Ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe hari hari imbaga y’Abanyarwanda biganjemo abo mu miryango y’abakinnyi bakina mu ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare, abayobozi ba FERWACY ndetse n’abakunzi b’uwo mukino muri rusange.
Icyahabateranyirije si ikindi, ni ukwakira Ikipe y’u Rwanda y’umukino w’amagare irangajwe imbere na Areruya Joseph wegukanye irushanwa La Tropicale Amissa Bongo 2018 , irushanwa rikomeye kurusha andi yose akinirwa muri Afurika, dore ko riri ku kigero cya 2.1 ku rutonde rw’amarushanwa y’Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare ku Isi (UCI).
Kuri gahunda yari iteganyijwe ni uko izo Ntore zisesekara ku Kibuga cy’indege i Kanombe saa cyenda zuzuye (3:00pm) .
UKO UMUHANGO WAGENZE:
Nyuma y’akarasisi, Intsinzi yabyiniwe muri Petit Stade i Remera:
Team Rwanda yinjira muri Petit Stade yakiriwe n’amashyi y’urufaya
Abafana bari babukereye n’amabendera
Areruya Joseph yinjiye yereka abafana igihembo cyerekana ko yabaye uwa mbere muri La Tropicale Amissa Bongo
Bakimara guca akabogi, babasabye kwerekana igihembo giteranyirije aho iyo mbaga
Umutoza, Sempoma Felix yabaciriye ku mayange ibanga bakoresheje ngo begukane umwanya wa mbere, aho yagaragaje ko ishyaka no gukunda igihugu ari yo ntwaro nkuru bari bafite
Areruya Joseph na we yabwiye abafana ingano y’ibyishimo afite nyuma yo guhigika ibihangange
Gahemba na we wahoze akinira Ikipe y’u Rwanda y’Umukino w’amagare akaba Umubyeyi wa Areruya Joseph
Abafatanyabikorwa ba FERWACY na bo bari bakereye kwakira izo ntore zahesheje u Rwanda ishema
Visi Perezida wa Kabiri wa Komite Olempike y’u Rwanda, Bizimana Festus yakiriye Team Rwanda
Areruya Joseph hagati y’ababyeyi be
Areruya Joseph yanakiriwe na Murenzi Jean Claude, Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza avukamo
Valens Ndayisenga na Bizimana Festub babyina intsinzi
AKARARSISI MURI V8:
Areruya Joseph yahesheje u Rwanda ishema
Basohotse mu kibuga cy’indege i Kanombe, Areruya Joseph imbere
Abakinnyi na bo bari banezerewe
Bazamukaga ahitwa Ku cya Mitsingi, V8 na zo zari ziri muri “Mwendo wa pole” zishagawe na moto mu Karasisi
Akarasisi werekeza i Remera mu Giporoso
Umwe afana APR FC abandi bagafana Rayon Sports bagahurira ku gufana amakipe yose y’igihugu
Mu muhanda, akarasisi nkakorewe mu modoka no kuri moto
Mu muhanda uva mu Giporoso werekeza kuri Petit Stade
Byari ibyishimo
Igihembo cy’umwanya wa mbere yegukanye muri La Tropicale Amissa Bongo yakerekaga abafana ku mihanda
Abamotari baryoheje ibirori
Areruya Joseph ngo yafashijwe cyane n’inama yagirwaga na Sempoma Felix
Areruya Joseph n’Umutoza Sempoma Felix
Areruya Joseph yasuhuzaga abafana ku mihanda
Ndayisenga Valens na Ruberwa Jean Damascene
3:45pm Hakurikiyeho akarasisi ko kwishimira intsinzi gahagurutse ku Kibuga cy’indege berekeza muri Petit Stade ahaza kuera ibirori byo kubyina intsinzi.
ARERUYA JOSEPH I KANOMBE YAKIRIWE NKA YEZU I GALILEYA
Areruya Joseph yakiriwe n’Ikivunge cy’abantu, kumufotora na byo byari bigoye
3:40pm Abakinnyi b’ikipe y’u Rwanda barimo gusuhuza abayobozi muri MINISPOC, aba FERWACY n’imbaga y’abafana yaje kubakira.
Basohoka mu kibuga cy’indege, batambukana imbaduko nk’Intore zivuye kwesa imihigo muri La Tropicale Amissa Bongo
Ndayisenga Valens we ntiyahiriwe muri La Tropicale Amissa Bongo kuko impanuka yatumye adasoza irushanwa ariko yaratsinze nk’ikipe y’u Rwanda
3:38pm Itsinda ry’ikipe y’u Rwanda rirangajwe imbere na Areruya Joseph basohotse mu kibuga cy’indege i Kanombe, abafana bahita batera bati “Areruya” (nka Pasiteri) abandi bakikiriza bati “Joseph”
Gahemba na Madamu we bakaba nababyeyi ba AReruya Joseph bahageze bambaye batya
3:15pm Gahemba Godefrey na Madamu we bombi bakaba abayeyi ba Areruya Joseph basesekaye ku kibuga cy’indege i Kanombe ngo bakire umwana wabo
Abafana baracyategerezanyije amatsiko.
Perezida wa FERWACY n’abo bafatanya kuyobora iri shyirahamwe bari bakereye kwakira Team Rwanda
Nkundamacewikirinda, Umufana w’umu-hooligan wa Rayon Sports na we yari ahari
Abafana bari babukereye
Abafana bari bitwaje n’amafoto
Ikipe y’u Rwanda yakirijwe indabo nk’ikimenyetsi cy’ibyishimo
Abafana bari benshi batagerezanyije amatsiko kwihera amaso Areruya Joseph na bagenzi be
Perezida wa FERWACY, Aimable Bayingana yamaze kuhagera
Abafana barangajwe imbere na Rwarutabura ufana Rayon Sports hamwe na Nkundamace w’i Kirinda na Rujugiro ufana APR FC
Umufana n’ifoto ya Areruya Joseph
3:00pm Abafana ni benshi bihagije
Bahagurutse muri Gabon kuwa mbere tariki ya 22 Mutarama
Areruya Joseph yahigitse ibihangange byinshi, u Rwanda ruba ruhanyuranye umucyo muri La Tropicale Amissa Bongo
Areruya Joseph yabaga acunzwe n’abanya Eritrea ariko ntibashoboye kumwambura umwambaro w’umuhondo
Source Amafoto: RuhagoYacu