• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»FARDC iratangaza ko ari yonyine mu rugamba rugamije kurandura burundu ADF

FARDC iratangaza ko ari yonyine mu rugamba rugamije kurandura burundu ADF

Editorial 14 Jan 2018 HIRYA NO HINO

Gen. Léon Kasonga,  umuvugizi w’igisirikare cya Congo (FARDC) aremeza ko ibikorwa byatangijwe n’igisirikare cya leta bigamije guhiga abarwanyi ba ADF n’indi mitwe yitwaje ibirwanisho muri Beni na Lubero bari kubikora bonyine nta bufasha bw’igisirikare cya Uganda.

“Ndabamenyesha ko dukora ibikorwa mu buryo bwubahiriza ubusugire bw’igihugu, iwacu muri Congo, twenyine nka FARDC kubera ko ari zonshingano zacu.”, ibi akaba ari ibyatangajwe na Gen. Kasonga.

Gen. Leon Kasonga, Umuvugizi wa FARDC

Ku rugamba nk’uko umunyamakuru wa Radio Okapi dukesha iyi nkuru yabibonye, ngo hari abasirikare bafite ibikoresho bihagije kandi bageze vuba muri Beni boherejwe kurandura burundu umutwe wa ADF.

Ku ruhande rwe, Gen. Marcel Mbangu, uyoboye ibi bikorwa bya gisirikare, yatangije kubara basubira inyuma (Compte à rebours).

Uyu muyobozi w’ingabo yavuze ko atanze iminsi, ibyumweru cyangwa amezi hagatangira kubarurwa ibyagezweho mu bikorwa bya gisirikare biherutse gutangizwa .

Kuri ubu bikaba bivugwa ko izi ngabo za Congo zikomeje ibitero byazo ku barwanyi ba ADF.

Mu mpera z’umwaka ushize nibwo igisirikare cya Uganda n’icya Congo byari byemeranyije gufatanya mu kurwanya no kurandura burundu inyeshyamba za ADF mu burasirazuba bwa Congo.

Ni nyuma y’igitero izi nyeshyamba bivugwa ko zirwanya ubutegetsi bwa Uganda zari zagabye ku ngabo za Monusco zigahitana abasirkare ba Tanzania basaga 10, ariko Uganda ikavuga ko yari ifite amakuru ko iki gitero cyari ukujijisha izi nyeshyamba zishaka kugaba ibitero ku butaka bwa Uganda.

Nyuma y’iminsi ikeya igisirikare cya Uganda gitangije ibitero by’indege ku nkambi za ADF, Umuryango w’Abibumbye wahise witambika iki gikorwa usaba Uganda gusubira inyuma kubera ko wari ufite impungenge z’uko abaturage baturiye izi nkambi za ADF bashoboraga kubigenderamo.

 

2018-01-14
Editorial

IZINDI NKURU

Malawi: Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bw’Umunyarwanda Vincent Murekezi

Malawi: Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bw’Umunyarwanda Vincent Murekezi

Editorial 05 Mar 2018
FDLR yiyemereye ku mugaragaro ko yapfushije  Petero Nkurunziza nk’ umuterankunga wayo ukomeye

FDLR yiyemereye ku mugaragaro ko yapfushije  Petero Nkurunziza nk’ umuterankunga wayo ukomeye

Editorial 11 Jun 2020
Indwara y’uburenge yongeye kugaragara mu Ntara y’Uburasirazuba

Indwara y’uburenge yongeye kugaragara mu Ntara y’Uburasirazuba

Editorial 02 Jul 2020
Uganda: Uwari waketsweho Ebola yapfuye

Uganda: Uwari waketsweho Ebola yapfuye

Editorial 18 Jul 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kukwikoreza umutwaro wa Congo ni nko kukwikoreza umurambo w’impyisi
Amakuru

Kukwikoreza umutwaro wa Congo ni nko kukwikoreza umurambo w’impyisi

Editorial 02 Apr 2024
Ubwiru muri Sena y’u Bufaransa mu kiganiro cy’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi
INKURU NYAMUKURU

Ubwiru muri Sena y’u Bufaransa mu kiganiro cy’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Editorial 10 Mar 2020
Amavubi yahagurukanye abakinnyi 18 yerekeje muri Madagascar  gukina imikino ibiri ya gicuti
Amakuru

Amavubi yahagurukanye abakinnyi 18 yerekeje muri Madagascar gukina imikino ibiri ya gicuti

Editorial 18 Mar 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru