Mwese muzi inyoni yitwa Agacurama, uko iteye rimwe ubona isa n’igisimba, igira amenyo, iraguruka, ironsa…na Theogene Rudasingwa ni uko.
Rudasingwa yanditse ibaruwa ifunguye ayandikira Perezida w’ Ubufaransa amwereka uburyo u Rwanda nk’agahugu gato kari kumutesha umutwe kamwagiriza ko ayoboye igihugu cyagize uruhare muri Genocide yakorewe Abatutsi muri 1994.
Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’u Rwanda taliki 24 Ugushyingo, Minisitiri Louise Mushikiwabo, yatangaje ko u Rwanda rufite ibimenyetso byinshi bigaragaza uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mushikiwabo yagize ati “Dufite ibimenyetso bifatika byinshi, ndetse nyuma y’iyi raporo yasohotse ejo bundi turakomeza, raporo zizaba nyinshi hari n’izindi ziriho zimaze igihe. Turifuza noneho gucukumbura neza abo twagiye tubonaho ibimenyetso ndetse bamwe n’impapuro zishobora kuzabafatisha zatangiye gukorwa, zirahari.”
Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside, CNLG, tariki ya 31 Ukwakira 2016 nibwo yashyize ahagaragara inyandiko ikubiyemo urutonde rw’abasirikare b’u Bufaransa bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umushinjacyaha Mukuru, Jean Bosco Mutangana, yigeze kubwira IGIHE ko icyo u Rwanda rwifuza ari ubufatanye mu iperereza kuri aba basirikare kuko rwagararije u Bufaransa ko abantu babwo bakekwaho ibyaha bya jenoside, ndetse ihame mpuzamahanga ritegeka ibihugu koroherezanya mu iperereza ku mpande zombi.
Nta gitangaje rero kubona umuntu nka Rudasingwa yikora akandika ibaruwa ku bayobozi b’ubufaransa, iri gufatwa na benshi nk’uburyo bwo gusabiriza, bya bindi mu kinyarwanda byitwa “mpemuke ndamuke”.
Theogene Rudasingwa ubuteka mutwe bwe si ubwa vuba aha dore ko na kera yahinduye amazina kuko mbere yitwaga Ndatinya Theogene, iri zina akaba ariry akunda kugenderaho muri passport yiyoberanya, izina rya Rudasingwa ni irya mubyara we witwa Rudasingwa Alphonse.
Rudasingwa ni umwe mu bantu bahora mu byabaranze mu bihe byahise kandi na byo ari amafuti gusa bakoze. Umwe munshuti ze zahafi babanye mu buhungiro muri Uganda yabwiye Rushyashya ati’’ Rudasingwa ni umuntu ukunda gukorera mu gihombo cya bagenzi be arangwa no kubogama kugirango abone amaramuko, kuva mu bugimbi bwe yahemukiye urungano, ahemukira abo biganye ndetse n’abavandimwe be aho kugeza ubu nta muntu ukimutaho umwanya ngo aramutega amatwi’’.mwibuke ko n’igihe yarembaga nta wamushyiraga n’amazi yo kunywa.
Bijya gutangira yihakanye abavandimwe be avuga ko nta sano bafitanye sibyo gusa kuko yanahiduye amazina nyuma yo gutsindwa ikizamini cy’amashuri abanza, nta gitangaza rero kubona umuntu nka Rudasingwa yikora akandika ibifatwa na benshi nk’ubusa muri gahunda ye yo gukomeza gusebya u Rwanda.