.

Gusa, umwe mu bapolisi utifuje ko imyirondoro ye ijya ahagaragara, yabashije kuvuga ko itabwa muri yombi rya Dr Ruvuma  rifitanye isano n’u Rwanda. Yasabye iki kinyamakuru kwitonda ntigice igikuba, yongeraho gusa ko bifitanye isano n’ibyabereye Isingiro ahafatiwe izo mpunzi z’Abanyarwanda bivugwa ko zari zigiye mu ivugabutumwa nubwo hari n’amakuru avuga ko zari zigiye mu myitozo ya gisirikare y’ishyaka RNC rya Gen Kayumba Nyamwasa.

2017-12-19
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kayumba yagize icyo avuga ku mafuti ya Rudasingwa babanye muri RNC

Kayumba yagize icyo avuga ku mafuti ya Rudasingwa babanye muri RNC

Ubwanditsi 29 Jul 2016
N.Korea iratangaza ko yiteguye kurwana intambara y’imperuka na Leta ya Amerika

N.Korea iratangaza ko yiteguye kurwana intambara y’imperuka na Leta ya Amerika

Ubwanditsi 28 Sep 2017
Impamvu : Umuyobozi muri Uganda yasohowe  igitaraganya muri Rwandair

Impamvu : Umuyobozi muri Uganda yasohowe igitaraganya muri Rwandair

Ubwanditsi 27 Jun 2017
Harahigishwa uruhindu abarashe abaturage babiri i Rusizi bagahungira i Burundi

Harahigishwa uruhindu abarashe abaturage babiri i Rusizi bagahungira i Burundi

Ubwanditsi 12 Mar 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abagacishijeho muri Arsenal nka Robert Pires, bamuritse umwambaro mushya uriho ‘Visit Rwanda’
IMIKINO

Abagacishijeho muri Arsenal nka Robert Pires, bamuritse umwambaro mushya uriho ‘Visit Rwanda’

Ubwanditsi 08 Jun 2018
Umunya-Togo Antonio Kossivi Atisso Kodjo  watsinze ibitego byinshi muri Benin yatangajwe nka rutahizamu mushya wa Rayon Sports
Amakuru

Umunya-Togo Antonio Kossivi Atisso Kodjo watsinze ibitego byinshi muri Benin yatangajwe nka rutahizamu mushya wa Rayon Sports

RUSHYASHYA 23 Jun 2026
Nyaruguru: Polisi yafatanye abagabo batanu amafaranga y’amiganano
Mu Rwanda

Nyaruguru: Polisi yafatanye abagabo batanu amafaranga y’amiganano

Ubwanditsi 27 Jun 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru