Umuryango Survie kuri uyu wa Kane wasohoye raporo igaragaza imikoranire ya Guverinoma yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’umucanshuro ruharwa w’Umufaransa Bob Denard wakoreshaga amazina atari aye, akishyurwa binyuze muri banki ikomeye y’i Paris, BNP.
Robert Denard wapfuye mu 2007, yabaye Umusirikare w’u Bufaransa, ariko aba Umucanshuro wagaragaye mu bikorwa binyuranye mu aho yagendaga akoresha amazina atandukanye, hamwe nka “Gilbert Bourgeaud” na “Saïd Mustapha Mahdjoub”, ibikorwa bye bikaba byarageze cyane muri Afurika.
Iyi raporo nshya ya paji 35 igaragaza ko Bob Denard yagiye yohereza abakozi be mu Rwanda mu gihe cya Jenoside bahawe ubutumwa butandukanye, bakishyurwa binyuze muri BNP.
Iyo banki iheruka no kujyanwa mu nkiko ishinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bitewe n’amafaranga yasohoye ibisabwe n’abari abayobozi b’u Rwanda mu gihe cya Jenoside, akagurwa intwaro kandi u Rwanda rwari rwarakomanyirijwe n’Umuryango w’Abibumbye.
Survie yagize iti “Ibi birongera kwerekana ko uruhare rw’ubuyobozi bw’u Bufaransa buri mu buryo bunyuranye kuko ntabwo bwashoboraga kwirengagiza ibikorwa by’umucanshuro wavuganaga bihoraho n’inzego z’ubutasi mu bihe bye byose, harimo no mu 1994 ku bireba u Rwanda.”
Ibyo kandi ngo bigaragaza ko hakenewe gushyira ahabona ibyo Leta y’u Bufaransa yari izi n’icyo yakoze mbere, mu gihe na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Nyuma y’uko ingabo zakoraga Jenoside zari zimaze kumeneshwa zigahungira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yitwaga Zaïre, mu 1994, izo ngabo za guverinoma y’agateganyo zari zikeneye intwaro, ibisasu n’imyitozo.
Raporo y’inama izi mpunzi zakoraga n’ibaruwa yandikiwe uwari Minisitiri w’Intebe waje gukatirwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, TPIR, Jean Kambanda, byabonwe mu modoka n’abanyamakuru mu nkambi ya Mugunga.
Hagaragaramo ibikorwa bya Capitaine Barril muri iyo nkambi yarimo ingabo zahunze, ibikorwa byo kugezwaho intwaro zinyuze muri Seychelles, amasezerano n’ibiganiro n’ibigo bya Mil-Tec, DylInvest, OMI… niho hazamo ikigo kitari cyaravuzweho kenshi cyitwa “Martin et Cie”.
Mu ibaruwa yo ku wa 13 Nzeri 1994 uwari Minisitiri w’Ingabo muri guverinoma y’agateganyo, Bizimana Augustin, wari mu buhungiro yandikiye Jean Kambanda, yamubwiye ku masezerano y’ubufasha mu bya tekiniki bagiranye na Martin et Cie afite agaciro k’amadolari 300,000 yo kohereza “abahanga umunani” muri Zaire, bo gutoza “abantu bacu mu gukusanya amakuru no ku kuyakoresha mu mirongo y’umwanzi”.
Bizimana yavugaga ko hagati ya tariki 28 na 30 Kanama 1994 yahuriye i Nairobi “n’abahagarariye Martin et Cie bagasuzumira hamwe ishyirwa mu bikorwa ry’ibiteganywa mu masezerano yashyizweho umukono hagati ye na Minisiteri y’Ingabo”
Bizimana yakomeje agira ati “ku bijyanye n’amasezerano y’ubufasha mu bya tekiniki twasinyanye na Martin et Cie, muribuka ko Minisiteri y’Ingabo yari imaze kurekura amadolari 200,000 mu 300,000 kugeza igihe twagiriye mu buhungiro. Ikigo cyari cyarakoze ibintu bimwe mbere yo gusinya amasezerano aho Minisiteri y’Ingabo yemereye ambasade yacu i Nairobi gutanga amadolari ya Amerika 40,000. ”
Ibyo ngo bivuga ko hari bimwe bari barakoreye mu Rwanda mbere yo gufata iy’ubuhungiro, kuri iyi nshuro amasezerano akaba yararebanaga n’ibijyanye n’imyitozo ku butasi yagombaga kubera muri Zaire.
Uwo wari minisitiri yakomeje avuga ko mu nama yabereye i Nairobi bemeranyijwe ko bazavugana n’ubuyobozi bwa Zaire mu gushaka inkambi ya gisirikare izaberamo imyitozo “y’ibanga no gushaka uburenganzira busesuye” bwa Groupe Martin et Cie.
Ikigo Martin et Cie ngo nicyo inyuma yacyo hari hihishemo izina rya Bob Denard nk’uko Survie ibivuga, mu mazina ye bwite Robert Bernard Martin.
Ku wa 18 Kamena 1994, Minisitiri Bizimana yandikiye Colonel Ntahobari wari uhagarariye ubutumwa bwa gisirikare i Paris, amusaba gushyikiriza sheki Robert B. Martin. Yakiriye ayo mafaranga, abihamya mu ibaruwa yo ku wa 5 Nyakanga 1994, igaragaza ko yakiriye 1 086 000 FF (yanganaga na 200.000 $). Ayo mafaranga yatanzwe kuri sheki yo muri BNP.
Icyo gihe hari hashize ukwezi Umuryango w’Abibumbnye wemeje ko mu Rwanda hari kuba Jenoside. Kugeza muri icyo gihe, Abafaransa Paul Barril n’uwo Robert-Bernard Martin bakoranaga n’abajenosideri.
Nyuma y’uruhare rwa Bob Denard rugiye ahabona kandi yarapfuye mu 2007 aguye muri gereza, Survie yagaragaje impungenge ku kugenda gahoro kw’imanza yagiye iregamo inzego n’abantu batandukanye mu Bufaransa.
Ivuga ko ku kirego cyatanzwe na Survie kuri Paul Barril ku ruhare yagize muri Jenoside, ko iperereza rigenda gake kandi uyu mugabo ashaje ndetse anarwaye. Ubu imyaka ine n’igice irashize iperereza ritangiye ariko ntacyo riratanga.
Ikindi ni ikirego uyu muryango watanze kireba abayobozi b’Abafaransa bashinjwa gutererana Abasesero muri Kamena 1994 n’ikindi cyatanzwe ku buryo u Bufaransa bwatanze “intwaro ku bajenosideri”.
Ikomeza igira iti “Ku bwa Survie, ni ngombwa ko izi manza zihutishwa abakekwaho ibyaha n’abatangabuhamya bagihari. “