Muri Gicurasi 2017 Akarere ka Rubavu kashyizeho abantu bagenzura aboga mu Kiyaga cya Kivu hagaragazwa naho batagomba kurenga mu kwirinda ipfu z’abakigwamo.
Ni umwanzuro wafashwe nyuma y’uko abantu batatu baguye mu kiyaga cya Kivu bikurikiranyije. Ibyo byajyanye no gutanga imyenda yabugenewe mu koga birinda ko barohama.
Muri 20162 habaruwe abantu 15 bapfuye bazize kurohama bitewe no kutagira abantu bafasha abantu boga mu Kivu no kutagira ahantu ntarengwa. Ariko muri 2017 habaruwe batatu nabo barohamaga abashinzwe gucunga inkengero z’Ikivu bataraza.
Maj Dr Kanyankore William ukuriye ibitaro bya Gisenyi avuga ko abantu bagwaga mu Kivu ari abatavuga Gisenyi kandi batazi koga.
Agira ati “Abantu benshi ikivu kica ni abatavuka hano, batazi uko Ikivu giteye ndetse bashaka koga ahantu harehare. Abandi baribira bagakubita imitwe ku mabuye ariko ubu ahateganyijwe hakuyeho izo mbogamizi.”
Iyamuremye elyse, ukorera ku kiyaga cya Kivu atwara abantu mu bwato, avuga ko ibimenyetso byashyizwe mu kivu bifasha abantu kwirinda kugwa mu kivu.
Ati “Buri wese ugeze ku Kivu iyo abonye ibitambaro by’icyatsi n’umutuku bitera amatsiko bakabaza, baramusobanurira bigatuma birinda. Urebye kandi ahateganyijwe koga ntabwo amazi arengera umuntu.”