Ndatangariza abantu bose ko nifatanije mu kababaro n’abanyamakuru bose bo mu Rwanda hamwe n’umuryango w’umunyamakuru Casimiry Kayumba witabye imana tariki ya 15/01/2018.
Casimiry namumenyeye i Kigali guhera mumyaka ya za 1995 n’imyaka yakurikiye mu itangazamakuru ry’u Rwanda yakoranaga umurava n’ubuhanga bwinshi.
Yari umugabo ukunda cyane umwuga we w’itangamakuru kandi yari umuhanga cyane ndetse akarangwa no kwakira no kubaha ibitekerezo bya buri wese umugannye agamije kubaka igihugu.
Yakunze kandi gutangaza n’inkuru zanjye mukinyamakuru cye UKURI.
By’umwihariko njye nk’umuntu watowe muri comite y’inyangamugayo bise comite de surveillance abandi bakayita comite des sages ya Press House (Maison de Presse du Rwanda) igishingwa, abandi batowe muri iyo comite akaba ari Madamu Ingabire Marie Immaculee na Bwana Ntaganzwa, ndemezako Casimiry Kayumba yari umuntu udacika intege kucyo yabaga yiyemeje, nkaba nkekako ari nabyo byamuhaye imbaraga zo gukomeza kuba umunyamakuru mubihe bitari byoroshye kugeza ubu. Twibukiranye ko nyuma ya genocide yakorewe Abatutsi, itangazamakuru ry’u Rwanda naryo ryiyubatse rihereye kubusa nk’izindi nzego z’igihugu. Itangazamakuru mubihe bishize ryari rifite ubushobozi buke cyane burifasha kugera kunshingano zaryo. Casimiry Kayumba rero ari mubanyamakuru bubatse itangazamakuru ry’u Rwanda bahereye kubusa.
Ibi kandi nkaba mbishimira abanyamakuru bose bari mumwuga muri icyo gihe hamwe n’abandi bawujemo nyuma. Ibi bikaba bishimangira ko abanyamakuru b’u Rwanda nabo ari abantu bakunda igihugu cyacu cyane kuko atari abantu bakora akazi kabo bakurikiye indonke. Ndetse njye nk’umuhamya wagiye abyibonera iyi myaka yose, buri muturarwanda yaba umuturage cyangwa unutegetsi agomba kubaha no kuzirikana ko mubantu batumye igihugu cyiyubaka kuburyo bwiza kandi bwihuse ndetse kikagira isura nziza mumahanga, abanyamakuru ba Leta n’abigenga nabo babigizemo uruhare rukomeye cyane kuko bagiye bakomeza kwihangana bagakora umurimo wabo neza bifashishije uburyo budahagije babaga bafite.
Ndarangiza nshimira abanyamakuru ko mu bushobozi buke baba bafite bihangana bagatunganya umurimo wabo neza, ariko cyane cyane nkaba mbashimira uburyo baguma ari umuryango umwe bagatabarana haba kuwagize ibyago n’ibindi.
Ikindi mbashimira niboneye ubwo nari mu Rwanda mu kwezi kwa cumi n’abiri 2017, ni uburyo bashoboye gufatanya na leta yacu y’ u Rwanda kwiyubakira inzego zibubahisha kandi zibafasha gutunganya umurimo wabo neza.
Ikindi mbashimira by’umwihariko n’uburyo bakomeje gukomeza umutsi muri ibi bihe bya new technology aho itangazamakuru rigenda rihindura isura buri muntu wese aho ari mu gihugu no ku isi yose agahinduka uvomwaho amakuru cyangwa agahinduka uyatangaza n’uyakwirakwiza byaba ngombwa akayibikaho agamije kuyasangiza abandi batuye isi atagombeye gukenera igitangazamakuru gisanzwe.
Abanyamakuru b’u Rwanda kimwe n’ab’ibindi bihugu ntabwo bari mubihe biboroheye bikaba bitera n’ingaruka nyinshi kubitangazamakuru by’ubwoko bwose n’umwuga wabo muri rusange. Kuba umunyamakuru muri iki gihe cy’ubu ukabishobora nuko uba uri intwari ukaba n’umunyabwenge udasanzwe.
Bwana Casimiry Kayumba rero yakomeje kuba muri izo ntwari z’abanyamakuru zikomeje guhangana n’ibihe zigakomeza umwuga wazo kandi zikawuteza imbere. Buri wese ushyira mu gaciro ahe icyubahiro gikwiye abanyamakuru bose b’abanyarwanda n’abandi, baba abakorera leta cyangwa abakorera itangazamakuru ry’abikorera kugiti cyabo.
Kugiti cyanjye ndetse no mu izina ry’abanyarwanda bazirikana kandi bubaha itangazamakuru, abanyamakuru mwese mukomeje umwuga wanyu neza ndagirango mbabwire nti MURI INTWARI Z’IGIHUGU CYACU CY’U RWANDA, ABANYARWANDA BOSE N’ABATUYE ISI BOSE BAZAHORA BAZIRIKANA UBUTWARI N’UBWITANGE BWANYU KANDI MURI INDORERWAMO N’URUTI RW’UMUGONGO BYA SOSIYETE NYARWANDA IKOMEJE KWIYUBAKA KANDI IGENDA IHINDUKA INTANGARUGERO KUBATUYE ISI BOSE.
Ndetse by’umwihariko w’ibanga ry’akazi, nziko abanyamakuru benshi bigomwa ibyagombye kubatunga no kubatungira imiryango yabo, bakabyifashisha mugutuma bakomeza gukora umwuga wabo neza. Abanyamakuru benshi rero ni Imfura zishinjagira zishira, niyo mpamvu buri wese (kunzego zose) abagomba icyubahiro gikomeye kuko ni intwari zitangira iguhugu na sosiyete nyarwanda muri rusange.
Casimiry Kayumba imana imwakire kandi ikomeze kwihanganisha umuryango we.
Bitangarijwe i Bruxelles tariki ya 16/01/2018
RUTAYISIRE Boniface umwe mubatowe muri comite y’inyangamugayo ya Press House mu mwaka wa 2000 ishingwa.
Tel : +32 466 45 77 04 ( Tel & Watsapp)
Ubu atuye mu Rwanda rwa Diaspora yo mu Bubirigi