• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

You are at :Home»IMIKINO»Maroc yanyagiye Nigeria, yegukana CHAN 2018

Maroc yanyagiye Nigeria, yegukana CHAN 2018

Ubwanditsi 05 Feb 2018 IMIKINO

Irushanwa ry’Igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo, CHAN 2018 ryaberaga muri Maroc ryasojwe iki gihugu kinyagiye Nigeria ibitego bine ku busa ku mukino wa nyuma cyegukana igikombe ku nshuro ya mbere.

Nigeria yari mu itsinda rimwe n’u Rwanda muri CHAN 2018 zikananganya mu mukino wazihuje, yari yabashije kugera ku mukino wa nyuma isezereye Sudani ku gitego 1-0 ihahurira na Maroc yasezereye Libya ku bitego 3-1 muri ½ .

Maroc yakiniraga imbere y’abafana bayo, yarushije cyane Nigeria iyitsinda igitego cya mbere ku munota wa 45 cya Zakaria Hadraf.

Amakipe yombi avuye kuruhuka, nyuma y’iminota ibiri Peter Eneji wa Nigeria yahawe ikarita itukura bituma noneho ikibuga gicurama, itsindwa igitego cya kabiri na Walid El Karti ku munota wa 61, hashize indi itatu Zakaria Hadraf atsinda icya gatatu ku munota wa 73 rutahizamu wigaragaje cyane muri iri rushanwa, Ayoub El Kaabi ashyiramo icya kane.

Maroc yabaye igihugu cya kane cyegukanye iri rushanwa ryatangiye mu 2009 rigamije gufasha abakinnyi bakina imbere ku mugabane wa Afurika kwigaragaza. Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo niyo yaryegukanye bwa mbere mu 2009 iryisubiza mu 2016 mu gihe mu 2011 ryatwawe na Tunisia mu 2014 ryegukanwa na Libya.

2018-02-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

APR FC irashyikirizwa igikombe cya shampiyona ya 2019-2020 ku mukino wa mbere wo gusubukura shampiyona ya 2020-2021.

APR FC irashyikirizwa igikombe cya shampiyona ya 2019-2020 ku mukino wa mbere wo gusubukura shampiyona ya 2020-2021.

Ubwanditsi 01 May 2021
Police FC, Kiyovu SC na Mukura Victory Sports mu makipe yiyongereye amahirwe yo kurenga 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro 2023

Police FC, Kiyovu SC na Mukura Victory Sports mu makipe yiyongereye amahirwe yo kurenga 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro 2023

Ubwanditsi 02 Mar 2023
APR FC yageze muri 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro 2023 isezereye Marine FC ku giteranyo cy’ibitego 6-3

APR FC yageze muri 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro 2023 isezereye Marine FC ku giteranyo cy’ibitego 6-3

Ubwanditsi 26 Apr 2023
Heroes FC irakira  Gasogi United, Bugesera FC isure Kaminuza y’u Rwanda mu ijonjora ribanza ry’igikombe cy’Amahoro 2022

Heroes FC irakira  Gasogi United, Bugesera FC isure Kaminuza y’u Rwanda mu ijonjora ribanza ry’igikombe cy’Amahoro 2022

Ubwanditsi 16 Mar 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Tariki 26 Gicurasi 1994 : Mobutu yashatse ko MINUAR igenzura Ikibuga cy’indege cya Kanombe
Mu Rwanda

Tariki 26 Gicurasi 1994 : Mobutu yashatse ko MINUAR igenzura Ikibuga cy’indege cya Kanombe

Ubwanditsi 26 May 2018
Abanyarwanda tubarememo ‘ Icyizere ‘ batinyuke Polisi – Perezida Kagame
Mu Rwanda

Abanyarwanda tubarememo ‘ Icyizere ‘ batinyuke Polisi – Perezida Kagame

Ubwanditsi 16 Jun 2017
APR FC na Mukura VS zigiye kumenya amakipe bizahangana mu marushanwa ya CAF
IMIKINO

APR FC na Mukura VS zigiye kumenya amakipe bizahangana mu marushanwa ya CAF

Ubwanditsi 01 Nov 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru