• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Afurika y’Epfo : Umwe mu bakekwaho kwica Dr. Dusabe Raymond yatawe muri yombi

Afurika y’Epfo : Umwe mu bakekwaho kwica Dr. Dusabe Raymond yatawe muri yombi

Editorial 10 Jan 2018 INKURU NYAMUKURU

Polisi yo muri Afurika y’ Epfo mu Mujyi wa Cape Town yemeza ko umwe mu bakekwaho kwica umunyarwanda, Dr Dusabe Raymond  amaze gutabwa muri yombi mu gihe  abandi bafatanyije  bimutse ahantu bari basanzwe batuye.

Amakuru avuga ko Dr  Dusabe Raymond w’ imyaka 42 y’ amavuko yari yaragiye i Cape Town muri Afurika y’ Epfo mu kiruhuko,  yasanzwe yapfiriye mu cyumba yatewe ibyuma.

Mu rwego rw’ iperereza ku rupfu rwa Dr. Dusabe , polisi ivuga kandi ko  ikomeje iperereza ari nako ita muri yombi abakekwaho kugira uruhare kuri iki cyaha.

Kugeza magingo aya, bimaze kwemezwa ko uyu muntu wa mbere ukekwaho kuba mu bacuze umugambi wo kumwica ashobora gushyikirizwa inkiko kuwa 11 Mutarama 2018, nk’ uko byatangajwe na The Newtimes.

Umuryango wa Dr Dusabe utangaza ko hashize iminsi myinshi umuvandimwe wabo yishwe ariko ukaba witeguye kujya muri Afurika y’ Epfo kuzana umurambo we.

Umwe mu bavandimwe ba Dr. Raymond Dusabe , Fernand Murenzi yagize ati «  Twamaze kumenya ko umuvandimwe wacu yishwe hagati y’ amatariki 29 na 30 Ukuboza 2017, gusa ntacyo dushobora kuvuga tutareba umubiri we ».

Yari amenyerewe nk’ umuganga w’ umuhanga mu kubyaza  no gufasha abagore bafite ibibazo bya kanseri  y’ inkondo w’ umura mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal i Kigali.

Dr. Raymond wari ukiri ingaragu yavutse tariki 8 z’ukwezi kwa 7 mu mwaka wa  1976, mu kwezi kwa Mata 2017 nibwo Dr Dusabe wari urangije kwiga amasomo ajyanye no kuvura kanseri zifata imyanya y’ibanga y’abagore muri Stellenbosch University muri Afurika y’Epfo, yatangiye kuvura mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal.

Nkuko byemezwa na Dr. Emmanuel Nkusi ushinzwe abaganga muri ibyo bitaro, Dr. Dusabe yahawe uruhushya rw’ikiruhuko gisanzwe tariki 22 Ukuboza 2017 agomba kugaruka ku kazi tariki 08 Mutarama 2018 .

2018-01-10
Editorial

IZINDI NKURU

Ubuhamya bwa Harerimana waje kwisanga mu ngabo za Kayumba Nyamwasa

Ubuhamya bwa Harerimana waje kwisanga mu ngabo za Kayumba Nyamwasa

Editorial 13 Sep 2019
Ubuhamya bw’abana Rusesabagina yashoye mu ntambara, n’akaga bahuriye nako mu mashyamba ya Kongo, ni ikindi kimenyetso cy’umunyamaswa bw’abiyita ko barwanya u Rwanda.

Ubuhamya bw’abana Rusesabagina yashoye mu ntambara, n’akaga bahuriye nako mu mashyamba ya Kongo, ni ikindi kimenyetso cy’umunyamaswa bw’abiyita ko barwanya u Rwanda.

Editorial 05 Nov 2020
Mozambique: Ubugizi bwa nabi ku banyarwanda bukomeje gufata indi ntera;  Hitimana Vital yarasiwe mu modoka ye

Mozambique: Ubugizi bwa nabi ku banyarwanda bukomeje gufata indi ntera; Hitimana Vital yarasiwe mu modoka ye

Editorial 17 Mar 2018
Umunyamakuru Mugabe Robert yagejejwe imbere y’urukiko

Umunyamakuru Mugabe Robert yagejejwe imbere y’urukiko

Editorial 27 Sep 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mbarara: Inzego z’Ubutasi  zambitse ubusa Abanyarwandakazi ngo zireba uko bateye
ITOHOZA

Mbarara: Inzego z’Ubutasi zambitse ubusa Abanyarwandakazi ngo zireba uko bateye

Editorial 12 Oct 2018
Padiri  Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo
ITOHOZA

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

Editorial 20 Mar 2017
Umuhanzi Meddy agiye guhuza  ba Rwiyemezamirimo badafite ubushobozi  hamwe n’Abashoramari.
Mu Rwanda

Umuhanzi Meddy agiye guhuza ba Rwiyemezamirimo badafite ubushobozi hamwe n’Abashoramari.

Editorial 22 Sep 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru