Polisi yo muri Afurika y’ Epfo mu Mujyi wa Cape Town yemeza ko umwe mu bakekwaho kwica umunyarwanda, Dr Dusabe Raymond amaze gutabwa muri yombi mu gihe abandi bafatanyije bimutse ahantu bari basanzwe batuye.
Amakuru avuga ko Dr Dusabe Raymond w’ imyaka 42 y’ amavuko yari yaragiye i Cape Town muri Afurika y’ Epfo mu kiruhuko, yasanzwe yapfiriye mu cyumba yatewe ibyuma.
Mu rwego rw’ iperereza ku rupfu rwa Dr. Dusabe , polisi ivuga kandi ko ikomeje iperereza ari nako ita muri yombi abakekwaho kugira uruhare kuri iki cyaha.
Kugeza magingo aya, bimaze kwemezwa ko uyu muntu wa mbere ukekwaho kuba mu bacuze umugambi wo kumwica ashobora gushyikirizwa inkiko kuwa 11 Mutarama 2018, nk’ uko byatangajwe na The Newtimes.
Umuryango wa Dr Dusabe utangaza ko hashize iminsi myinshi umuvandimwe wabo yishwe ariko ukaba witeguye kujya muri Afurika y’ Epfo kuzana umurambo we.
Umwe mu bavandimwe ba Dr. Raymond Dusabe , Fernand Murenzi yagize ati « Twamaze kumenya ko umuvandimwe wacu yishwe hagati y’ amatariki 29 na 30 Ukuboza 2017, gusa ntacyo dushobora kuvuga tutareba umubiri we ».
Yari amenyerewe nk’ umuganga w’ umuhanga mu kubyaza no gufasha abagore bafite ibibazo bya kanseri y’ inkondo w’ umura mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal i Kigali.
Dr. Raymond wari ukiri ingaragu yavutse tariki 8 z’ukwezi kwa 7 mu mwaka wa 1976, mu kwezi kwa Mata 2017 nibwo Dr Dusabe wari urangije kwiga amasomo ajyanye no kuvura kanseri zifata imyanya y’ibanga y’abagore muri Stellenbosch University muri Afurika y’Epfo, yatangiye kuvura mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal.
Nkuko byemezwa na Dr. Emmanuel Nkusi ushinzwe abaganga muri ibyo bitaro, Dr. Dusabe yahawe uruhushya rw’ikiruhuko gisanzwe tariki 22 Ukuboza 2017 agomba kugaruka ku kazi tariki 08 Mutarama 2018 .