Bimaze kugaragara ko ibiyobyabwenge n’ibisindisha bimaze kuba ikibazo gikomeye mu rubyiruko rw’ u Rwanda, ikaba ariyo mpamvu ubuyobozi bwa Leta y’ u Rwanda bwatangije ubukangurambaga bwo kurwanya no gukumira ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ibisindisha mu rubyiruko.
Minisitiri w’urubyiruko Rose Mary Mbabazi yavuze ko urubyiruko rugomba kwitabwaho, rukarindwa ibiyobyabwenge.
Minisitiri Mbabazi yavuze kandi ati:”Urubyiruko ni imbaraga z’igihugu, iyo turinze urubyiruko ibiyobyabwenge tuba dutegura abanyarwanda bazagira uruhare mu mutekano n’iterambere birambye.”
Yavuze ko hari urubyiruko rumaze kumva ububi n’ingaruka z’ibiyobyabwenge, kuko hari abasigaye bafata bamwe mu babicuruza bakabijyanira kuri Polisi.
Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu cy’Imiyoborere, Prof. Shyaka Anastase, yashimye ubufatanye bw’inzego zitandukanye mu kurwanya ibiyobyabwenge, anasaba abitabiriye iyi nama kongera imbaraga muri ubu bufatanye no kunoza ingamba zo kubirwanya no kubikumira.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K.Gasana yashimiye abanyamadini n’amatorero kubera umusanzu wabo mu bikorwa bitandukanye byo gukumira ibyaha, anabasaba kongera imbaraga ngo n’ibiyobyabwenge bicike.
Yasoje asaba abanyamadini n’amatorero kongera imbaraga mu gukangurira abayoboke babo ububi bw’ibiyobyabwenge. Aho yavuze ati:”Twese dukwiye kumva ko umutekano w’igihugu utureba, ni nayo mpamvu tubasaba kwigisha abo muyobora ububi n’ingaruka z’ibiyobyabwenge kuko abantu babatega amatwi kandi babafitiye icyizere ni benshi.”
Abanyamadini n’amatorero basabwe kumva ko ikibazo cy’ibiyobyabwenge kibareba, basabwa gukangurira abayoboke babo ububi n’ingaruka z’ibiyobyabwenge, kwita ku burere bw’abana babo no gufasha gusubiza mu buzima busanzwe ababaswe n’ibiyobyabwenge.
Abanyamadini n’amatorero batandukanye batanze ibitekerezo n’ingamba zafatwa ngo ibiyobyabwenge bicike burundu.