• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

 
You are at :Home»IMIKINO»De Gaulle ashobora guhagarikwa muri ruhago nyuma yo kwica amategeko nkana akagwatira muri hoteli abo yashakaga ko bamutora

De Gaulle ashobora guhagarikwa muri ruhago nyuma yo kwica amategeko nkana akagwatira muri hoteli abo yashakaga ko bamutora

Ubwanditsi 01 Jan 2018 IMIKINO

 Nzamwita Vincent De Gaulle wiyamarizaga  kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA , akaza gukuramo kandidature ye ku munota wa nyuma , ashobora kumara igihe atagaragara mu mupira w’amaguru mu Rwanda nyuma yo kurarana muri hoteli n’abayobozi barenga 30 mbere y’amatora y’umuyobozi wa Ferwafa yari ateganyijwe kuwa gatandatu.

Amakuru avuga  ko Nzamwita Vincent De Gaulle yari amaze iminsi hari ibyo yumvikanye n’abo  yashakaga  ko bazamutora agira ibyo abemerera kugira ngo na we bazamuhe ijwi mu matora yo kuri uwo wa gatandatu nk’uko yari yabikoze mbere yo gutorerwa uyu mwanya mu myaka ine itambutse.

Komisiyo y'amatora ya Ferwafa ifite akazi gakomeye kuri uyu munsi imbere y'indorerezi za FifaKomisiyo y’amatora ya Ferwafa ifite akazi gakomeye,  imbere y’indorerezi za Fifa

Ruhagoyacu dukesha iyi nkuru  ivuga ko  yari yirinze gutangaza aya makuru  mbere yo kubona gihamya ya nyayo, byaje kwemezwa ku itariki ya 29 Ukuboza 2017, ubwo  uwari umuyobozi wa Ferwafa  yaje  kwiyamamariza kuguma muri uyu mwanya mbere yo  kurarana  n’abayobozi b’amakipe atandukanye muri Hilltop Hotel i Remera, kugira ngo bazamutore.

Nkuko  bivugwa  na bamwe mu baraye muri iyi Hoteli, ku ikubitiro, abayobozi b’amakipe bagera kuri 40 ni bo byari biteganyijwe ko bararanamo n’umukandida wabo, gusa biza kurangira abagera kuri 31 ari bo barayemo aho bishyuriwe ibyumba ku majoro ya tariki ya 29 na 30 Ukuboza.

Ibi Nzamwita Vincent De Gaulle yakoze, bikaba ubusanzwe bihabanya n’ingingo ya 8 n’iya 11 y’amabwiriza agenga amatora ya komite nyobozi ya ya Ferwafa, aho zivuga ko ibikorwa byose bijyanye no kwiyamamaza  byagombaga kurangirana  ni itariki ya 29 Ukuboza saa 00:00 z’ijoro ko ibirenze ibyo bifatwa nko kwica amatora ndetse bikaba byakurizamo umukandida gukurwa ku rutonde.

De Gaulle wiyamamariza kuyobora Ferwafa ashobora guhagarikwa mu mupira w'amaguruDe Gaulle wiyamamariza kuyobora Ferwafa ashobora guhagarikwa mu mupira w’amaguru

Umwe mu bayobozi ba FIFA[ ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi ] yavuze  ko biramutse bikozwe byafatwa nka Ruswa bikaba byatuma umuyobozi wa Ferwafa afatirwa ibihano birimo kumuhagarika imyaka yagera kuri itatu mu mupira w’amaguru.

Yagize ati: “Sinavuga ku bihano mu gihe nta gihamya (yo kurarana muri hoteli) ihari. Gusa mu gihe biramutse bigaragaye ko umukandida wiyamamaza kuyobora urwego rw’umupira w’amaguru yararanye n’abamutora ku munsi w’itora, byarangira afatiwe ibihano birimo no guhagarikwa igihe kiri hagati y’imyaka ibiri n’itanu”.

Liste y’abaraye muri iyi Hoteli  nkuko bigaragara ko ari ho baraye  koko  mbere yo kwerekeza muri Lemigo Hotel mu matora ya Ferwafa.

Abayobozi bararanye na De Gaulle muri Hilltop Hotel n'ibyumba barayemo nyamara bitemewe n'amategeko agenga amatora(RuhagoYacu ikaba inafite ibindi bimenyetso birenze)

Inteko Rusange idasanzwe yo gushaka usimbura Nzamwita Vincent de Gaulle ku buyobozi bwa Ferwafa, yateranye kuwa Gatandatu, muri 52 batora amajwi asabwa kuko umukandida rukumbi Rwemalika Félicité yagize 13, imfabusa ziba 39.

Rwemalika Félicité yari umukandida rukumbi wiyamamariza kuyobora Ferwafa nyuma yaho Nzamwita Vincent de Daulle akuyemo kandidatire ye ku munota wa nyuma.

Kugira ngo umuntu atorerwe kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, nibura umukandida yasabwaga kugira kimwe cya kabiri cy’amajwi. Ibi bisobanuye ko kuko abatora bari 52, byasabaga ko agira 27 ariko Rwemalika yagize 13.

Abatatoye Rwemalika ku mpapuro zabo bandikagaho ngo ‘oya’, ibyo komisiyo ishinzwe amatora yemeje ko ari ‘imfabusa’.

Nyuma y’aho habuze utorerwa kuyobora Ferwafa, Komisiyo ishinzwe amatora yasohotse mu cyumba yaberagamo ijya kwiherera kugira ngo ishake umwanzuro ugomba gukurikiraho.

Komite ishinzwe amatora nyuma yo kwiherera, Perezida wayo Adolphe Kalisa yavuze ko Rwemalika atagize amajwi asabwa kugira ngo abashe gutorwa. Ashingiye ku ngingo ya 28 igenga aya matora, yavuze ko Komite Nyobozi ya Ferwafa igomba gukomeza imirimo yayo kugeza ubwo hazaba indi Nteko Rusange ya Ferwafa ari nayo izatorerwamo Perezida mushya.

Perezida wa Komite Nyobozi ya Ferwafa, Nzamwita Vincent de Gaulle, yahawe ijambo avuga ko abo ayoboye bazahurira hamwe mu minsi mike bakagena itariki nshya izaberaho Inteko Rusange idasanzwe ya Ferwafa ari nayo izatorerwamo ugomba kumusimbura.

Constant Omari Selemani, ni we ndorerezi mu matora ya Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (Ferwafa) wemejwe n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA). Uyu mugabo ni umwe mu bagize akanama ka FIFA akaba Visi Perezida wa CAF na Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (Fecofa).

Rwemarika ni we uri buze guhatana na De Gaulle mu matoraRwemarika 

2018-01-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

FIFA yohereje Constant Omari nk’indorerezi mu matora ya Perezida wa Ferwafa

FIFA yohereje Constant Omari nk’indorerezi mu matora ya Perezida wa Ferwafa

Ubwanditsi 27 Dec 2017
Amakipe 54 yo mu bihugu bitatu niyo azitabira imikino ya Volleyball yo Kwibuka Rutsindura

Amakipe 54 yo mu bihugu bitatu niyo azitabira imikino ya Volleyball yo Kwibuka Rutsindura

Ubwanditsi 29 May 2024
Rayon Sports yakiranywe urugwiro n’abanyarwanda benshi batuye i Maputo-Amafoto

Rayon Sports yakiranywe urugwiro n’abanyarwanda benshi batuye i Maputo-Amafoto

Ubwanditsi 16 Apr 2018
APR Fc yatsinze Amagaju isimbura Rayon Sports ku mwanya wa gatatu

APR Fc yatsinze Amagaju isimbura Rayon Sports ku mwanya wa gatatu

Ubwanditsi 04 Mar 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yasabye abanyendiza kuba maso
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yasabye abanyendiza kuba maso

Ubwanditsi 04 Jul 2018
Umukozi wa MTN Rwanda yitabye Imana avuye mu gitaramo cya Gentil Misigaro
Mu Rwanda

Umukozi wa MTN Rwanda yitabye Imana avuye mu gitaramo cya Gentil Misigaro

Ubwanditsi 11 Mar 2019
Rayon Sports, Kiyovu SC, Musanze FC na Mukura VS niyo makipe azitabira irushanwa ryateguwe na FERWAFA ifatanyije na RSB
Amakuru

Rayon Sports, Kiyovu SC, Musanze FC na Mukura VS niyo makipe azitabira irushanwa ryateguwe na FERWAFA ifatanyije na RSB

Ubwanditsi 27 Sep 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru