Iki gikorwa kiri mubindi bya hato na hato byo guta muri yombi Abanyarwanda batandukanye, bagakorerwa iyicarubozo, bamwe bakagarurwa mu Rwanda abandi baracyategereje imyanzuro y’inkiko.
Ku wa 4 Mutarama uyu mwaka, nibwo ahagana saa mbiri z’ijoro, abantu batanu bo mu rwego rw’ubutasi mu Gisirikare cya Uganda (CMI), bashimuse Emmanuel Cyemayire, wacururizaga i Mbarara muri Uganda.
Cyemayire yatwawe abana be babiri Patrick Cyemayire na Partine Cyemayire bareba ubwo bari iwabo mu rugo. Yajyanywe mu modoka ya Toyota Hilux y’imiryango ibiri, yerekezwa mu kigo cya gisirikare cya Mbarara. Mbere gato yuko Cyemayire ashimutwa uwita Maj. Fred Mushambo ukora muri CMI muri ako gace, yari yagaragaye mu rugo rwa Cyemayire . Gusa ngo icyo gihe ntiyahamusanze.
Kuri ubu Emmanuel Cyemayire yagarutse mu Rwanda nyuma y’iminsi 25 ashimutiwe i Mbarara aho kumunsi w’ejo kuwa mbere tariki ya 29 Mutarama 2018, aribwo yagejejwe ku mupaka wa Uganda n’u Rwanda, akaba yari umucuruzi i Mabarara aho yaje gushimutwa agafungirwa mu kigo cya gisilikare cya Makenke, bakamuraza mu cyumba kirimo amazi, kuri sima, afunze igitambaro mu maso nyuma akaza kujyanwa Kampala.
Mu kiganiro Emmanuel Cyemayire amaze guha itangazamakuru mu kigo cya Polisi ku Kacyiru, yavuze ko yakuwe mu rugo n’abasilikare ijya gufungirwa i Makenke, aho yakuwe afunzwe igitambaro mu maso bamujyana i Kampala mu kigo cya gisilikare gifungirwamo abanyabyaha kabuhariwe kiyoborwa n’umukuru wa CMI,Général Abel Kandiho [Umuyobozi wa CMI ] aho yamaze iminsi umunani afungiwe mu mwobo urimo amazi [ go down ] aziritse amaguru kandi akubitwa buri munsi.
Iminsi 25 nk’ inzira y’umusaraba, Cyemayire ashinyagurirwa mu kasho muri Uganda
Uyu mugabo w’imyaka 44 ufite umugore n’abana 4 yagize ati : “nagiye kubona mbona nimero ntazi impamagaye nyitabye numva n’ijwi ry’umuhungu wanjye w’imfura uri mu kigero cy’imyaka 20 , nuko najye mpamagaye iy’umuhungu wanjye nsanga idacamo ,mpita mpamagara nyirinzu nakodesha ko yamundebera tukawuga”. ngo yaje gusanga abamuhamagara bagiye hanyuma baza kugaruka baramufata. Abo bamufashe barimo Maj. Mushambo n’abandi bahise bamupfuka ikoti bamujyana mu kigo cya gisirikare.
Avuga ko bamufungiye mu kigo cya Makenke, bamuraza mu cyumba kirimo amazi ,aho yaryamaga mu mazi hasi ku makaro aho yamaze iminsi 8, abazwa apfutse n’igitambaro ku maso , akomeza avuga ko bamusohoye nka saa yine z’igitondo ku wundi munsi ngo ajye gukora inyandiko mvugo.
Cyemayire avuga ko mubyo yabazwaga , yahatwaga ibibazo niba hari aho aziranye n’abajenerale bo mu Rwanda nawe akabasubiza ko usibye abagenerale nta n’umuvandimwe afite mu gisirikare cy’u Rwanda , banamubaza niba azi umupasiteri witwa Deo Nyirigira ndetse niba hari n’icyo bapfa; asubiza ko amuzi ariko ko nta kibazo bafitanyeko kandi asengera murusengero rwe atangamo icyacumi ” AGAPE CHURCH MBARARA”.
Uyu mugabo avuga ko ibibazo yagize kimwe n’ibyo abandi banyarwanda bahura na byo muri Mbarara bituruka kuri Pasiteri Nyirigira Deo ukorana na RNC ya Kayumba Nyamwasa ubu wagize Itorero Agape church igikoresho cya RNC no guhohotera abanyarwanda batavuga rumwe nabo kandi ngo iryo tsinda rikorera muri iryo torero rigizwe n’abantu 5 biganjemo abahoze mu gisilikare cy’u Rwanda bahunze igihugu. Muri 1998 uyu Deo Nyirigira ngo niho yagiye muri Uganda, ajya gushinga itorero rizarwanya u Rwanda.
Agape ifite abayoboke bagera kuri 300 biyita Abisirayeli bari muri Egiputa bategereje ko mu gihe kitarambiranye bazataha, abo ngo nibo bakora ibishoboka mu gufatisha umunyarwanda wese uri muri Uganda bakeka ko adafite ibitekerezo birwanya Leta y’u Rwanda.
Cyemayire yari asanzwe akorera i Mbarara aho afite iduka ry’ibikoresho by’ikoranabuhanga ryitwa Sanyu Electronics. Yahatangiriye ubucuruzi bwe mu 2013, hamwe n’umufasha we Yvonne Mukakalisa kuri ubu uri mu Rwanda.
Cyemayire avuga ko yari amaze imyaka 2 atangiye gusengera mu Itorero Agape church atigeze amenya imigambi yabo bayobozi b’itorero ko bafite umugambi wo kurwanya leta y’u Rwanda ariko ko yagiye yumva abandi kuruhande bavuga uyu mugambi mu bisha wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, akemeza ko kandi iri tsinda rigizwe n’abapasitori batanu bakomeye muri Agape Church,biyemeje kurwanya abo bita “Abahekera ba Kagame”
Yavuze ko mu minsi ishije Pastor Deo Nyirigira yafungishije mugenzi we wari umwungirije Dr Sam Ruvuma kubyaha yari akurikiranyweho nyuma akaza gufungurwa kubera ko afite bene wabo bari mu gisirikare cya Uganda bakomeye, Cyemayire yavuze ko Nyirigira ubwe imbere y’abakirisitu yagize ati”Nimuhumure ntacyo muzaba murarinzwe “ ibi yabibabwiraga abereka ko ibyo bakora bashyigikiwe, kandi ngo iyo yigishaga avuga cyane ko bazataha mu Rwanda kunabi cyangwa kuneza.
Cyemayire avuga ko iri tsinda ariryo ritanga amakuru ku nzego z’Ubutasi [ CMI ] n’uwo bakeka ko ari intasi y’u Rwanda ugiyeyo bwa mbere ngo bamufata nk’uwoherejwe na leta y’u Rwanda .
Cyemayire yavuze ko yari afite ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 20 y’amashiringi n’ibikoresho byo munzu byose akaba yabisizeyo, imyenda bamushimutanye yambaye kugeza na nubu yiyo yari acyambaye kuko atigeze abona iyo guhindura, avuga ko amaso ye atareba neza kuko nawe atarazi aho ari cyane ko n’abo yari kumwe nabo bose babaga baziritse ibitambaro mu maso .
Cyemayire yakomeje agira ati “intandaro y’ibi byose byakomotse ku gikorwa cyo kwamamaza umukuru w’igihugu w’u Rwanda mu matora aherutse kuko bitashimishije Nyirigira agatangira kuvuga mu itorero ko bafitemo intasi z’u Rwanda ko kandi bitarenze ukwezi bizasobanuka.”
Avuga kandi ko guhera ubwo aribwo hatangiye guhohoterwa ku banyarwanda aho kugeza ubu abanyarwanda bafite ubwoba ku buzima bwabo n’imitugo yabo kandi ko bafite impungenge ko isaha n’isaha bashimutwa bagakorerwa nk’ibyo abandi bakorerwa.
Cyemayire arakangurira abanyarwanda bari mu itorero AGAPE CHURCH MBARARA kuba maso kuvamo bakayoboka ayandi matorero ko icyo Deo Nyirigira ashaka ari ukubayobya ashyira mu kaga abayoboke be cyane ko umunyarwanda uje muri Uganda avuga nabi U Rwanda yakirwa neza cyane muri AGAPE CHURCH akinjizwa mu bakirisitu biyise ab’isirayeri bari muri egiputa biteguye kugaruka mu isirayeri aricyo igihugu cy’u Rwanda.
Asoza avuga ko abaturage b’abagande nta kibazo bagirana n’abanyarwanda ahubwo ikibazo kiri mu nzego nkuru za gisirikare z’igihugu cya Uganda ,agasaba inzego z’igihugu cy’u Rwanda kumukurikiranira imitungo ye yasigaye muri Uganda.
Oswald Rukashaza
Cyemayire yageze muri Uganda ate? Aha niho ruzingiye! Kuki yumva abandi aribo babi we ntiyibaze niba igihugu nka Uganda kidashishoza ngo kimenye icyo buri wese ugituyemo akora? Utazi ubwenge ashima ubwe.