Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Antoine Hey mu mukino wa gicuti Amavubi ahuramo na Algeria, yakozemo impinduka ebyiri mu ikipe isanzwe ifatwa nk’iya mbere, byari biteganijwe ko guhera Saa Cyenda n’igice ikipe y’igihugu Amavubi iraza gukina umukino wa nyuma wa gicuti wo gutegura CHAN, aho iza kuba ihura na Les Fennecs ya Algeria, ari nawo mukino wa nyuma mbere y’uko berekeza muri CHAN.
Mu ikipe isanzwe imenyerewe nk’ikipe ya mbere, umutoza Antoine Hey yahinduyemo abakinnyi babiri, aho yashyizemo Nshimiyimana Amran mu mwanya wa Mansihimwe Djabel, na Rugwiro Herve mu mwanya wa wa Usengimana Faustin.
Abakinnyi baza kubanzamo
Eric Ndayishimiye, Iradukunda Eric, Rutanga Eric, Kayumba Soter, Manzi Thierry, Rugwiro Herve, Mukunzi Yannick, Bizimana Djihad, Nshmiyimana Amran, Mico Justin na Biramahire Abeddy
Amavubi azakina umukino wa mbere muri CHAN na Nigeria ku wa mbere tariki 15/01/2018 (20h30), bazakina uwa kabiri tariki 19/01/2018 na Guinea Equatorial (20h30), uwa nyuma mu matsinda bakazakina na Libya tariki 23/01/2018 (20h00) . Ntituramenya uko uyu mukino wa gicuti wagenze.