Abayobozi bafite aho bahurira n’ubutabera bahuriye mu nama yareberaga hamwe gahunda n’ingamba z’igihe kirekire inashingiye ku byagezweho kuva nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi yo muri mata 1994
Prof. Sam Rugege perezida w’urukiko rw’ikirenga wari umushyitsi mukuru muri iyi nama yashimiye abayobozi bari bitabiriye iyo nama imbaraga bashyize mu kuzamura urwego rw’ubutabera ati”urwego rw’ubutabera ni urwego rwiyubatse cyane kandi vuba ,abaturage barabizi”.
Akomeza avuga ko gukoresha umutungo uhari mu kugumya kuzamura urwego rw’ubutabera ,kongera imbaraga mu mikoranire hagati y’inzego zigize urwego rw’ubutabera
Minisitiri w’ubutabera Busingye Johnson yagarutse ku kibazo cy’abanyereza umutungo wa leta bagategekwa kwishyura ariko bagaterera agate mu ryinyo ko bagomba kwishura bitarafata indi ntera kandi ko kugeza ubu ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA) gifite ububasha bwo kwishyuza uhamwe n’icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta .
Yakomeje avuga ko bagiye gushyira imbaraga mu gukurikirana abakoze jenoside bakindegembya mu gihugu aho ubu intara y’iburasirazuba iza kumwanya wa mbere abasaga 10.000 bahamijwe ibyaha n’inkiko za gacaca bakindegembya.
Muri iyi nama umuyobozi w’ikigo k’igihugu cy’imiyoborere Prof Shyaka Anastase yagaragaje uko ihihugu gihagaze n’uko abaturage bafata urwego rw’ubutabera.
urwego rw’Ubutabera – JRLOS ni urwego rwiyubatse cyane kandi vuba; abaturage ko abaturage bamaze kurusobanukirwa.Ubutabera, ubwangamugayo n’imikorere y’inzego za JRLOS, haracyarimo utubazo; bigira ingaruka henshi;
Serivisi zimwe zikomeye mu butabera ‘ntiziremeza’abatura abagera kuva 10-20% barazinenga. Abanyuzwe 30- 55%; Abifata bari ku kigero cya 30-45%. Yakomeje avuga ko ari ihurizo,
Ruswa n’akarengane avuga ko akarengane kacyiri ikibazo. Ko kugeza ubu Ruswa igenda ihindura isura; abantu bakayitaka ariko batayigaragaza.
Iyubahirizwa ry’amahame n’imbaraga zishyirwa mu kurwanya ibiyahungabanya birashimwa cyane ‘inzego n’imikorere’ yazo; icyizere ku mwimerere (Abunzi/MAJ) kirasumba icy’ubutabera busanzwe/inkiko;
Muri ubu bushyakashatsi kandi bwagaragaje ko Ubumwe ari imbuto yarangije gushora imizi. Uruhare rw’izindi nzego rurasumba urwa NURC; abaturage bizeye umutekano; bafitiye icyizere cyinshi inzego nkuru;
Umuryango (sosiyete ): ubudakemwa, umudendezo-ingenzi mu muryango muzima. Prof Shyaka yagize ati”Ubu harimo ibibazo, tutabihagurukiye, byatwononera ejo hazaza”,Gahunda zitsura imibereho y’abaturage ziracyarimo imikorere mibi, bikagabanya ‘uburyohe’ bw’ubutabera n’ubw’imikorere y’inzego ku baturage.
Prof Shyaka yagaragaje ahakwiye kongererwa imbaraga no Kuvugurura cyane hongerwa imbaraga muri Community policing ku rwego rw’umudugudu , kugira ngo igire uruhare runini mu gukemura ibibazo by’umudendezo w’abanyarwanda ( ibiyobyabwenge, amakimbirane, ihototerwa,…), kandi inzego zitandukanye zibigizemo uruhare.
Kongerera imbaraga umwimerere nyarwanda mu gukemura ibibazo – MAJ & ABUNZI- no kuboneza imikorere yawo (ubushobozi, uburyo, inshingano imikorere,..)
Urwego rw’Ubutabera ,rugaharanira kuzamura igipimo cy’ubupfura n’ubunyangamugayo mu mikorere, no kubisakaza mu zindi nzego;
Urwego rw’Ubutabera (JRLOS) kuzamura uruhare rwarwo mu kongera ubudakemwa/ubwangamugayo muri gahunda zitsura imibereho myiza y’abaturage;
Inzego za JRLOS zikwiye kurushaho kwegere abaturage kugira ngo bazimenye, bamenye ibyo zikora, zibunganire, zibaryohere.
Nkundiye Eric Bertrand