Umugabo ufite inkomoko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, kuri uyu wa Gatatu yagejejwe imbere y’urukiko rwo mu Mujyi wa Cape Town muri Afurika y’Epfo, aho akurikiranyweho kugira uruhare mu rupfu rwa Dr. Dusabe Raymond, Umunyarwanda wa mbere wari ufite ubuhanga mu kuvura indwara zifata imyanya myibarukiro y’abagore.
Ku wa Mbere nibwo Dr. Dusabe w’imyaka 40 wari mu biruhuko muri Afurika y’Epfo, yasanzwe aho yari acumbitse i Cape Town yapfuye, bigaragara ko yakubiswe ikintu mu mutwe. Yaherukaga kuvugana na Mujawamariya Monique, nyir’inzu yabagamo tariki 28 Ukuboza 2017.
Uyu Monique Mujawamariya asanzwe atuye muri Afurika yepfo akaba yarigeze kuvugwaho gukorana na RNC, ntabwo yari ahari kuko we n’umugabo we w’umunyamahanga (umuzungu) bari bagiye gutembere muri Canada basigira inzu nyakwigendera muri Afurika yepfo.
Ikinyamakuru Times Live cyanditse ko uwitwa Junior Kamono uvuga Igiswahili ariwe wagejejwe imbere y’umucamanza Joe Magele, ahita asaba kuzaburana mu Cyongereza.
Yatawe muri yombi ku wa kabiri, nyuma y’uko Polisi ya Afurika y’Epfo ikurikiranye imodoka ya Dr. Dusabe nayo yari yabuze ku munsi yiciweho.
Uyu munye-Congo yari yahuriye na Dr. Dusabe mu gace ka Sea Point, mbere y’amasaha make yabanjirije urupfu rwe.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo, Vincent Karega, yatangaje ko impamvu yaba yaratumye uyu muganga wari mu biruhuko yicwa kugeza ubu itaramenyekana, polisi ikaba ikomeje iperereza.
Dr. Dusabe wakoreraga Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal kuva muri Mata 2017, yari afite impamyabushobozi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu kuvura kanseri ifata imyanya y’ibanga y’abagore yakuye muri Stellenbosch University muri Afurika y’Epfo.