Abarundi bahungiye mu mujyi wa Portland, ho muri Leta ya Maine muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bamaganye uruzinduko rw’Umujyanama muri perezidansi y’u Burundi, Willy Nyamitwe, muri uyu mujyi bivugwa ko wanahungiyemo umuryango we.
Umwe mu barundi bateguye imyigaragambyo yo kwamagana uru rugendo, Philemon Dushimire, avuga ko Abarundi bose bari muri uyu mujyi bahunze ubutegetsi Willy Nyamitwe ahagarariye ku rwego rwo hejuru, akavuga ko bashakaga kwereka ababahaye ubuhungiro impungenge bafite ku makuru bumva hirya no hino avuga ko Willy Nyimitwe ashobora kuba yari agiye gusura umuryango we uba muri Portland.
Aba barundi rero ngo bakaba barashakaga kwerekana kwivuguruza kumvikana mu mvugo z’abayobozi b’u Burundi, aho kuba umuyobozi wo ku rwego nk’uru umuryango we warahunze ari ikimenyetso cy’uko ibyo bahunze ari ukuri mu Burundi nta mutekano uhari.
Abajijwe niba bizeye ko ubutumwa bashakaga gutanga bwageze ku bo bashakaga kubugezaho, uyu Murundi yasubije ko hari abanyamakuru kubw’ibyo ibyo babonye babitangaje abashinzwe guta ubuhungiro muri Amerika bakaba barabonye ko abahunze bari bafite impamvu.
Mu kiganiro yahaye Ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru, umujyanama mukuru muri perezidansi y’u Burundi, Willy Nyamitwe, yasubije ko abitabiriye iyi myigaragambyo bari bakeya kandi banze gufotorwa, akemeza ko aba icyo baharanira nabo batakemera.
Umwe mu bari bateguye iyi myigaragambyo yabaye kuwa 06 Mutarama 2018, we avuga ko kuba hari abanze gufotorwa ari ikindi kimenyetso cy’uko batinya umutekano w’imiryango yabo iri mu Burundi.
Naho ku ruhande rwe, Willy Nyamitwe avuga ko iyi atayifata nk’imyigaragambyo. Ati: Urebye uko bari bagerageje gutumira abantu, biragaragara ko atari ibintu Abarundi bari bifuje gukora,kuko iyo banze kubyitaba, n’uko biba bitari ku mutima.”
Yongeyeho ko abateguye iyi myigaragambyo ari agatsiko bazi k’abantu bagiye babeshya babeshyera igihugu bavuga ko hari jenoside, ahubwo bikaba byarafashije ko ukuri kwahise kujya ahagaragara kuko byabaye ngombwa ko basobanurira abanyamakuru ko abo bantu ari abirirwa babeshya ko mu Burundi hari kuba jenoside. Ati: “Mu gihe mu Burundi tuzi ko Abarundi bishyira bakizana, hari amahoro nta jenoside ihari.”
Yabajijwe icyo avuga ku kuba umugore we n’abana nabo bari mu buhungiro mu gihe avuga ko mu Burundi hari amahoro, asubiza ko ari byo ariko avuga n’impamvu yabyo.
Yagize ati: “Murabizi neza ko habayeho gushaka kunyica, icyo gihe umugore rero n’abana bari mu rugo bagize ubwoba babonye ko hari abarimo kubakurikirana…ibyo rero nibyo byatumye umugore ahita agira ubwoba amera nk’uwegeyeyo gatoya, aba rero muri uyu mujyi.”
Umunyamakuru yamubajije uko ahuza uku kwegerayo k’umuryango we no kuvuga ko Abarundi bari muri Maine babeshya mu Burundi hari umutekano, abazwa nib anta kwivuguruza kurimo, asubiza ko abo Barundi yavuze atari bose ahubwo hari agatsiko gafite aho gahuriye n’abashatse guhirika ubutegetsi karimo kuvugira Abarundi bose.
Ikinyamakuru pressherald cyatangaje ko Willy Nyamitwe yari yagiye gusaba umuryango we gutaha ariko umugore agakomeza gutsimbarara avuga ko yumva yaba adatekanye, we avuga ko ari ibisanzwe, kuko yabonye umugabo we agiye kwicwa agakizwa n’Imana ndetse akabona abantu bagenda bicwa hirya no hino baterwa amagrenade cyangwa hari abagerageza kwihorera, bikaba byatuma yumva mu mutima we adatekanye kandi ngo ibi byaba ku Murundi wese n’ibisanzwe.