• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Perezida Museveni yagaragaje impamvu avuga ko akunda Donald Trump

Perezida Museveni yagaragaje impamvu avuga ko akunda Donald Trump

Editorial 24 Jan 2018 HIRYA NO HINO

Perezida wa Uganda Yoweli Museveni yavuze ko akunda mugenzi we wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika uherutse gutuka Afurika ngo ni umusarane kuko ari umunyakuri.

 

Inkuru dukesha BBC Perezida Yoweri Museveni mu magambo ye yagize ati “Nkunda Trump kuko abwiza Afurika ukuri. Ntabwo nzi niba baramuvugiye ibyo atavuze nubwo abihakana, gusa uko byasa kose ibyo avuga kuri Afurika ni ukuri. Africa ikeneye kwikemurira ibibazo byayo mu mbaraga zayo zose kuko nibyo koko Africa ifite imbaraga nye.”

Perezida Museveni yabivuze kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Mutarama 2018 ubwo yatangirazaga kumugaragaro inteko rusange y’ Abadepite bahagarariye ibihugu byabo mu muryango w’ Afurika y’ iburasirazuba ( East African Legislative Assembly (EALA)) mu murwa mukuru wa Uganda Kampala.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, Ambasaderi wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika muri Uganda Deborah Malac yabwiye abadepite ko ibyo Trump aherutse kuvuga kuri Afurika bidakwiye.

Yagize ati “Mu by’ ukuri njye na bagenzi banjye tumaze imyaka myinshi muri Afurika dufite inshuti nyinshi dufitanye umubano mwiza. Nta gushidikanya ariya magambo ya Trump arababaje kandi arakoma munkokora  ibihugu bya Africa na Haiti.

Yonjyeye yunga mo ati “Ndabizeza ko dushishikajwe no gukorera muri Uganda n’ ahandi hose muri Afurika gahunda zirakomeza”

Nubwo abenshi mu banyafurika bamaganye imvugo ya Trump aho yavuze ko Afurika ari nk’ umusarane(shitholes) hari bamwe mu banyafurika bavuze ko ibyo yavuze ari ukuri barimo na Perezida Museveni.

Icyo abantu benshi bashobora kuba bataramenye ku byo Trump yavuze ubwo yitaga Afurika umusarane harimo kuba icyo gihe yaravuze ko Abazungu baruta abirabura muri byose aho yavuze ngo ’iyo abirabura baba bangana n’ abazungu Imana iba yarabahaye ibara ry’ uruhu risa’. Ibi bamwe na bamwe ku Isi banavuga kandi bakanemeza ko ari ivanguramoko rishingiye ku ruhu(racism). Icyo gihe yananenze Abirabura cyane avuga ko batagira ubwenge kuko bijujutira ko Perezida runaka abayoboye nabi nyamara bakaba badashobora gufata iya mbere ngo bamukure ku butegetsi.

2018-01-24
Editorial

IZINDI NKURU

RDC: Abantu 25 biganjemo inyeshyamba za FDLR baguye mu mirwano na Mai-Mai

RDC: Abantu 25 biganjemo inyeshyamba za FDLR baguye mu mirwano na Mai-Mai

Editorial 07 Jan 2020
Abandi banyarwanda babiri bavuye muri kasho za CMI, i Mbuya muri Kampala baraburira abandi kudahirahira ngo bajye Uganda

Abandi banyarwanda babiri bavuye muri kasho za CMI, i Mbuya muri Kampala baraburira abandi kudahirahira ngo bajye Uganda

Editorial 03 Jul 2019
Geoffrey Wamala aravuga ko nyiri De Bar ari we watanze itegeko ryo guhana Radio

Geoffrey Wamala aravuga ko nyiri De Bar ari we watanze itegeko ryo guhana Radio

Editorial 06 Feb 2018
Ntabwo Perezida Nkurunziza aziyamamaza kandi ntazanaba Minisitiri w’Intebe- Umuvugizi we

Ntabwo Perezida Nkurunziza aziyamamaza kandi ntazanaba Minisitiri w’Intebe- Umuvugizi we

Editorial 25 Jun 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abakinnyi Ba Filime Bakomeye Ku Isi Bamenyekanye Muri Filime Baby Police Bageze Kigali Mugitaramo Cya (AMAA)
Mu Rwanda

Abakinnyi Ba Filime Bakomeye Ku Isi Bamenyekanye Muri Filime Baby Police Bageze Kigali Mugitaramo Cya (AMAA)

Editorial 24 Jun 2017
RNC – ICYEGERANYO  : Kayumba Nyamwasa n’agaco ke muri Uganda ba komeje kuba Nyakamwe baricira inda kurwara.
INKURU NYAMUKURU

RNC – ICYEGERANYO : Kayumba Nyamwasa n’agaco ke muri Uganda ba komeje kuba Nyakamwe baricira inda kurwara.

Editorial 01 Apr 2020
Lt Col Mpakaniye yamaze imyaka 12 arinda abayobozi ba FDLR yanabaye umuvugabutumwa muri ADEPR
Amakuru

Lt Col Mpakaniye yamaze imyaka 12 arinda abayobozi ba FDLR yanabaye umuvugabutumwa muri ADEPR

Administrator 26 Nov 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru