Banki Nkuru y’Igihugu, BNR, yagabanyije inyungu amabanki aherwaho inguzanyo ivanwa kuri 6% igezwa kuri 5.5% mu rwego rwo gukomeza korohereza banki uko zabonaga amafaranga.
Muri Kamena iyi nyungu yari yagabanyijwe ivanwa 6.25% ishyirwa kuri 6%; gusa nyuma y’igenzura ry’uko ubukungu buhagaze, BNR yongeye kugabanya iyi nyungu ishyirwa kuri 5.5%.
Ni umwanzuro watangajwe kuri uyu wa Kane, nyuma y’inama yahuzaga Akanama Gashinzwe ubusugire bw’urwego rw’imari (Financial Stability Committee, FSC) n’Akanama gashinzwe politiki y’ifaranga (Monetary Policy Committee, MPC), iba buri gihembwe.
Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, John Rwangombwa, yabwiye itangazamakuru ko kugabanya urwunguko ngenderwaho ruva kuri 6.25% kugeza kuri 6% byagize ingaruka nziza bigendeye ku buryo amabanki aguriza abikorera.
Ati “Byagize ingaruka nziza ku mibare y’ukuntu banki zitanga imyenda ku bikorera kuko mu mezi icyenda ya mbere y’uyu mwaka, inguzanyo zahawe abikorera zazamutseho 14.3% ugereranyije n’uko byari byazamutse 8.8% mu 2016.”
Ibi ni byo Akanama gashinzwe politiki y’ifaranga muri Banki Nkuru y’Igihugu, kahereyeho gafata ‘icyemezo cyo kugabanya urwunguko ngenderwaho rwa BNR ruva kuri 6% kugera kuri 5.5% muri iki gihembwe cya mbere cya 2018 tugiye gutangira’.
Rwangombwa yakomeje avuga ko ari inshuro nke cyane Banki ziguza amafaranga muri Banki Nkuru y’Igihugu ahubwo ko zigurizanya hagati yazo.
Banki y’Igihugu isobanura ko iba yifuza ko kugabanya uru rwunguko byanagira ingaruka ku rwo abakiliya baherwaho amafaranga mu mabanki gusa ngo hari impamvu nyinshi zituma bidahita bihinduka bigendanye n’imiterere y’ubukungu bw’igihugu.
Urwego rw’imari rw’u Rwanda ntirujegajega
BNR isobanura ko urwego rw’imari mu Rwanda ‘rutajegajega’ hashingiwe ku kuba mu mezi icyenda y’umwaka wa 2017, umutungo wa za Banki wazamutseho 17% ugereranyije n’ukwezi kwa cyenda umwaka ushize, aho ubu ubarirwa miliyari 2600 Frw.
Ku bigo by’imari iciriritse, wiyongereye ku kigero cya 9.5% bikaba bigeze kuri miliyari 242.4 Frw. Umutungo w’ibigo by’ubwishingizi nawo wazamutseho 13% ungana na miliyari 386.6 Frw, mu bigo by’ubwiteganyirize uzamukaho 15%, mu mafaranga ukaba ugeze kuri miliyari 690.6 Frw.
Igipimo cy’inguzanyo zitishyurwa neza cyaragabanutse kuko muri banki cyari kuri 8.2% muri Kamena, ariko ubu kigeze kuri 7.7% naho ku bigo by’imari iciriritse kikaba cyarageze kuri 8% kivuye 12.3%.
Ibigo by’imari mu Rwanda ni bimwe mu byihagazeho mu kubona urwunguko kuko inyungu z’amabanki ukuyemo imisoro muri Nzeri yari igeze kuri miliyari 30.6 Frw, mu bigo by’imari iciriritse igeze kuri miliyari 3.1 Frw naho mu by’ubwishingizi ari miliyari 29.4 Frw.
Ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga byazamutseho 53.7% naho ibitumizwa bigabanukaho 1.4% bituma ikinyuranyo cy’ibitumizwa mu mahanga n’ibyoherezwayo kigabanukaho 21.1%.
BNR isobanura ko ibi byagize ingaruka nziza ku ifaranga ry’u Rwanda ku isoko ry’ivunjisha kuko hari icyizere ko uyu mwaka uzarangira ‘ritaye agaciro ho 3.07% ugereranyije n’uko ryari ryataye agaciro 9.7% mu mwaka ushize.’