Gen. Léon Kasonga, umuvugizi w’igisirikare cya Congo (FARDC) aremeza ko ibikorwa byatangijwe n’igisirikare cya leta bigamije guhiga abarwanyi ba ADF n’indi mitwe yitwaje ibirwanisho muri Beni na Lubero bari kubikora bonyine nta bufasha bw’igisirikare cya Uganda.
“Ndabamenyesha ko dukora ibikorwa mu buryo bwubahiriza ubusugire bw’igihugu, iwacu muri Congo, twenyine nka FARDC kubera ko ari zonshingano zacu.”, ibi akaba ari ibyatangajwe na Gen. Kasonga.
Ku rugamba nk’uko umunyamakuru wa Radio Okapi dukesha iyi nkuru yabibonye, ngo hari abasirikare bafite ibikoresho bihagije kandi bageze vuba muri Beni boherejwe kurandura burundu umutwe wa ADF.
Ku ruhande rwe, Gen. Marcel Mbangu, uyoboye ibi bikorwa bya gisirikare, yatangije kubara basubira inyuma (Compte à rebours).
Uyu muyobozi w’ingabo yavuze ko atanze iminsi, ibyumweru cyangwa amezi hagatangira kubarurwa ibyagezweho mu bikorwa bya gisirikare biherutse gutangizwa .
Kuri ubu bikaba bivugwa ko izi ngabo za Congo zikomeje ibitero byazo ku barwanyi ba ADF.
Mu mpera z’umwaka ushize nibwo igisirikare cya Uganda n’icya Congo byari byemeranyije gufatanya mu kurwanya no kurandura burundu inyeshyamba za ADF mu burasirazuba bwa Congo.
Ni nyuma y’igitero izi nyeshyamba bivugwa ko zirwanya ubutegetsi bwa Uganda zari zagabye ku ngabo za Monusco zigahitana abasirkare ba Tanzania basaga 10, ariko Uganda ikavuga ko yari ifite amakuru ko iki gitero cyari ukujijisha izi nyeshyamba zishaka kugaba ibitero ku butaka bwa Uganda.
Nyuma y’iminsi ikeya igisirikare cya Uganda gitangije ibitero by’indege ku nkambi za ADF, Umuryango w’Abibumbye wahise witambika iki gikorwa usaba Uganda gusubira inyuma kubera ko wari ufite impungenge z’uko abaturage baturiye izi nkambi za ADF bashoboraga kubigenderamo.