• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uganda : Urukiko rwanze kurekura by’agateganyo ushinjwa gushimuta Lt.Joel Mutabaza

Uganda : Urukiko rwanze kurekura by’agateganyo ushinjwa gushimuta Lt.Joel Mutabaza

Editorial 05 Jan 2018 INKURU NYAMUKURU

Urukiko rw’  Ikirenga muri Uganda rwanze kurekura by’ agateganyo , Joel Aguma wahoze ari mu bayobozi bakuru ba polisi ya Uganda unashinjwa kugira uruhare rukomeye mu gushimuta Lt. Joel Mutabazi  wahoze ari mu basirikare barinda Perezida w’ u Rwanda, Paul Kagame.

Uru rukiko rw’ ikirenga rwanze kwakira iki cyifuzo cya Joel Aguma nyuma yaho abunganizi be mu by’ amategeko  babisabye Urukiko rwa gisirikare rukorera mu gace ka Makindye.

Abunganizi ba Aguma mu by’ amategeko bari basabye Urukiko rw’ Ikirenga ko umukiliya wabo yarekurwa by’ agateganyo ngo kuko ashobora kuboneka igihe cyose bamukeneye ndetse bikaba bitabangamira imikorere n’ iperereza by’ urukiko.

Urukiko rwatangaje ko rwanze kurekura uyu uregwa by’ agateganyo, ngo kuko afite ubushobozi bwo kuyobya iperereza rimaze iminsi rikorwa n’ Urwego rw’ ubutasi rwa gisirikare muri Uganda(CMI).

Si ibyo gusa kuko Urukiko rw’ ikirenga ruvuga ko uyu Aguma abuze  bishobora gutuma  uru rubanza rurushaho gutinda.

Joel Aguma  ufunzwe by’ agateganyo ku cyicaro cya polisi i Makindye, ashinjwa kuba yari azi amakuru ku ishimutwa rya Lt. Mutabazi ryo ku wa 25 Ukwakira 2013. Mu Karere ka Mpigi ku muhanda ujya i  Masaka.

Uyu wahoze ari mu nzego zo hejuru muri polisi ya Uganda afunganywe n’ abandi bantu umunani barimo n’ umunyarwanda, Rutagungira René bose bakaba bakurikiranyweho ibyaha byiganjemo ibyo gushimuta Lt. Joel Mutabazi.

Amayobera kuri uru rubanza rufite inkomoko ku cyiswe ishimutwa rya Lt.Mutabazi:

Ku ruhande rumwe, Leta y’ u Rwanda yagiye isobanura ko Lt. Mutabazi yoherejwe mu Rwanda mu buryo bwemewe n’ amategeko.

Icyo gihe ,Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda yatangaje ko ibihugu byombi bifitanye amasezerano yo guhererekanya imfungwa.

Ku ruhande rwa Uganda, hashize igihe cy’ imyaka irenga 3 nibwo batangiye kuvugwa ko Leta y’ u Rwanda ikoresha abamaneko bayo mu gushimuta abantu bahungiye muri icyo gihugu.

Gusa na none bikomeje kuvugwa ko Brig Gen Abel Kanduho ukuriye iperereza mu Ngabo za Uganda na Tumukunde ari abantu bitambika imikorere ya Guverinoma y’u Rwanda.

Uru rubanza rubaye mu gihe umubano w’u Rwanda na Uganda ukomeje kuzamo agatotsi nyuma yaho iki gihugu cy’igituranyi gishyizwe mu majwi ku gufata Abanyarwanda bakajya gufungwa mu buryo budasobanutse.

Kugeza ubu, hari umubare w’Abanyarwanda bafungiye muri gereza zitandukanye zo muri Uganda aho abenshi ari abari basanzwe bakora ibikorwa by’ubucuruzi byambukiranya imipaka umunsi ku wundi.

2018-01-05
Editorial

IZINDI NKURU

Ifungwa ridakurikije amategeko rikomeje kuri René Rutagungira muri Uganda

Ifungwa ridakurikije amategeko rikomeje kuri René Rutagungira muri Uganda

Editorial 29 Jul 2019
Mu rwego rwo gukomeza gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibigarasha n’interahamwe barategura guha “icyubahiro” abicanyi baguye mu ntambara yo guhagarika iyo Jenoside

Mu rwego rwo gukomeza gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibigarasha n’interahamwe barategura guha “icyubahiro” abicanyi baguye mu ntambara yo guhagarika iyo Jenoside

Editorial 28 Mar 2022
Jenerali Cirimwami wiyise ‘intare’, ku nshuro ya mbere yabonye mu maso h’Intare za Sarambwe yahise asezera ku birayi

Jenerali Cirimwami wiyise ‘intare’, ku nshuro ya mbere yabonye mu maso h’Intare za Sarambwe yahise asezera ku birayi

Editorial 24 Jan 2025
Sankara Arahigwa Bukware Na RNC ya Kayumba : impamvu  ngo ni uko yagurishije Stratégie Za RNC Mu Burundi [ Ibihumbi 20 USD ]

Sankara Arahigwa Bukware Na RNC ya Kayumba : impamvu ngo ni uko yagurishije Stratégie Za RNC Mu Burundi [ Ibihumbi 20 USD ]

Editorial 30 Aug 2018

Igitekerezo kimwe

  1. nkotanyi
    January 30, 20196:44 am -

    hahahahaahah Uganda museveni ni nkawamuturanyi mubi uhora akurogera abana namatungo atakwifuriza ikiza nakimwe ariko umuturanyi nkuwo Imana iramuhana icyo yiburiza umuturanyi nawe azakibona kandi bidatinze azabona ingaruka zabyo

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abandi basirikare 140 ba RDF boherejwe mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique
Mu Rwanda

Abandi basirikare 140 ba RDF boherejwe mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique

Editorial 26 Sep 2017
Uganda: Dr Sam Ruvuma yatawe muri yombi akekwaho uruhare mu gucyura ku ngufu  impunzi z’Abanyarwanda
ITOHOZA

Uganda: Dr Sam Ruvuma yatawe muri yombi akekwaho uruhare mu gucyura ku ngufu impunzi z’Abanyarwanda

Editorial 19 Dec 2017
Kizito Mihigo yitabye Imana yiyahuye
INKURU NYAMUKURU

Kizito Mihigo yitabye Imana yiyahuye

Editorial 17 Feb 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru