• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Perezida Kagame yateguje ingabo undi mwaka utoroshye

Perezida Kagame yateguje ingabo undi mwaka utoroshye

Editorial 26 Dec 2017 INKURU NYAMUKURU

Perezida Paul Kagame yabwiye ingabo z’igihugu kwitegura undi mwaka utoroshye mu gucunga umutekano, nk’uko zabigenje mu mwaka urangiye wa 2017.

Perezida Kagame avuga ko kuri iki gihe ku isi no mu karere u Rwanda ruherereyemo, bigeze aho ibibazo by’umutekano bisigaye biza akenshi nta n’integuza.

Perezida Kagame avuga ko ari yo mpamvu ingabo z’igihugu zikwiye guhora ziri maso kandi zigakorera hamwe, nk’uko yabitangaje ubwo yageneraga ubutumwa busoza umwaka ku ngabo z’igihugu.

Yagize ati “Impera z’umwaka ntago zatworoheye. Nta n’ubwo dukwiye kwitega ko n’umwaka wa 2018 uzaba woroshye.”

Akomeza agira ati “Uko imyaka igenda ishira, isi n’akarere muri rusange bizana n’imbogamizi, ku buryo zimwe na zimwe uba ugomba guhangana na zo nta nteguza. Ibi rero birabasaba guhora mwiteguye kandi muri maso.”

Yavuze ko nubwo bitoroshye kumenya ahazaza, ariko indangagaciro zaranze ingabo z’igihugu ari zo zikwiye gukomeza kuziraga, kugira ngo zizanyuze u Rwanda mu bihe bibi rwaguhura nabyo, nk’uko zarurinze mu myaka yashize.

Yashimye uburyo ingabo ziri mu mahanga mu butumwa bw’amahoro zikomeje guhagararira u Rwanda neza, avuga ko nubwo batashoboye kwizihizanya iminsi mikuru hamwe n’imiryango yabo akazi barimo igihugu kikazirikana.

Ati “Ubwitange bwanyu turabuzirikana. Mwabaye abambasaderi beza b’u Rwanda, muharanira kwerekana indangagaciro zituranga aho muri mu mahanga.”

Yashimye kandi uburyo umutekano w’imbere mu gihugu ari nta makemwa, bitewe n’akazi ingabo zikora mu gutuma abaturage badahungabana.

2017-12-26
Editorial

IZINDI NKURU

Ingabire Victoire n’ibindi bigarasha n’abajenosideri bazicwa n’agahinda kubera icyizere amahanga akomeje kugirira u Rwanda

Ingabire Victoire n’ibindi bigarasha n’abajenosideri bazicwa n’agahinda kubera icyizere amahanga akomeje kugirira u Rwanda

Editorial 14 Apr 2022
Perezida wa Angola Luanda JoãoLourenço yoherereje ubutumwa bugira kabiri bagenzi be bo muri Uganda Yoweri Museveni, n’uRwanda Paul Kagame.

Perezida wa Angola Luanda JoãoLourenço yoherereje ubutumwa bugira kabiri bagenzi be bo muri Uganda Yoweri Museveni, n’uRwanda Paul Kagame.

Editorial 15 Aug 2019
Tugiye kubyaza umusaruro ubushake bw’u Rwanda mu gukemura ikibazo cy’abimukira banyuranyije n’amategeko” – Donald Trump

Tugiye kubyaza umusaruro ubushake bw’u Rwanda mu gukemura ikibazo cy’abimukira banyuranyije n’amategeko” – Donald Trump

Editorial 18 Nov 2024
RDC: Général Kahimbi wari ukuriye iperereza rya gisirikare “yapfuye yiyahuye”

RDC: Général Kahimbi wari ukuriye iperereza rya gisirikare “yapfuye yiyahuye”

Editorial 08 Mar 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

MENYA UKURI: AMATEKA N’IMITERERE YA IDAMANGE IRYAMUGWIZA YVONNE
Amakuru

MENYA UKURI: AMATEKA N’IMITERERE YA IDAMANGE IRYAMUGWIZA YVONNE

Editorial 15 Feb 2021
Burundi:  Mu kiyaga cya Rweru hongeye kuboneka imirambo ijombyemo ibiti, abaturage ntibashira amakenga  ubuyobozi bwa komini n’ubw’abashinzwe umutekano.
INKURU NYAMUKURU

Burundi:  Mu kiyaga cya Rweru hongeye kuboneka imirambo ijombyemo ibiti, abaturage ntibashira amakenga  ubuyobozi bwa komini n’ubw’abashinzwe umutekano.

Editorial 25 Feb 2019
Nahimana Thomas ntahejwe gutaha mu Rwanda amarembo arakinguye
POLITIKI

Nahimana Thomas ntahejwe gutaha mu Rwanda amarembo arakinguye

Editorial 27 Jan 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru