• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

  • Igikombe kirajya mu bindi twibitseho, ubutumwa bwa Gen. MK Mubarakh yageneye abafana ba APR FC yitegura gukina CECAFA Kagame Cup 2026   |   22 Jul 2026

  • Police FC yatangaje umunya-Maroc, Jaafar Rkyek nk’umutoza mukuru wayo asimbuye Ben Moussa watandukanye n’iyi kipe   |   21 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza wa Mukura VS, Tomáš Trucha, yageze mu Rwanda aho aje gutangira akazi   |   20 Jul 2026

  • AMAFOTO – Rayon Spotrs yasinyanye amasezerayo y’ubufatanye na Bank of Kigali y’igihe cy’imyaka 5, ikazabona arenga Miliyari 1 ku mwaka   |   18 Jul 2026

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Col. Nizeyimana bita ‘Ruhambabazima’ wo muri FDLR yishyikirije FARDC

Col. Nizeyimana bita ‘Ruhambabazima’ wo muri FDLR yishyikirije FARDC

Ubwanditsi 25 Dec 2017 HIRYA NO HINO

Col. Nizeyimana Evariste wabaye umwe mu bayobozi b’umutwe w’abarwanyi wa FDLR, kuwa Kane w’iki cyumweru yishyikirije Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), mu gace ka Lubero, mu Burasirazuba bw’icyo gihugu.

Radio Okapi yatangaje ko Col Nizeyimana yishyikirije ingabo za leta ari kumwe na bamwe mu basirikare be bari bagize FDLR/Foca.

Hari amakuru avuga ko uwo musirikare mukuru bahimbaga ‘Ruhambabazima’, ubu afungiye ku ishami ry’ubushinjacyaha bwa gisirikare i Goma.

Ubutabera bwa gisirikare muri RDC bumukurikiranyeho ibyaha birimo ubwicanyi bwakorewe abasivili mu duce twa Miliki, Rusamambo na Bukumbirwa, turi mu majyepfo ya Lubero.

Umutwe wa FDLR washinzwe n’abiganjemo abasize bagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994, mu myaka ishize wakomeje guhungabanya umutekano mu ku butaka bwa Congo n’u Rwanda. Gusa ubu umaze gucibwa intege mu buryo bwose bushoboka.

Muri Werurwe 2015, imiryango itari iya leta muri Lubero yasohoye itangazo ivuga ko Col Nizeyimana akwiye gukurikiranwaho ibyaha bikomeye yakoreye abasivili byanatumye ibihumbi byabo bava mu byabo.

Umwe mu bantu be ba hafi, Vital Muhizerwa, nawe aheruka kwishyikirza ingabo za leta ndetse acyurwa mu Rwanda, abifashijwemo n’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro, Monusco.

Amakuru avuga ko uwo Muhizerwa we atari ku rutonde rw’abarwanyi bashakishwaga n’igisirikare cya Congo ngo babazwe ibyaha bakoreye ku butaka bw’icyo gihugu.

2017-12-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amagambo y’urukundo Perezida Zuma yandikiwe n’umugore we muto yibajijweho

Amagambo y’urukundo Perezida Zuma yandikiwe n’umugore we muto yibajijweho

Ubwanditsi 02 Mar 2017
Umunyarwanda warekuwe na Uganda yatanze ubuhamya bw’ubucakara yakoreshejwe n’uko hari abishwe n’uburozi

Umunyarwanda warekuwe na Uganda yatanze ubuhamya bw’ubucakara yakoreshejwe n’uko hari abishwe n’uburozi

Ubwanditsi 16 Sep 2019
Abarundi basaga 100 babaga mu Rwanda binyuranyije n’amategeko basubijwe iwabo

Abarundi basaga 100 babaga mu Rwanda binyuranyije n’amategeko basubijwe iwabo

Ubwanditsi 25 Jun 2018
Uhagarariye Kongo-Kinshasa muri LONI yavuze ko u Rwanda rwiba ingagi n’inguge zicyo gihugu mu nama yigaga ikibazo cy’intambara muri Ukraine

Uhagarariye Kongo-Kinshasa muri LONI yavuze ko u Rwanda rwiba ingagi n’inguge zicyo gihugu mu nama yigaga ikibazo cy’intambara muri Ukraine

Ubwanditsi 13 Oct 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Village Urugwiro : Perezida Kagame yakiriye Nicolas Sarkozy , bitunguranye
INKURU NYAMUKURU

Village Urugwiro : Perezida Kagame yakiriye Nicolas Sarkozy , bitunguranye

Ubwanditsi 15 Jan 2018
Uganda: Umukobwa yatabawe yari amaze igihe kirekire akorerwa iyicarubozo na nyirabuja
Mu Mahanga

Uganda: Umukobwa yatabawe yari amaze igihe kirekire akorerwa iyicarubozo na nyirabuja

Ubwanditsi 05 May 2018
Rwamagana: Arakekwaho kwica umugore we utwite na we akitwikira mu nzu
Mu Rwanda

Rwamagana: Arakekwaho kwica umugore we utwite na we akitwikira mu nzu

Ubwanditsi 12 Sep 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru