• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Perezida Kagame yakurikiye umukino u Rwanda twatsinzemo Grenada 4-0 rugera ku mukino wa nyuma wa FIFA SERIES   |   28 Mar 2026

  • Ndayishimiye yazanye imikorere mibi mu Muryango w’Ubumwe bw’Afurika   |   28 Mar 2026

  • Ingabire Victoire Umuhoza Yongeye Gukubitirwa Ahareba Inzega   |   27 Mar 2026

  • Amateka Mwasangiye n’abandi kugirango ahinduke abanyarwanda bose bagomba kubigiramo Uruhare   |   25 Mar 2026

  • Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico   |   24 Mar 2026

  • Perezida Kagame yavuze ko kwibagirwa ibifitiye inyungu abaturage ari icyaha   |   23 Mar 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uganda : Urukiko rwanze kurekura by’agateganyo ushinjwa gushimuta Lt.Joel Mutabaza

Uganda : Urukiko rwanze kurekura by’agateganyo ushinjwa gushimuta Lt.Joel Mutabaza

Ubwanditsi 05 Jan 2018 INKURU NYAMUKURU

Urukiko rw’  Ikirenga muri Uganda rwanze kurekura by’ agateganyo , Joel Aguma wahoze ari mu bayobozi bakuru ba polisi ya Uganda unashinjwa kugira uruhare rukomeye mu gushimuta Lt. Joel Mutabazi  wahoze ari mu basirikare barinda Perezida w’ u Rwanda, Paul Kagame.

Uru rukiko rw’ ikirenga rwanze kwakira iki cyifuzo cya Joel Aguma nyuma yaho abunganizi be mu by’ amategeko  babisabye Urukiko rwa gisirikare rukorera mu gace ka Makindye.

Abunganizi ba Aguma mu by’ amategeko bari basabye Urukiko rw’ Ikirenga ko umukiliya wabo yarekurwa by’ agateganyo ngo kuko ashobora kuboneka igihe cyose bamukeneye ndetse bikaba bitabangamira imikorere n’ iperereza by’ urukiko.

Urukiko rwatangaje ko rwanze kurekura uyu uregwa by’ agateganyo, ngo kuko afite ubushobozi bwo kuyobya iperereza rimaze iminsi rikorwa n’ Urwego rw’ ubutasi rwa gisirikare muri Uganda(CMI).

Si ibyo gusa kuko Urukiko rw’ ikirenga ruvuga ko uyu Aguma abuze  bishobora gutuma  uru rubanza rurushaho gutinda.

Joel Aguma  ufunzwe by’ agateganyo ku cyicaro cya polisi i Makindye, ashinjwa kuba yari azi amakuru ku ishimutwa rya Lt. Mutabazi ryo ku wa 25 Ukwakira 2013. Mu Karere ka Mpigi ku muhanda ujya i  Masaka.

Uyu wahoze ari mu nzego zo hejuru muri polisi ya Uganda afunganywe n’ abandi bantu umunani barimo n’ umunyarwanda, Rutagungira René bose bakaba bakurikiranyweho ibyaha byiganjemo ibyo gushimuta Lt. Joel Mutabazi.

Amayobera kuri uru rubanza rufite inkomoko ku cyiswe ishimutwa rya Lt.Mutabazi:

Ku ruhande rumwe, Leta y’ u Rwanda yagiye isobanura ko Lt. Mutabazi yoherejwe mu Rwanda mu buryo bwemewe n’ amategeko.

Icyo gihe ,Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda yatangaje ko ibihugu byombi bifitanye amasezerano yo guhererekanya imfungwa.

Ku ruhande rwa Uganda, hashize igihe cy’ imyaka irenga 3 nibwo batangiye kuvugwa ko Leta y’ u Rwanda ikoresha abamaneko bayo mu gushimuta abantu bahungiye muri icyo gihugu.

Gusa na none bikomeje kuvugwa ko Brig Gen Abel Kanduho ukuriye iperereza mu Ngabo za Uganda na Tumukunde ari abantu bitambika imikorere ya Guverinoma y’u Rwanda.

Uru rubanza rubaye mu gihe umubano w’u Rwanda na Uganda ukomeje kuzamo agatotsi nyuma yaho iki gihugu cy’igituranyi gishyizwe mu majwi ku gufata Abanyarwanda bakajya gufungwa mu buryo budasobanutse.

Kugeza ubu, hari umubare w’Abanyarwanda bafungiye muri gereza zitandukanye zo muri Uganda aho abenshi ari abari basanzwe bakora ibikorwa by’ubucuruzi byambukiranya imipaka umunsi ku wundi.

2018-01-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umubano hagati ya Kampala na Kigali ururushaho kujya I rudubi- Andre Mwenda

Umubano hagati ya Kampala na Kigali ururushaho kujya I rudubi- Andre Mwenda

Ubwanditsi 05 Sep 2018
RDC: Abantu umunani bishwe n’inyeshyamba zikomoka muri Uganda

RDC: Abantu umunani bishwe n’inyeshyamba zikomoka muri Uganda

Ubwanditsi 28 Nov 2018
Perezida Kagame azafungura ku mugaragaro Stade Amahoro hakimwa umukino uzahuza APR na Police

Perezida Kagame azafungura ku mugaragaro Stade Amahoro hakimwa umukino uzahuza APR na Police

Ubwanditsi 30 Jun 2024
Ikibazo cy’iterabwoba Perezida Kagame akibona nk’icyakemuka ngo n’ubwo gikomeye

Ikibazo cy’iterabwoba Perezida Kagame akibona nk’icyakemuka ngo n’ubwo gikomeye

Ubwanditsi 28 Jan 2018

Igitekerezo kimwe

  1. nkotanyi
    January 30, 20196:44 am -

    hahahahaahah Uganda museveni ni nkawamuturanyi mubi uhora akurogera abana namatungo atakwifuriza ikiza nakimwe ariko umuturanyi nkuwo Imana iramuhana icyo yiburiza umuturanyi nawe azakibona kandi bidatinze azabona ingaruka zabyo

    Subiza

Leave a Reply to nkotanyi Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ikinyoma cya Major Michel Mupende na Uganda ku urupfu rwa Gen.F. Rwigyema, Major Peter Bayingana na C.Bunyenyezi
INKURU NYAMUKURU

Ikinyoma cya Major Michel Mupende na Uganda ku urupfu rwa Gen.F. Rwigyema, Major Peter Bayingana na C.Bunyenyezi

Ubwanditsi 03 Oct 2019
Abagore n’abakobwa bari Bafungiwe icyaha cyo gukuramo inda Perezida Kagame yabahaye Imbabazi
Mu Mahanga

Abagore n’abakobwa bari Bafungiwe icyaha cyo gukuramo inda Perezida Kagame yabahaye Imbabazi

Ubwanditsi 10 Dec 2016
Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru  Perezida Kagame   agenda ku igare i Rubavu
Mu Rwanda

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku igare i Rubavu

Ubwanditsi 12 Sep 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru