• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Liberia: Batangiye kwishimira ko Weah wamamaye muri ruhago yatorewe kuba Perezida

Liberia: Batangiye kwishimira ko Weah wamamaye muri ruhago yatorewe kuba Perezida

Editorial 28 Dec 2017 POLITIKI

Hirya no hino muri Liberia, abashyigikiye George Weah wahoze ari icyamamare mu mupira w’amaguru, batangiye kwishimira ko yatsinze amatora ya Perezida yari ahanganyemo na Joseph Boakai umaze imyaka isaga 12 ari Visi Perezida.

Nubwo Komisiyo y’Amatora ya Liberia itaratangaza ibyavuye mu matora yasubiwemo nyuma y’uko George Weah atsinze icyiciro cya Mbere cy’ayabaye mu Ukwakira ariko ntageze kuri 50% asabwa, ibinyamakuru bitandukanye byatangaje ko ariwe watsinze, bimwe bigendeye ku butumwa nawe yashyize kuri Twitter, ashimira abaturage ko bamutoye.

Weah ufite agahigo ko kuba Umunyafurika wa mbere watwaye umupira wa zahabu (Ballon d’Or), yari yabonye amajwi menshi mu cyiciro cya mbere angana na 39%, mu gihe uwo bari bahanganye Boakai yaje ku mwanya wa kabiri n’amajwi 29%.

George Weah w’imyaka 51, wabiciye bigacika mu makipe akomeye arimo Chelsea, AC Milan, Manchester City n’andi, yanditse kuri Twitter ati “N’ibyishimo bidasanzwe, ndifuza gushimira abaturage ba Liberia bangiriye icyizere bakantora. Biratanga icyizere gikomeye.”

Umwe mu bamushyigikiye yabwiye BBC ko bizeye neza ko umukandida wabo yatsinze.

Ibi bitangajwe mu gihe kandi imwe muri Radiyo zikorera muri Liberia, yatangaje ko Weah ari imbere mu majwi nubwo bitemejwe na Komisiyo y’Amatora.

Uzatsinda amatora azasimbura Ellen Johnson Sirleaf, umugore wa mbere wabaye Perezida w’Igihugu muri Afurika. Boakai akaba yari Visi Perezida wa Liberia kuva mu 2005.

Liberia ni igihugu cyatujwemo abavanywe mu bucakara mu kinyejana cya 19, Sirleaf yayibereye Perezida mu 2006 asimbuye Charles Taylor, wavanywe ku butegetsi mu 2003 n’umutwe w’abarwanyi, byanarangije intambara ya gisivili yari mu gihugu.

2017-12-28
Editorial

IZINDI NKURU

Impamvu U Rwanda rwizeye ko minisitiri Mushikiwabo azatsindira kuyobora OIF

Impamvu U Rwanda rwizeye ko minisitiri Mushikiwabo azatsindira kuyobora OIF

Editorial 30 Sep 2018
Ishyaka PL ryemeje abakandida 80 bazarihagararira mu matora y’Abadepite bayobowe na Mukabalisa

Ishyaka PL ryemeje abakandida 80 bazarihagararira mu matora y’Abadepite bayobowe na Mukabalisa

Editorial 12 Jul 2018
Mu Bufaransa: Urukiko rw’Ubujurire rwemeje ifungwa ry’iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana

Mu Bufaransa: Urukiko rw’Ubujurire rwemeje ifungwa ry’iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana

Editorial 03 Jul 2020
Gahanga na Nyamata: PL yaserukanye ubunararibonye ifite mu Nteko isaba icyizere

Gahanga na Nyamata: PL yaserukanye ubunararibonye ifite mu Nteko isaba icyizere

Editorial 30 Aug 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibitero byo mu Kinigi : mu rwego rwo kujijisha iperereza, PDP-Imanzi yakurikiye ingabire kuva muri P5
INKURU NYAMUKURU

Ibitero byo mu Kinigi : mu rwego rwo kujijisha iperereza, PDP-Imanzi yakurikiye ingabire kuva muri P5

Editorial 16 Nov 2019
Gasogi United yabonye umutoza mushya w’umunya-Misiri Ahmed Adel Abdelrahman Ibrahim, inongeraho Ishimwe Kevin wakinaga muri Rayon Sports
Amakuru

Gasogi United yabonye umutoza mushya w’umunya-Misiri Ahmed Adel Abdelrahman Ibrahim, inongeraho Ishimwe Kevin wakinaga muri Rayon Sports

Editorial 18 Jul 2022
MTN yatangije poromosiyo ’Izihirwe’ mu gushimira abakiliya yizihiza isabukuru y’imyaka 20
IKORANABUHANGA

MTN yatangije poromosiyo ’Izihirwe’ mu gushimira abakiliya yizihiza isabukuru y’imyaka 20

Editorial 19 Sep 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru