Hirya no hino muri Liberia, abashyigikiye George Weah wahoze ari icyamamare mu mupira w’amaguru, batangiye kwishimira ko yatsinze amatora ya Perezida yari ahanganyemo na Joseph Boakai umaze imyaka isaga 12 ari Visi Perezida.
Nubwo Komisiyo y’Amatora ya Liberia itaratangaza ibyavuye mu matora yasubiwemo nyuma y’uko George Weah atsinze icyiciro cya Mbere cy’ayabaye mu Ukwakira ariko ntageze kuri 50% asabwa, ibinyamakuru bitandukanye byatangaje ko ariwe watsinze, bimwe bigendeye ku butumwa nawe yashyize kuri Twitter, ashimira abaturage ko bamutoye.
Weah ufite agahigo ko kuba Umunyafurika wa mbere watwaye umupira wa zahabu (Ballon d’Or), yari yabonye amajwi menshi mu cyiciro cya mbere angana na 39%, mu gihe uwo bari bahanganye Boakai yaje ku mwanya wa kabiri n’amajwi 29%.
George Weah w’imyaka 51, wabiciye bigacika mu makipe akomeye arimo Chelsea, AC Milan, Manchester City n’andi, yanditse kuri Twitter ati “N’ibyishimo bidasanzwe, ndifuza gushimira abaturage ba Liberia bangiriye icyizere bakantora. Biratanga icyizere gikomeye.”
Umwe mu bamushyigikiye yabwiye BBC ko bizeye neza ko umukandida wabo yatsinze.
Ibi bitangajwe mu gihe kandi imwe muri Radiyo zikorera muri Liberia, yatangaje ko Weah ari imbere mu majwi nubwo bitemejwe na Komisiyo y’Amatora.
Uzatsinda amatora azasimbura Ellen Johnson Sirleaf, umugore wa mbere wabaye Perezida w’Igihugu muri Afurika. Boakai akaba yari Visi Perezida wa Liberia kuva mu 2005.
Liberia ni igihugu cyatujwemo abavanywe mu bucakara mu kinyejana cya 19, Sirleaf yayibereye Perezida mu 2006 asimbuye Charles Taylor, wavanywe ku butegetsi mu 2003 n’umutwe w’abarwanyi, byanarangije intambara ya gisivili yari mu gihugu.