Leta y’u Burundi nayo iravugwaho gufatanya n’iya Uganda mu gutera inkunga RNC iyobowe na Kayumba Nyamwasa mu mugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, batoza urubyiruko rwo mu nkambi z’impunzi z’Abanyarwanda ziri muri Uganda na Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.
Hamaze iminsi hatangijwe inkambi nshya ya RNC mu gace ka West Nile muri Uganda, itorezwamo urubyiruko rwakuwe mu nkambi z’impunzi hirya no hino muri Uganda, iyi nkambi ikaba ari iya 2 ku yindi isanzwe mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu gace kitwa Minembwe.
Iyi nkambi ngo yaba iyoborwa n’urwego rushinzwe ubutasi rw’ingabo za Uganda, CMI, ikaba yakira inkunga irimo ibintu by’ibanze nk’ibiribwa, intwaro, imiti ndetse n’amafaranga biturutse mu gihugu cy’u Burundi, bihagarariwe n’umugaba mukuru w’ingabo z’u Burundi, Gen. Prime Niyongabo.
Bamwe mu bari muri iyo nkambi bageze I Burundi aho bahawe ubufasha n’umugaba w’ingabo z’u Burundi General Prime Niyonga, wabaherekeje bakambuka muri Congo I Minembwe ahari inkambi ya RNC.
Leta ya Uganda yo itungwa agatoki mu bikorwa mu nkambi z’impunzi birimo gushakisha imyirondoro y’abakiri bato no kubakangurira kwinjira mu ishyaka RNC riyobowe na Kayumba Nyamwasa.
Uyu mugambi wo gufasha ishyaka RNC umaze iminsi ukorerwa mu nkambi za Nyakivara ndetse na Bweyale Kiryandongo, aho uyobowe na CMI.
Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, mu nkambi y’impunzi z’Abanyarwanda ya Nyakivara hiriwemo abantu bo mu ishyaka rya RNC baherekejwe n’abakozi ba CMI, aho bagendaga bakora ubukangurambaga cyane mu rubyiruko bwo kubinjiza mu ishyaka RNC, bagenda babasaba imyirondoro barangiza bakagenda bagasiga babijeje ko bazagaruka vuba.
Nubwo uru rubyiruko rurimo gukangurirwa gutwarwa muri RNC, hari andi makuru avuga ko bamwe bashobora kuba bicwa mu gihe banze kujya muri iyo myitozo ya RNC.
Murizo nkambi kandi hakunze kugaragaramo Rugema Kayumba, mubyara wa Kayumba Nyamwasa aho aza ayobowe na Brig. Gen. Abel Kandiho ari na we ushyiraho itsinda ry’abakozi ba CMI riba ribaherekeje muri ibyo bikorwa. Bakaba baherutse gukwirakwiza igihuha cy’amakuru ajyanye n’ishimutwa ry’insoresore mu nkambi z’impunzi z’Abanyarwanda muri Uganda, ibi ngo bigakorwa mu izina ry’u Rwanda hagamijwe kuyobya uburari.
Mu mezi ashize, havuzwe kandi indi raporo yagaragaje ko hari abasirikare 2 barimo Maj. Habib Mudathir ndetse na Capt. Sibo Charles batorotse inkambi z’impunzi zigenzurwa na UNHCR mu gace ka Arua, ubu bakaba ari bamwe mu bagenda bakangurira abasore bakiri bato mu nkambi z’impunzi ngo babajyane mu myitozo y’ishyaka RNC ikorerwa muri West Nile muri Uganda, ahagana ku nkengero za Sudani y’Epfo na RDC.