Urukiko rw’ Ikirenga muri Uganda rwanze kurekura by’ agateganyo , Joel Aguma wahoze ari mu bayobozi bakuru ba polisi ya Uganda unashinjwa kugira uruhare rukomeye mu gushimuta Lt. Joel Mutabazi wahoze ari mu basirikare barinda Perezida w’ u Rwanda, Paul Kagame.
Uru rukiko rw’ ikirenga rwanze kwakira iki cyifuzo cya Joel Aguma nyuma yaho abunganizi be mu by’ amategeko babisabye Urukiko rwa gisirikare rukorera mu gace ka Makindye.
Abunganizi ba Aguma mu by’ amategeko bari basabye Urukiko rw’ Ikirenga ko umukiliya wabo yarekurwa by’ agateganyo ngo kuko ashobora kuboneka igihe cyose bamukeneye ndetse bikaba bitabangamira imikorere n’ iperereza by’ urukiko.
Urukiko rwatangaje ko rwanze kurekura uyu uregwa by’ agateganyo, ngo kuko afite ubushobozi bwo kuyobya iperereza rimaze iminsi rikorwa n’ Urwego rw’ ubutasi rwa gisirikare muri Uganda(CMI).
Si ibyo gusa kuko Urukiko rw’ ikirenga ruvuga ko uyu Aguma abuze bishobora gutuma uru rubanza rurushaho gutinda.
Joel Aguma ufunzwe by’ agateganyo ku cyicaro cya polisi i Makindye, ashinjwa kuba yari azi amakuru ku ishimutwa rya Lt. Mutabazi ryo ku wa 25 Ukwakira 2013. Mu Karere ka Mpigi ku muhanda ujya i Masaka.
Uyu wahoze ari mu nzego zo hejuru muri polisi ya Uganda afunganywe n’ abandi bantu umunani barimo n’ umunyarwanda, Rutagungira René bose bakaba bakurikiranyweho ibyaha byiganjemo ibyo gushimuta Lt. Joel Mutabazi.
Amayobera kuri uru rubanza rufite inkomoko ku cyiswe ishimutwa rya Lt.Mutabazi:
Ku ruhande rumwe, Leta y’ u Rwanda yagiye isobanura ko Lt. Mutabazi yoherejwe mu Rwanda mu buryo bwemewe n’ amategeko.
Icyo gihe ,Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda yatangaje ko ibihugu byombi bifitanye amasezerano yo guhererekanya imfungwa.
Ku ruhande rwa Uganda, hashize igihe cy’ imyaka irenga 3 nibwo batangiye kuvugwa ko Leta y’ u Rwanda ikoresha abamaneko bayo mu gushimuta abantu bahungiye muri icyo gihugu.
Gusa na none bikomeje kuvugwa ko Brig Gen Abel Kanduho ukuriye iperereza mu Ngabo za Uganda na Tumukunde ari abantu bitambika imikorere ya Guverinoma y’u Rwanda.
Uru rubanza rubaye mu gihe umubano w’u Rwanda na Uganda ukomeje kuzamo agatotsi nyuma yaho iki gihugu cy’igituranyi gishyizwe mu majwi ku gufata Abanyarwanda bakajya gufungwa mu buryo budasobanutse.
Kugeza ubu, hari umubare w’Abanyarwanda bafungiye muri gereza zitandukanye zo muri Uganda aho abenshi ari abari basanzwe bakora ibikorwa by’ubucuruzi byambukiranya imipaka umunsi ku wundi.
nkotanyi
hahahahaahah Uganda museveni ni nkawamuturanyi mubi uhora akurogera abana namatungo atakwifuriza ikiza nakimwe ariko umuturanyi nkuwo Imana iramuhana icyo yiburiza umuturanyi nawe azakibona kandi bidatinze azabona ingaruka zabyo