Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump aravugwaho kuba yarifashishije umunyamategeko we akishyura amafaranga umugore ukina filime z’urukozasoni ngo atazavuga ko baryamanye.
Ikinyamakuru Wall Street Journal cyasohoye amakuru avuga ko mu mwaka wa 2016 yaryamanye na Stephanie Clifford uzwi nka Stormy Daniels muri filime z’ubusambanyi. Ubwo Trump yari amerewe nabi n’abagore bamushinjaga kubasambanya, Daniels na we ngo yashatse kubivuga ariko Trump abifashijwemo n’umunyamategeko we Michael Cohen bamwishyura amadolari ibihumbi 130 ngo atabivuga.
Umunyamategeko Cohen yahakanye ayo makuru, avuga ko umukiliya we atigeze aryamana na Daniels, icyakora ntiyakomoza ku mafaranga bivugwa ko yishyuwe uyu mugore mu mpera za 2016.
Iki kinyamakuru kivuga ko cyashingiye ku makuru cyahawe na bamwe mu bazi neza iby’umubano wa Trump na Daniels.
Cohen yerekanye na email yemejwe na Daniels ivuga ko amakuru yo kuryamana kwe na Trump ari ibihuha bidafite ishingiro.
Umwe mu bayobozi muri Perezidansi ya Amerika na we yavuze ko ayo makuru ari ibihuha bimaze igihe, byakwirakwijwe kuva Trump yatangira kwiyamamaza.
Bivugwa ko Daniels mu mpera za 2016 yashatse kujya mu kiganiro Good Morning America gitambuka kuri ABC News ngo avujye iby’umubano we na Trump.
Kuri konti ya Daniels ya Myspace hagaragaraho ifoto ye ari kumwe na Trump, ikaba ivugwa ko yafashwe muri Nyakanga 2006.
Daniels ni umugore wa kabiri uvuzweho guhabwa amafaranga akareka kuvuga umubano we na Trump, nyuma y’umunyamideli Karen McDougal wagurishije uburenganzira bwe n’ikinyamakuru National Inquirer ku nkuru yo kuryamana kwe na Trump agahabwa amadolari ibihumbi 150.
Nubwo icyo kinyamakuru cyamuhaye amafaranga gishaka ko ari cyo cyonyine kizatangaza iyo nkuru, ntabwo yigeze itambuka. Bivugwa ko ari amayeri Trump yakoresheje kugira ngo iyo nkuru iburizwemo kandi uwo mugore atazabona ubundi buryo bwo kubivuga, dore ko umuyobozi mukuru wa Inquirer ari inshuti y’akadosoka ya Donald Trump.